15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

iratinze, kandi iyerekwa ryose rirahebwe? Noneho ubabwire uti, ‘Uku ni ko Umwami

Uwiteka avuga ngo. . . ‘Iminsi igeze hafi, n’iyerekwa ryose rigiye gusohozwa. Nta yerekwa

ry’ibinyoma cyangwa ubupfapfa bwo kwihakirizwa, bizongera kuba mu nzu ya Isirayeli.

Kuko ndi Uwiteka nzavuga, kandi ijambo nzavuga rizasohora. Ntabwo rizongera kurazikwa,

kuko mu minsi yanyu mwa ab’inzu y’ubugome mwe, nzavuga kandi nzasohoza icyo navuze.”

“Ab’inzu ya Isirayeli baravuga bati: ‘Iyerekwa yabonye rizasohora bishyize kera, kandi

ahanura ibihe bikiri kure cyane. Nuko rero ubabwire uti, ‘Uku niko Umwami Uwiteka avuga

ngo: “Amagambo yanjye yose nta na rimwe rizongera kurazikwa, ahubwo ijambo nzavuga

rizasohora.” 524

Abo bari bategereje barishimaga, kuko bari bizeye ko wa wundi umenyera iherezo mu

itangiriro yari yaritegereje mu myaka myinshi, abona ugucika intege kwabo mbere y’igihe.

Yari yarabahaye amagambo atera ubutwari n’ibyiringiro. Iyo hatabaho uwo mugabane

w’Ibyanditswe Byera wabasabaga gutegereza bihanganye no gushingira ibyiringiro byabo mu

ijambo ry’Imana, ukwizera kwabo kwajyaga kudohoka muri icyo gihe cy’ikigeragezo.

Umugani w’abakobwa cumi uvugwa muri Matayo 25 na wo werekana ibyabaye ku

Badiventisiti. Muri Matayo 24, ubwo Kristo yasubizaga ikibazo cy’abigishwa be bamubazaga

ibyerekeye ikimenyetso cyo kugaruka kwe n’icy’imperuka y’isi, yababwiye bimwe mu

bizabaho by’ingenzi mu mateka y’isi no mu mateka y’itorero uhereye igice cyo kuza kwe kwa

mbere ukageza igihe cyo kugaruka kwe. Ibimenyetso ni byo ibi: gusenyuka kwa Yerusalemu,

igihe cy’umubabaro ukomeye w’itorero utewe no gutotezwa n’abapagani ndetse n’ubupapa,

ukwijima kw’izuba n’ukwezi ndetse no kugwa kw’inyenyeli. Nyuma y’ibyo, yavuze ibyo

kuza k’ubwami bwe kandi aca umugani w’amatsinda abiri atandukanye y’abagaragu

bategereje kuza kwe. Igice cya 25 cy’ubutumwa bwa Matayo gitangiraza aya magambo: “Icyo

gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi.” Muri aya magambo

hagaragazwa itorero ryo mu minsi y’imperuka, rya rindi ryavuzwe mu iherezo ry’igice cya

24. Muri uyu mugani ibizaba ku b’itorero ryo mu minsi iheruka byerekanwe hifashishijwe

imfashanyigisho y’ibyabaga mu bukwe bwo mu burasirazuba.

“Icyo gihe ubwami bwo mu ijuru buzagereranywa n’abakobwa cumi, bajyanye amatabaza

yabo bajya gusanganira umukwe. Ariko muri abo cumi, abatanu bari abapfu, abandi batanu

bari abanyabwenge. Abapfu bajyanye amatabaza yabo, ntibajyana n’amavuta: ariko

abanyabwenge bo bajyana amavuta mu mperezo zabo hamwe n’amatabaza yabo. Umukwe

atinze bose barahunikira, barasinzira. Ariko nijoro mu gicuku habaho urusaku ngo ‘Umukwe

araje! nimusohoke mumusanganire.”

Ukugaruka kwa Kristo, nk’uko kwavuzwe n’ubutumwa bwa marayika wa mbere,

kwagereranyijwe no kuza k’Umukwe. Umurimo mugari w’ivugurura wabayeho bitewe no

kwamamaza ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo kwegereje ugereranywa no kwitabira

ubukwe kw’abakobwa cumi. Amatsinda abiri y’abantu agaragara muri uwo mugani, nk’uko

agaragara muri Matayo 24. Bose bari bafashe amatara yabo, (Bibiliya) kandi bari bayobowe

286

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!