15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

bikorwa byo gushakishiriza ku mahirwe ndetse no korohereza intekerezo zabo batekereza ko

amafaranga agomba gutangirwa umugambi mwiza, nta gitangaje ko urubyiruko rwo mu

gihugu akenshi rwiroha mu ngeso iterwa no gutwarwa n’imikino ya tombora.”

Umwuka wo kwihwanya n’ab’isi uragenda wigarurira amatorero menshi aharagwa

ubukristo hose. Uwitwa Robert Atkins, mu kibwirizwa yabwiririje mu murwa mukuru

w’Ubwongereza (London), yerekanye ishusho yijimye y’uburyo gusubira inyuma mu

by’umwuka biganje mu Bwongereza agira ati: “Abantu b’intungane nyakuri bagabanyutse ku

isi, kandi ubona nta muntu ubyitayeho. Muri buri torero, abantu bavuga ko ari abanyadini

muri ibi bihe byacu, usanga ari abantu bakunda n’iby’isi, bigana iby’ab’isi bakora, bakunda

ibyiza byayo kandi baharanira icyubahiro. Bahamagariwe kubabarana na Kristo, ariko iyo

bahuye n’akaga basubira inyuma. . . Ubuhakanyi, ubuhakanyi, ubuhakanyi ngibyo ibigaragara

ku miryango y’amatorero yose; nyamara iyo bajya kubimenya, iyo bajya kubyumva, bajyaga

kugira ibyiringiro se! Ahubwo barivugira bati: “Turakize, dufite umutungo mwinshi, kandi

ntacyo dukennye rwose.’” 519

Icyaha gikomeye Babuloni iregwa ni uko “yateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba

ry’ubusambanyi bwayo.” Iki gikombe gisindisha iha abatuye isi cyerekena inyigisho

z’ibinyoma Babuloni yemeye zikomoka ku kwifatanya n’abakomeye bo ku isi mu buryo

butemewe n’amategeko.

Kugirana ubucuti n’ab’isi kwangiza ukwizera kw’itorero rishushanywa na Babuloni maze

ku ruhande rwaryo na ryo rikayobya abatuye isi rikoresheje inyigisho zaryo zihabanye n’ukuri

kumvikana neza kandi gushyitse kw’Ibyanditswe Byera.

Roma yakuye Bibiliya mu bantu kandi isaba abantu bose kwemera inyigisho zayo mu

mwanya wa Bibiliya. Umurimo w’Ubugorozi wari ugendereye kugarura ijambo ry’Imana mu

bantu; ariko se mbese si ukuri ko mu matorero yo mu gihe cyacu abantu bigishwa gushingira

kwizera kwabo ku mategeko n’inyigisho by’itorero ryabo mu mwanya wo gushingira ku

Byanditswe Byera? Ubwo Charles Beecher yavugaga ku matorero y’Abaporotesitanti,

yaravuze ati: “Bababazwa n’ijambo ryose rivuzwe rirwanya imyemerere yayo nk’uko

abapadiri bashoboraga kubabazwa n’ijambo ribi ribuzanya kubaha abatagatifu n’abapfuye

bahowe kwizera kwabo. . . . Amatorero y’ibwirizabutumwa y’Abaporotesitanti yafatanye mu

biganza cyane ku buryo muri yo yose nta muntu ushobora kuba umubwirizabutumwa aho ari

ho hose atabanje kwemera igitabo kindi kibangikanywa na Bibiliya. . . Ntabwo byaba ari

ugukekeranya umuntu aramutse avuze ko ubushobozi bw’indongozi z’amatorero ubu

bwatangiye kubuzanya Bibiliya mu by’ukuri nk’uko Roma yabikoze, nubwo babikora mu

buryo butagaragara neza.” 520

Igihe abigisha b’indahemuka bamamazaga ijambo ry’Imana, habonetse abantu b’intiti

ndetse n’ababwiriza bavuga ko basobanukiwe n’Ibyanditswe, maze barwanya inyigisho

nzima bavuga ko ari ubuhakanyi, bityo bayobya abashakaga kumenya ukuri. Iyo abatuye isi

bataza gusindishwa n’inzoga bateretswe na Babuloni ku rwego ruhanitse, abantu benshi

282

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!