15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Imyumvire y’abari bacyizera ko Imana yari yarabayoboye mu byababayeho mu bihe

byashize igaragazwa mu magambo William Miller yanditse agira ati: “Iyaba byashobokaga

ko nongera gutangira ubuzima nabayeho, mfite ibihamya nk’ibyo nari mfite cya gihe, ni ukuri

mbaye indahemuka ku Mana no ku bantu, nagombye gukora nk’uko nakoze.” “Ndiringira ko

nameshe imyenda yanjye nkaba ntabarwaho amaraso ya bagenzi banjye. Nk’uko byari mu

bushobozi bwanjye, ndumva ntabarwaho icyaha cyose mu gucirwaho iteka kwabo.” Uwo

muntu w’Imana yarongeye arandika ati: “Nubwo incuro ebyiri zose ntabonye ibyo nari

ntegereje, ntabwo nigeze ntembagara ngo ncike intege. . . Uko niringiye kugaruka kwa Kristo

biracyankomeyemo nka mbere. Nyuma y’imyaka myinshi yo gutekereza nitonze, nakoze gusa

ibyo niyumvisemo ko ari inshingano yanjye ikomeye ngomba gukora. Niba naribeshye,

nabikoze kubw’urukundo rundimo nkunda bagenzi banjye ndetse no kubera inshingano mfite

imbere y’Imana.” “Icyo nzi ni kimwe: sinigeze ngira icyo mbwiriza uretse ibyo nizeraga;

kandi Imana yabanye nanjye; ububasha bwayo bwigaragarije mu murimo nakoraga kandi

ibintu byinshi byiza byarakozwe.” “Uko abantu bose babibona, bigaragara ko abantu ibihumbi

byinshi bakangukiye kwiga Ibyanditswe babitewe n’ibibwirizwa by’icyo gihe; kandi muri

ubwo buryo, kubwo kwizera no kwezwa mu maraso ya Kristo, biyunze n’Imana.” 541

“Sinigeze mparanira kuvugwa neza n’abibone, nta nubwo nigeze mpinda umushyitsi imbere

y’amakuba ntejwe n’ab’isi. Ubu sinzigera mbasaba kundeba neza, kandi nta n’ubwo nzigera

nkora ibirenze ibyo nsabwa kugira nkangure urwango rwabo. Sinzigera mbasaba kurokora

ubugingo bwanjye, cyangwa ngo nange kubutanga niba Imana mu kugira neza kwayo yemeye

ko ari ko bigenda.” 542

Ntabwo Imana yigeze itererana abayo. Mwuka wayo yakomeje kubana n’abatarihutiye

kwanga umucyo bari barakiriye kandi ngo bahakane inyigisho z’itsinda ryabwirizaga

ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo. Mu Rwandiko rwandikiwe Abaheburayo hari

amagambo yo gutera ubutwari no kuburira abageragejwe kandi bari bategereje muri icyo gihe

cy’akaga: “Nuko rero ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu, bufite ingororano ikomeye.

Kuko mukwiriye kwihangana, kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe

ibyasezeranijwe. Haracyasigaye igihe kigufi cyane, kandi uzaza, ntazatinda. Ariko

umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye

ntuzamwishimira. Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite

kwizera, kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.” 543

Kuba iyi mpuguro ibwirwa itorero ryo mu minsi y’imperuka bigaragarira mu magambo

yerekana ko kugaruka k’Umukiza kwegereje agira ati: “Haracyasigaye igihe kigufi cyane

kandi uzaza ntazatinda.” Ayo magambo yerekana mu buryo busobanutse ko hashobora

kubaho igisa no gutinda kandi ko Umukiza asa n’aho atinze. Amabwirizwa atangwa ahangaha

ajyanye by’umwihariko n’ibyabaye ku Badiventisiti muri icyo gihe. Abantu babwirwaga ayo

magambo bari mu kaga ko kurohama mu kwizera. Bari barakoze iby’ubushake bw’Imana

bakurikije amabwiriza ya Mwuka w’Imana n’ijambo ryayo; nyamara ntibashoboraga

gusobanukirwa n’umugambi wayo mu byari byarababayeho, kandi nta nubwo bashoboraga

298

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!