15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

no gushyigikirwa n’abategetsi b’isi, ni ko ryemerwaga n’abantu benshi cyane. Nyamara

nubwo bagaragaraga nk’abakristo, benshi “ntibyababujije gukomeza kwibera mu bupagani

ariko by’umwihariko basengera ibigirwamana byabo mu rwihisho.” 516

Mbese ibintu nk’ibyo ntibyagiye byongera gukorwa hafi muri buri torero ryose ryiyita

Abaporotestanti? Uko abayatangije, ari nabo bari bafite umwuka nyakuri w’ivugurura

bagendaga bapfa, ababakomokaho barabasimburaga ubutumwa bwayo bugahabwa ishusho

nshya.” Nubwo bihambiraga ku myizerere ya ba se mu buryo bw’ubuhumyi kandi bakanga

kwemera ukuri kose batigeze bamenya, abana b’abagorozi bagiye kure y’urugero rwo

kwicisha bugufi, kwitanga no kwanga iby’isi. Uko ni ko kwicisha bugufi kwa mbere

kwabavuyemo.” Umwuzure w’imico y’ab’isi wisutse mu itorero, uzana n’imigenzo no

gusenga ibigirwamana by’ab’isi.”

Mbega ukuntu biteye ubwoba kubona uko gukunda iby’isi ari byo bitera, “guhinduka

umwanzi w’Imana,” muri iki gihe byahawe intebe mu bavuga ko ari abayoboke ba Kristo!

Mbega ukuntu amatorero y’ibyamamare y’aharangwa Ubukristo hose yahabye akajya kure

y’amabwiriza ya Bibiliya mubyo kwicisha bugufi, kwiyanga, kwiyoroshya no kubaha Imana!

Ubwo Yohana Wesley yavugaga iby’uburyo bwiza bwo gukoresha amafaranga yaravuze ati:

“Ntimugapfushe ubusa umugabane uwo ari wo wose w’iyo mpano y’agatangaza kugira ngo

munezeze ibyo amaso yanyu yifuza, kubwo kwishyiraho imitako ihenze kandi idafitiye

umubiri akamaro. Ntimukagire umugabane na muto mupfusha ubusa kubwo kurimbisha

amazu yanyu; mu kugura ibikoresho byo mu rugo bihenze kandi bidafite akamaro; mu kugura

amashusho n’amarangi by’igiciro kirekire. . . ” Ntimukagire icyo mutangira gushimisha

ubwibone bw’ubuzima, no kugira ngo mutangarirwe kandi musingizwe n’abantu. . . ‘Igihe

cyose muzakora ibyiza, abantu ntibazabura kubavuga neza.’ Igihe cyose mwambara

‘imyambaro y’umuhengeri n’umuhemba,’ ukifata neza buri munsi, nta gushidikanya abantu

benshi bazagushimira ko uberewe, ko ugira ubuntu kandi wakira abashyitsi. Ariko

ntimugashake kubahatira kubashimagiza mu buryo burenze. Ahubwo mushimishwe

n’icyubahiro gituruka ku Mana.” 517 Nyamara mu matorero menshi yo muri iki gihe cyacu,

iyo nyigisho ntigihabwa agaciro.

Kwitirirwa idini runaka byahindutse rusange mu isi. Abayobozi, abanyapolitiki,

abacamanza, abaganga n’abacuruzi bayoboka itorero runaka ari uburyo bwo gushaka

icyubahiro no kwiringirwa n’abantu no kugera ku nyungu zabo bwite z’iby’isi. Uko ni ko

bagerageza guhisha ibyo bakora bidatunganye bakabitwikiriza umwenda w’Ubukristo.

Amatorero menshi, iyo ashyigikiwe n’ubukungu n’ubushobozi by’abo bantu babatijwe

nyamara bagamije inyungu z’isi, ashakashakana umwete kuba ibyamamare no gufashwa.

Insengero z’ibitangarirwa, zitatswe mu buryo bw’akataraboneka zubakwa ahantu abantu

benshi bakunda guhurira. Abaje kuramya bambara imyenda ihenze kandi igezweho.

Umuvugabutumwa ufite impano yo kunezeza abayoboke no kubakurura ahembwa

umushahara munini. Mu bibwirizwa bye, ntagomba kwamagana ibyaha rusange biri mu

bantu, ahubwo amagambo ye agomba kuba asize umunyu kandi aryoheye amatwi y’abakunda

280

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!