15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Nk’uko kubwo kwizera kera ibyaha by’abana b’abantu byashyirwaga ku gitambo

cy’ibyaha, kandi binyuze mu maraso y’icyo gitambo ibyaha bigashyirwa ku buturo bwera mu

buryo bw’igishushanyo, ni ko kubwo kwizera, na none mu isezerano rishya, ibyaha

by’abihannye bishyirwa kuri Kristo kandi bikamukurwaho bigashyirwa ku buturo bwera bwo

mu ijuru. Kandi nk’uko kwezwa k’ubuturo bwera bwo ku isi byakorwaga binyuze mu

kubukuramo ibyaha byabaga byarabwanduje, ni ko kwezwa nyakuri k’ubuturo bwera bwo

mu ijuru bigomba gukorwa binyuze mu gukuramo cyangwa gutsembaho burundu ibyaha

byanditswemo. Ariko mbere y’uko ibyo bikorwa, hagomba kubaho gusuzumwa kw’ibitabo

by’urwibutso kugira ngo kubwo kwihana ibyaha no kwizera Kristo, hemezwe abo impongano

ye igirira umumaro cyangwa yungura. Kwezwa k’ubuturo bwera rero kurimo n’igikorwa cyo

gusuzuma- ari wo murimo w’urubanza. Uyu murimo ugomba gukorwa mbere yo kugaruka

kwa Kristo aje gucungura abantu be; kuko ubwo azaza, azaba azanye ingororano kugira ngo

agororere umuntu wese ibikwiye ibyo yakoze. 572

Bityo, abakurikiraga umucyo w’ijambo ry’ubuhanuzi, babonye ko aho kuza ku isi ku

iherezo ry’iminsi 2300 mu mwaka wa 1844, icyo gihe Kristo yinjiye ahera cyane h’ubuturo

bwera bwo mu ijuru kugira ngo akore umurimo uheruka wo guhongerera (kweza) uteguriza

kugaruka kwe.

Ikindi kandi, babonye ko mu gihe igitambo cy’ibyaha cyerekezaga kuri Kristo

nk’igitambo, kandi ko umutambyi mukuru yashushanyaga Kristo nk’umuhuza kandi ko ihene

yo koherwa ishushanya Satani, we soko y’icyaha, ari na we amaherezo uzagerekwaho ibyaha

byose by’abanyabyaha bihannye by’ukuri. Binyuze mu maraso y’igitambo gikuraho ibyaha,

igihe umutambyi mukuru yakuraga ibyaha mu buturo bwera, yabishyiraga kuri ya hene yo

koherwa (ihene ya azazeri). Kubw’amaraso ye bwite, igihe Kristo azakura ibyaha by’ubwoko

bwe mu buturo bwo mu ijuru ubwo umurimo we uzaba urangiye, azabishyira kuri Satani, ari

we mu gihe cy’irangizarubanza ugomba kuzahanwa igihano giheruka. Ihene ya azazeri,

yoherwaga ahantu hadatuwe, ntizongere kugaruka mu iteraniro ry’Abisirayeli. Uko ni ko

Satani azacibwa burundu mu maso y’Imana n’ubwoko bwayo, kandi azarimburwa burundu

mu kurimbuka guheruka kw’icyaha n’abanyabyaha.

309

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!