15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Abakristo bakurikiranwaga aho bahungiye hose bahigwa bunyamaswa. Byabaye

ngombwa ko bihisha ahantu hadatuwe. «Banyazwe byose, bakababazwa, bakagirirwa nabi;

yemwe n’isi ntiyari ikwiriye ko bayibamo! Bazereraga mu mashyamba no mu bihanamanga

no mu mavumo no mu masenga.» Abaheburayo 11:37,38.

Ubuvumo bwabaye ubuhungiro bw’abantu ibihumbi byinshi. Munsi y’imisozi yari

inyuma y’umujyi wa Roma hari haracukuwemo inzira ndende zanyuraga mu gitaka no mu

bitare. Urusobe rw’izo nzira zabaga zijimye kandi zanyuranagamo rwahingukaga mu

birometero byinshi inyuma y’inkuta z’umujyi. Muri ubwo bwihisho bwo mu buvumo ni ho

abayoboke ba Kristo bashyinguraga ababo bapfuye, kandi iyo abantu babaregaga ndetse

bakabakatira urwo gupfa bakanigarurira imitungo yabo ni ho bazaga gutura. Igihe Umuremyi

azakangura abasinziriye barwanye intambara nziza, abantu benshi bishwe bahorwa Kristo

bazasohoka mu bituro bicuze umwijima.

Muri ako karengane kakoranywe ubugome bwinshi, abo bahamya ba Kristo barinze

ubusugi bwo kwizera kwabo. Nubwo batswe uburenganzira bwabo, bakaba bataragerwagaho

n’umucyo w’izuba, bakaba bari mu buvumo bucuze umwijima ariko bubahaye umutekano,

ntibigeze bivovota. Babwiranaga amagambo yo kwizera, kwihangana n’ibyiringiro kugira

ngo bihanganire ubukene n’umubabaro byari bibugarije. Ntabwo kubura imitungo yabo yose

ya hano ku isi byashoboraga kubatera kureka kwizera Kristo kwabo. Ibigeragezo

n’akarengane byari intambwe zibegereza ikiruhuko n’ingororano bagenewe.

Nk’uko byagendekeye abagaragu b’Imana mu bihe bya kera, benshi muri bo «bishwe

urubozo ntibemera kurengerwa, kugira ngo bazazuke bahabwe ubugingo buhebuje.”

Abaheburayi 11:35 . Bibukaga amagambo Kristo yari yaravuze ko nibarenganywa ari we

bazira, bakwiriye kwishima cyane kuko ingororano bazaherwa mu ijuru ari nyinshi; kuko uko

ari ko abahanuzi barenganyijwe mbere yabo. Bashimishwaga no kubarwa mu bakwiye

kurenganywa bahorwa ukuri, maze indirimbo zo kunesha baririmbaga zikazamuka ziva mu

rusaku rw’ibirimi by’umuriro wabatwikaga. Barebaga mu ijuru mu kwizera bakabona Kristo

n’abamarayika bunamye ku nkike z’ijuru babitegerezanya amatsiko kandi babarebana indoro

igaragaza ko bemeye gushikama kwabo. Bumvise ijwi rivuye ku ntebe y’Imana rirababwira

riti, «Ujye ukiranuka, uzageze ku gupfa: nanjye nzaguha ikamba ry’ubugingo.” Ibyahishuwe

2:10.

Imbaraga zose Satani yakoresheje kugira ngo arimbure itorero rya Kristo binyuze mu

kurirenganya zabaye impfabusa. Intambara ikomeye abigishwa ba Kristo baguyemo

ntiyarangiranye no gupfa kwabo baguye ku rugamba. Mu rupfu rwabo harimo kunesha.

Abakozi b’Imana barishwe ariko umurimo wayo wakomeje kujya mbere utajegajega.

Ubutumwa bwiza bwakomeje gukwira ahantu hose ndetse n’ababwemeye barushaho

kugwira. Ubutumwa bwiza bwacengeye ahantu n’ibirango by’ubutegetsi bw’i Roma

bitabashaga kugera. Umukristo umwe waganiraga n’abategetsi b’abapagani bari bakajije

umurego mu kubarenganya, yarababwiye ati: Mushobora «kutwica, kudushinyagurira,

23

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!