15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ibigezweho. Muri ubwo buryo, abanyabyaha bakunda ibigezweho bandikwa mu bitabo

by’itorero, kandi ibyaha bigezweho bigatwikirirwa umwenda wo kwigira intungane.

Mu kuvuga iby’uko abantu bavuga ko ari Abakristo bitwara imbere y’ab’isi, ikinyamakuru

cyamamaye cyane mu nyandiko z’iby’isi cyaravuze kiti: “Itorero ryagiye ryakira buhoro

buhoro mu buryo butagaraga umwuka w’iby’iki gihe, maze rihuza uburyo bwaryo bwo

gusenga n’ibyo ab’iki gihe bashaka.” “Itorero rikoresha ibintu byose birifasha gutuma

iby’idini biba ibintu bikurura abantu.” Ku byerekeye imiterere y’itorero ry’Abametodisiti,

umwanditsi umwe wo mu kinyamakuru cyitwa “ Independent” cyo muri New York yaravuze

ati: “Umurongo utandukanya abubaha Imana n’abatayubaha uragenda usibangana uhinduka

umwijima, kandi abantu bo muri ayo matsinda yombi bamaramaje bakora uko bashoboye ngo

bakureho ryose itandukaniro riboneka hagati y’uburyo bihariye bwo gukora n’ibibanezeza.”

“Kwamamara kw’iby’idini kuragenda kongera cyane umubare w’abantu bifuza kubona

inyungu zibirimo ariko batuzuje inshingano basabwa.”

Uwitwa Howard Crosby yaravuze ati: “Ni ikintu gikomeye cyane kubona uburyo itorero

rya Kristo ridasohoza imigambi y’Umwami waryo. Nk’uko Abayahudi ba kera baretse

ukwifatanya n’amahanga asenga ibigirwamana kugakura imitima yabo ku Mana,... ni ko muri

iki gihe, ku bw’ubufatanye bubi n’ab’isi batizera, itorero rya Yesu rigenda rireka uburyo

bw’imibereho yaryo nyakuri bwagenwe n’Imana, bityo rikemera imigenzereze mibi

y’abatubaha Kristo, rigakoresha ibitekerezo ndetse rikagera ku myanzuro ihabanye n’ibyo

Imana yahishuye ndetse inarwanya gukurira mu buntu bw’Imana kose.” 518

Muri urwo rujya n’uruza rw’iby’isi no kwishakira ibinezeza, umutima wo kwiyanga

n’ubwitange kubwa Kristo usa n’uwazimangatanye rwose. “Muri iki gihe abagabo bamwe

n’abagore bagize itorero, bigishijwe kwigomwa kugira ngo babashe kugira icyo batanga

cyangwa bakora mu murimo wa Kristo ubwo bari bakiri abana.” Ariko se ubu, igihe itorero

rikeneye amafaranga, . . . nta muntu wasabwa gutanga. Oya! ahubwo hategurwa igurisha,

ibitaramo bya nijoro, tombola, ibirori byo gusangirira hamwe nk’ibyabagaho mu gihe cya

kera, cyangwa hagategurwa ibyo kurya runaka. Hashakwa ikintu icyo ari cyo cyose

cyashimisha abantu.”

Uwitwa Washburn wari umuyobozi w’intara ya Wiscosin ubwo yatangagaga ubutumwa

bwe bwa buri mwaka, ku itariki ya 9 Mutarama 1873 yaravuze ati: “Bisa n’aho hakenewe

itegeko ryo gufunga amashuri agaragaramo gukina urusimbi. Ayo mashuri ari hirya no hino.

Ndetse n’itorero (mu buryo ritagambiriye, nta gushidikanya) rimwe na rimwe usanga rikora

umurimo w’umwanzi. Ibitaramo bigamije gusaba abantu impano, gahunda zo gusaba impano

na za tombora rimwe na rimwe bikorwa mu rwego rwo gufasha imigambi y’idini n’ibikorwa

by’ubugiraneza, nyamara akenshi iyo migambi nta gaciro iba ifite. Iriya mikorere yose ni

inzira zo kubona amafaranga kandi uyatanze nta cyo yungutse. Nta kintu na kimwe gisenya

imico mbonera cyangwa cyangiza intekerezo ku rubyiruko, nko kubona amafaranga cyangwa

umutungo umuntu atagize icyo akora. Kubera ko abantu b’abanyacyubahiro bishora muri ibyo

281

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!