15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

kwihana ibibi, bicisha bugufi imbere y’Imana, kandi habaho gusaba kuzuye kwihana

n’umutima umenetse, basaba Imana imbabazi ndetse no kwemerwa. Bwateje kwicisha bugufi

no kwiyoroshya k’ubugingo mu buryo tutigeze tubona. Nk’uko Uwiteka yari yarabitegetse

abinyujije mu kanwa ka Yoweli, avuga iby’igihe umunsi ukomeye w’Imana uzaba wegereje,

iyo nkuru yateye gushishimura imitima atari imyambaro, kandi itera abantu kugarukira

Uhoraho biyiriza ubusa, barira kandi baboroga. Nk’uko Imana yabivugiye mu muhanuzi

Zekariya, umwuka w’ubuntu no kwambaza wasutswe ku bana bayo; bitegereza uwo bacumise

amacumu, maze igihugu cyose gicura umuborogo, . . . kandi abari bategereje Umukiza

bacishiriza bugufi ubugingo bwabo imbere Ye.” 534

Mu bubyutse bwose mu by’idini bwabayeho uhereye mu gihe cy’intumwa, nta na bumwe

bwigeze bubaho butarangwamo inenge z’abantu n’ubuhendanyi bwa Satani nk’ubwabaye mu

gihe cy’umuhindo w’umwaka wa 1844. Ndetse na n’ubu, nyuma y’imyaka myinshi, abantu

bose bagize uruhare muri ubwo bubyutse kandi bashikamye ku kuri baracyumva ko hari

imbaraga yera yayoboraga uwo murimo wari uhiriwe kandi bahamya ko wakomokaga ku

Mana koko.

Ubwo ijwi ryavugaga ngo, “Dore Umukwe araje, nimusohoke mumusanganire!” abari

bategereje “barahagurutse bakongeza amatara yabo.” Bigaga ijambo ry’Imana

babishishikariye mu buryo butari bwarigeze bubaho. Ijuru ryohereje abamarayika ngo bajye

gukangura abari baracitse intege no kubategurira kwakira ubutumwa. Ntabwo umurimo

wahagaze mu bwenge n’ubuhanga by’abantu, ahubwo washikamye mu bushobozi bw’Imana.

Ntabwo abafite impano z’akataraboneka ari bo babaye aba mbere mu kumva no kumvira

ihamagarwa ahubwo ni abacishije bugufi cyane n’abitanze. Abahinzi basize imyaka yabo yari

mu mirima, abakanishi barambika hasi ibikoresho byabo bajya kuvuga ubutumwa bw’imbuzi

bafite ishavu n’ibyishimo. Abari barigeze kuba aba mbere muri uwo murimo babonetse mu

bantu ba nyuma binjiye muri iyi gahunda yo kuvuga uwo muburo. Muri rusange, amatorero

yakinze inzugi ntiyakira ubwo butumwa, maze umubare munini w’ababwakiriye

witandukanya n’ayo matorero. Mu burinzi bw’Imana uko kwamamazwa k’ubutumwa

bw’imbuzi kwafatanyije n’ubutumwa bwa marayika wa kabiri maze biha imbaraga uwo

murimo.

Ubutumwa bugira buti, “Dore Umukwe araje,” ntibwari bukigirwaho impaka cyane,

nubwo igihamya cyatangwaga n’Ibyanditswe cyagaragaraga kandi kidashidikanywaho.

Ubwo butumwa bwaherekejwe n’imbaraga ikomeye yakanguraga imitima. Nta gushidikanya

cyangwa kubaza byinshi kwariho. Igihe Kristo yinjiraga muri Yerusalemu nk’umuneshi,

abantu benshi bari bavuye hirya no hino mu gihugu baje kwizihiza umunsi mukuru, bihutiye

kujya ku musozi wa Elayono maze ubwo bifatanyaga n’imbaga y’abantu bari bashagaye

Yesu, nabo buzuwe n’ubwuzu bwariho muri iyo saha maze bafatanya n’abandi gutera hejuru

bavuga bati: “Hoziyana mwene Dawidi, hahirwa uje mu izina ry’Uwiteka!” 535 Ni muri ubwo

buryo, abatizera bagiye baza mu materaniro y’Abadiventisiti — bamwe bazanwe n’amatsiko,

294

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!