15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Ariko nk’uko byagenze mu gihe cy’isenywa rya Yerusalemu, icyo gihe abayoboke

b’Imana bazakizwa akaga, umuntu wese uzasangwa yanditswe mu bazima. Yesaya 4:3. Kristo

yavuze ko azagaruka gukoranyiriza iruhande rwe abayoboke be bamunambyeho. « Ubwo ni

bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni

bwo azaboroga, abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi

n’ubwiza bwinshi. Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze

mu birere bine, uhereye impera y’ijuru, ukageza iyindi mpera yaryo.» Matayo 24:30, 31.

Ubwo ni bwo abatumvira ubutumwa bwiza bazicwa n’Umwuka uva mu kanwa ke

bagatsembwa no kurabagirana ko kuza kwe. 2Abatesalonike 2:8. Nk’uko byagenze kuri

Isiraheli ya kera, abanyabyaha ni bo birimbura bagapfa bazize gukora nabi kwabo. Kubera

imibereho y’icyaha, bitandukanije n’Imana cyane kandi kamere zabo zaheneberejwe n’ibibi

cyane ku buryo kwerekanwa kw’ikuzo ryayo kubabera umuriro ukongora.

Abantu bakwiriye kuba maso kugira ngo badakerensa icyigisho Kristo yabigishirije mu

magambo yavuze. Nk’uko yaburiye abigishwa be iby’isenywa rya Yerusalemu akabaha

ikimenyetso cyo kurimbuka kwari kubasatiriye kugira ngo bazahunge, ni ko yaburiye abatuye

isi iby’umunsi w’irimbuka riheruka, abaha n’ibimenyetso byo kwegereza kwawo kugira ngo

abashaka bose bazahunge umujinya ugiye gutera. Yesu aravuga ati, «Kandi hazaba

ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri, kandi no hasi amahanga azababara.» Luka

21:25; Matayo 24:29; Mariko 13:24-26; Ibyahishuwe 6:12-17.

Ababona ibyo bimenyetso bibanziriza kuza kwe bagomba kumenya «yuko ari hafi, ndetse

ageze ku rugi.” Matayo 24:33. Yatubwiye atuburira ati: «Nuko namwe mube maso» Mariko

13:35. Abita kuri uyu muburo ntibazigera bahera mu mwijima ku buryo uwo munsi

wazabagwa gitumo. Nyamara ku batazaba maso, «umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko

umujura aza nijoro» 1 Abatesalonike 5:2-5.

Ntabwo abatuye isi biteguye kwemera ubutumwa bugenewe igihe cya none kurusha uko

Abayuda bari biteguye kwemera kwakira umuburo w’Umukiza warebanaga n’isenywa rya

Yerusalemu. Igihe uzazira cyose, uwo munsi w’Imana uzatungura abanyabyaha. Mu gihe

ubuzima bw’abantu bugenda nk’uko bisanzwe, mu gihe abantu bazaba batwawe

n’ibibanezeza, bahugiye mu bibazanira inyungu z’isi, bahugiye mu bucuruzi no gushaka

amafaranga; mu gihe abayobozi mu by’idini bazaba barata gusa amajyambere n’ubwenge

by’isi bagezeho, abantu na bo bakihenda ko bafite umutekano; icyo gihe ni bwo kurimbuka

gutunguranye kuzagwira abo bose bazaba badamaraye n’abanyabyaha, nk’uko umujura aza

mu gicuku akiba mu nzu itarinzwe, «kandi ntibazabasha kubikira na hato. »1 Abatesalonike

5:3.

21

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!