15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

musozi ari kumwe n’Imana. Abisirayeli bagendaga mu butayu, kandi ihema ry’ibonaniro

ryubatswe muri ubwo buryo kugira ngo bubashe kujya bwimukanwa; nyamara bwari

inyubako ifite ubwiza buhebuje. Inkuta zabwo zari zikozwe mu mbaho zihagaze

zifatanyishijwe izahabu kandi zishinzwe mu ifeza, mu gihe igisenge cyari gikozwe mu

myenda ikomeye cyangwa ibitwikirizo, iby’inyuma bikozwe mu mpu naho iby’imbere mu

myenda myiza cyane y’umuhemba iboshywe irimo amashusho y’abakerubi. Uretse imbuga

yo hanze mu rugo yari irimo igicaniro cy’ibitambo bitwikwa, ihema ry’ibonaniro ubwaryo

ryari rigizwe n’ibyumba bibiri, kimwe cyitwa ahera, ikindi cyitwa ahera cyane. Byabaga

bitandukanyijwe n’umwenda mwiza cyane; kandi umwenda nk’uwo ni wo wafungaga

umuryango w’urwinjiriro rw’icyumba cya mbere.

Mu cyumba cy’ahera, mu ruhande rwerekeye amajyepfo yacyo, habaga igitereko

cy’amatabaza kiriho amatabaza arindwi yamurikiraga ubwo buturo bwera ku mwanywa na

nijoro. Ahagana mu majyaruguru y’icyo cyumba habaga ameza y’imitsima yo kumurikwa;

kandi imbere y’umwenda watandukanyaga ahera n’ahera cyane habaga igicaniro cy’imibavu

gikozwe mu izahabu cyaturukagaho umwotsi w’impumuro nziza, uvanze n’amasengesho

y’Abisirayeli, wazamukaga buri munsi imbere y’Imana.

Ahera cyane habaga isanduku y’isezerano, yari ikozwe mu giti cy’agaciro kenshi, isizwe

izahabu kandi yabaga irimo ibisate bibiri by’amabuye Imana yari yanditseho Amategeko

Cumi. Hejuru y’iyo sanduku, hari igipfundikizo, kandi kuri cyo hari intebe y’imbabazi

ikoranywe ubuhanga buhanitse, iriho abakerubi babiri, umwe ari ku mpera imwe undi ari ku

yindi kandi bose bakozwe mu izahabu ikomeye. Muri iki cyumba ni ho Imana yigaragarizaga

mu gicu kirabagirana hagati y’abakerubi.

Igihe Abaheburayo (Abisirayeli) bari bamaze gutura muri Kanani, ihema ry’ibonaniro

ryasimbuwe n’urusengero rwubatswe na Salomo. Nubwo rwari inyubako itaravaga aho iri

kandi ikaba yari yubatswe ahantu hagari, rwakomeje gukurikiza ingero nk’iza mbere kandi

rushyirwamo ibikoresho bihwanye rwose. Muri iyo nyubako ni ho ubuturo bwera bwabaga,

uretse igihe bwasenywaga bukaba umusaka mu gihe cya Daniyeli kugeza igihe rwasenywe

burundu n’Abaroma mu mwaka wa 70 N.K.

Ubu ni bwo buturo bwera bwonyine bwabaye ku isi Bibiliya igira icyo ivugaho. Pawulo

yabuvuzeho ko ari ubuturo bwera bwo mu isezerano rya mbere. Ariko se isezerano rishya ryo

nta buturo bwera rifite?

Tugarutse mu rwandiko Pawulo yandikiye Abaheburayo, abashakashakaga kumenya

ukuri baje kuvumbura ko hariho ubuturo bwera bwa kabiri, cyangwa ubuturo bwera

bw’isezerano rishya, buvugwa mu magambo ya Pawulo twamaze kuvuga ngo: “Isezerano rya

mbere na ryo ryari rifite imihango y’ubutambyi, rifite n’Ahera h’iyi si.” Gukoresha ijambo “

naryo” byerekana ko intumwa Pawulo yari yavuze mbere iby’ubwo buturo bwera. Usubiye

inyuma ku itangiriro ry’igice cya munani, usoma ngo: “Mu byo tuvuga igikomeye ni iki ngiki:

Dufite umutambyi mukuru umeze atyo, wicaye iburyo bw’intebe y’Ikomeye cyane yo mu

302

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!