15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Igice Cya 2 – Umuriro na Gutotezwa

Igihe Yesu yahanuriraga abigishwa be iby’isenywa rya Yerusalemu n’ibyo kugaruka kwe,

yanabahanuriye ibizaba ku bantu be uhereye igihe yagombaga gutandukaniraho na bo asubiye

mu ijuru kugeza igihe azagarukira afite ububasha n’ikuzo aje kubacungura. Umukiza ari ku

musozi w’imyelayo, yarebaga umuraba w’akaga wari hafi yo kwisuka ku itorero ry’intumwa,

maze akomeje kureba kure mu bihe bizaza abona imivurungano ikaze kandi y’injyanamuntu

yagombaga kugera ku bayoboke be mu myaka yari igiye gukurikiraho yari kurangwa

n’umwijima no kurenganywa. Mu magambo make ariko afite ubusobanuro bukomeye,

yabahanuriye ibyo abategetsi b’iyi si bagombaga kuzakorera itorero ry’Imana. Matayo 24:9,

21, 22. Abayoboke ba Kristo bagomba kunyura mu nzira yo gusuzugurwa, gukozwa isoni

ndetse no kubabazwa nk’iyo Umwigisha wabo yanyuzemo. Urwango rwagaragarijwe

Umucunguzi w‘isi rwagombaga no kugera ku bazamwizera bose.

Amateka y’itorero rya mbere yabaye igihamya cyerekana ko ibyo Umukiza yavuze

byasohoye. Imbaraga z’isi n’iz’ikuzimu zafatanyirije hamwe kurwanya Kristo binyuze mu

kurenganya abayoboke be. Abapagani babonye hakiri kare ko ubutumwa bwiza nibutsinda,

insengero nzabo n’intambiro zabo bizasenywa; ni yo mpamvu bakoresheje imbaraga zabo

zose kugira ngo bakureho Ubukristo. Umuriro w’akarengane warakongejwe. Abayoboke ba

Kristo bambuwe ibyo batunze kandi birukanwa mu mazu yabo. « Bihanganiraga imibabaro

y’intambara nyinshi” Abaheburayo 10:32. «Abandi bakageragereshwa gushinyagurirwa no

gukubitwa ibiboko, ndetse no kubohwa no gushyirwa mu nzu y’imbohe.” Abaheburayo

11:36. Benshi bahamishije kwizera no guhamya kwabo amaraso yabo. Abanyacyubahiro

n’abacakara, abakire n’abakene, abanyabwenge n’abatarize, bose bishwe nta mbabazi.

Ako karengane katangiye mu gihe cy’ubutegetsi bwa Nero ahagana mu gihe Pawulo

yiciwemo ahorwa kwizera kwe, kakomeje gukorwa kagenda gakaza umurego cyangwa

gacogora mu binyejana byakurikiyeho. Abakristo baregwaga babeshyerwa gukora ibyaha bibi

bikabije kandi bakavugwa ko ari bo bateza amakuba nk’inzara, indwara z’ibyorezo ndetse

n’imitingito. Bitewe nuko bari banzwe cyane n’abantu bose kandi bakabakekaho ibibi, hari

abantu bahoraga biteguye kugambanira inzirakarengane kugira ngo bibonere indamu.

Babaciraga urubanza babashinja kwigomeka ku butegetsi, kuba abanzi b’idini ndetse bakaba

ari bo ntandaro y’ibyorezo byibasira abantu.

Benshi muri bo bagaburiwe inyamaswa z’inkazi cyangwa bagatwikwa ari bazima imbere

ya rubanda mu mazu y’imikino. Bamwe muri bo barabambwe, abandi bambikwa impu

z’inyamaswa zo mu ishyamba bajugunywa mu mazu y’imyidagaduro kugira ngo imbwa

zibashwanyaguze. Akenshi ibyo bihano bahabwaga ni byo abantu bagiraga gahunda

nyamukuru yo kwishimisha mu minsi mikuru yahuzaga abantu bose. Abantu benshi cyane

bateranaga banejejwe no kubashungera maze mu gihe babaga batakishwa n’umubabaro

basamba bakabikiriza babaseka kandi babakomera amashyi.

22

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!