15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

bwera, yarasohokaga agaha abantu umugisha. Bityo, abantu bizeraga ko Kristo Umutambyi

wacu mukuru uruta abandi azaza kweza isi akoresheje kurimbura icyaha n’abanyabyaha,

kandi agaha kudapfa abamutegereje. Umunsi wa cumi w’ukwezi kwa karindwi, ari wo wari

umunsi mukuru w’impongano ndetse n’igihe cyo kweza ubuturo bwera, mu mwaka wa 1844

wahuye n’itariki ya 22 Ukwakira, maze ufatwa ko ari wo munsi Umukiza yagombaga kuzaho.

Ibyo byari bihuye n’ibihamya byari byaravuzwe byerekanaga ko iminsi 2300 yagombaga

kurangira mu muhindo maze uwo mwanzuro ugaragara nk’ukuri kudakuka.

Mu mugani wanditswe muri Matayo 25 igihe cyo gutegereza n’icyo guhunikira

byakurikiwe no kuza k’Umukwe. Ibyo byari bihuje rwose n’ingingo tumaze kuvuga zivuye

mu buhanuzi no mu bishushanyo. Izo mpamvu zateye kwemera gukomeye ko ibyavuzwe ari

ukuri, bityo abizera ibihumbi byinshi bafatanyiriza hamwe kumvikanisha “urusaku rwa mu

gicuku.”

Nk’uko umuraba utewe n’inkubi y’umuyaga umera ni ko kwamamaza ubutumwa bwo

kugaruka kwa Kristo kwasakaye mu gihugu cyose. Iyo nkuru yavaga mu mujyi ijya mu

wundi, iva mu mudugudu ijya mu wundi ndetse igera no mu turere twa kure mu cyaro, kugeza

ubwo abana b’Imana bari bategereje bakanguwe rwose. Ubwaka (gukabya mu myizerere)

bwayoyokeye imbere y’uko kwamamazwa k’ubwo butumwa nk’uko ikime cya mugitondo

gitamururwa n’izuba rirashe. Abizera babonye gushidikanya n’inkeke bari bafite biyoyoka

maze ibyiringiro n’ubutwari bikangura imitima yabo. Uwo murimo wakorwaga

ntiwarangwagamo kwa gukabya gukunze kugaragara igihe habayeho gukanguka gukomeye

kw’abantu nyamara batayobowe n’imbaraga y’ijambo ry’Imana na Mwuka wayo. Byasaga

na bya bihe byo kwicisha bugufi no kugarukira Uwiteka byabaye kera igihe ubwoko

bw’Abisirayeli bwumviraga ubutumwa bwo kubukebura bwagezwagaho n’abagaragu

b’Imana. Bwari bufite ibimenyetso biranga umurimo w’Imana mu bihe byose. Nta gutwarwa

n’ibyishimo by’indengakamere wabonaga mu bantu ahubwo wababonanaga kwisuzuma mu

mitima, kwihana ibyaha no kwitandukanya n’iby’isi. Kwitegura kujya gusanganira Umukiza

ni wo mutwaro wari uremereye iyo mitima yari ishengutse. Bakomezaga gusenga bihanganye

kandi bakiyegurira Imana batizigamye.

Ubwo Miller yavugaga iby’uwo murimo yaravuze ati: “Ntihakiriho gutwarwa

n’ibyishimo; birasa n’aho biteganyirijwe ikindi gihe cy’ahazaza ubwo isi n’ijuru bizishimira

hamwe ibyishimo bitavugwa kandi byuzuye ikuzo. Nta jwi na rimwe ririho, ibyo nabyo

bitegenirijwe igihe ijwi rizavugira mu ijuru. Abaririmbyi baracecetse, bategereje gufatanya

n’ingabo z’abamarayika, n’umutwe w’abaririmbyi bazaturuka mu ijuru. . . Nta guhangana

kw’ibitekerezo: abantu bose bahuje umutima n’intekerezo.” 533

Undi muntu nawe wagize uruhare muri iryo tsinda ryamamazaga ubutumwa bwo kugaruka

kwa Kristo yarahamije ati: “Ahantu hose ubwo butumwa bwatumye habaho kwicunuza

gukomeye mu mitima ndetse no kwicisha bugufi k’ubugingo imbere y’Imana nyirijuru.

Bwateye abantu gukura imitima yabo ku by’isi, amakimbirane n’umwiryane birashira, habaho

293

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!