15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

bwera buri ku isi. Bityo rero ubuhanuzi buvuga ngo, “Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na

magana atatu uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa,” nta gushidikanya

bwerekeje ku buturo bwera bwo mu ijuru.

Nyamara ikibazo cy’ingenzi cyane kiracyakeneye gusubizwa: Kwezwa k’ubuturo bwera

ni iki? Kuba harabagaho umurimo nk’uwo ufitanye isano n’ubuturo bwera bwo ku isi,

bivugwa mu Byanditswe mu Isezerano rya Kera. None se mu ijuru hashobora kuba ikintu

kigomba kwezwa? Mu Baheburayo 9 higishwamo mu buryo bweruye kwezwa k’ubuturo

bwera bwo isi n’ubwo mu ijuru. “ kuko ukurikije amategeko, ibintu hafi ya byose byezwa

n’amaraso, kandi amaraso atavuye, ntihabaho kubabarirwa ibyaha. Nuko rero, byari bikwiye

ko ibishushanyo by’ibyo mu ijuru byezwa muri bene ubwo buryo, naho ibyo mu ijuru

ubwabyo bikezwa n’ibitambo biruta ibyo,” 563 ari yo maraso y’igiciro cyinshi ya Kristo.

Kwezwa kw’ubuturo haba mu buryo bw’igishushanyo ndetse no buryo nyakuri, bigomba

gukorwa n’amaraso. Mu kweza ubuturo mu buryo bw’igishushanyo hakoreshwaga amaraso

y’amatungo; naho kwezwa nyakuri bikorwa n’amaraso ya Kristo. Impamvu Pawulo atanga

y’uko uku kwezwa kugomba gukorwa hifashishijwe amaraso, ni uko “amaraso atavuye

hatabaho kubabarirwa ibyaha.” Kubabarirwa ibyaha, cyangwa gukuraho ibyaha, ni umurimo

ugomba gukorwa. Ariko se byari gushoboka bite ko icyaha gihuzwa n’ubuturo bwera, haba

mu ijuru cyangwa ku isi? Ibi byamenyekana harebwe ku muhango wakorwaga ufite icyo

ushushanya; kuko abatambyi bakoraga umurimo w’ubutambyi ku isi, bakoraga “umurimo

wari igishushanyo n’igicucu cy’ibyo mu ijuru.” 564

Imirimo y’ubuturo bwera bwo ku isi yari igabanijwemo imigabane ibiri: buri munsi

abatambyi bakoreraga ahera, mu gihe rimwe gusa mu mwaka ari ho umutambyi mukuru

yakoraga umurimo udasanzwe wo guhongerera akawukorera ahera cyane ku bwo kweza

ubuturo bwera. Buri munsi umunyabyaha wihannye yazanaga ituro rye ku irembo ry’ihema

ry’ibonaniro, maze akarambika ikiganza cye ku mutwe w’itungo atanze ho ituro, akatura

ibyaha, muri ubwo buryo bw’igishushanyo akaba abyikuyeho bikajya kuri icyo gitambo kizira

inenge. Bityo rya tungo ryaricwaga. Intumwa Pawulo iravuga iti, “hatabayeho kumeneka

kw’amaraso, ntihabaho kubabarirwa ibyaha.” “Kuko ubugingo bw’inyama buba mu maraso.”

565 Amategeko y’Imana yishwe yasabaga ubugingo bw’uwayishe. Amaraso yashushanyaga

ubugingo bw’umunyabyaha, wabaga yashyize ibyaha bye kuri rya tungo ryasogoswe,

yajyanwaga ahera n’umutambyi maze akayaminjagira imbere y’umwenda watandukanyaga

ahera n’ahera cyane. Inyuma yawo habaga isanduku y’isezerano irimo amategeko

umunyabyaha yabaga yishe. Kubw’uwo muhango, binyuze mu maraso, mu buryo

bw’igishushanyo icyaha cyabaga gishyizwe ku buturo bwera. Mu bihe bimwe na bimwe,

amaraso ntiyajyanwaga ahera; ariko icyo gihe inyama zo zagombaga kuribwa n’umutambyi

nk’uko Mose yategetse bene Aroni agira ati: “Mwabujijwe n’iki kurira ahantu hera cya

gitambo cyatambiwe ibyaha, ko ari icyera cyane, mukagiherwa kwishyiraho gukiranirwa

kw’iteraniro.” 566 Iyo mihango yombi yashushanyaga gukura ibyaha ku munyabyaha

wihannye maze bigashyirwa ku buturo.

306

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!