15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

y’ubusambanyi bwe. Mu ruhanga rwe afite izina ry’amayoberane ryanditswe ngo: Babuloni

ikomeye, nyina w’abamaraya, kandi nyina w’ibizira byo mu isi.” Umuhanuzi aravuga ati:

“Mbona ko uwo mugore asinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahowe Yesu.” 508 Ibirenze

ibyo Babuloni ivugwa ngo, “Niwe wa mudugudu ukomeye utegeka abami bo mu isi.” 509

Ubutegetsi bwamaze imyaka amagana menshi butegekesha igitugu abami bose b’ahantu hose

harangwaga abizera Kristo ni Roma. Ibara ry’umuhemba n’umuhengeri, izahabu, amabuye

y’agaciro n’imaragarita byose biranga mu buryo bugaragara ubwiza n’uburemere

bw’icyubahiro kirenze icy’abami byari bifitwe n’ubutegetsi bw’i Roma. Ikigeretse kuri ibyo,

nta bundi butegetsi butari ubwo bwajyaga kuvugwa ko, “bwasinze amaraso y’abera” nk’iryo

torero ryatoteje abayoboke ba Kristo ribica urupfu rubi. Babuloni kandi iregwa icyaha cyo

kwifatanya “n’abami b’isi kutemewe n’amategeko.” Mu kwitandukanya n’Umukiza no

kwifatanya n’abapagani ni bwo buryo itorero ry’Abayahudi ryahindutse umusambanyi; kandi

Roma nayo yihindanyije muri ubwo buryo ibinyujije mu gushaka gushigikirwa n’ubutegetsi

bw’isi, bityo nayo icirwa urubanza nk’urwo.

Babuloni ivugwa ko ari “ nyina w’abamaraya.” Abakobwa be bashushanya amatorero

yihambira ku mahame n’imigenzo yayo, kandi agakurikiza urugero rwa Babuloni rwo

kwirengagiza ukuri no kwanga kwemerwa n’Imana kugira ngo abone uko yifatanya n’isi.

Ubutumwa bwo mu Byahishuwe 14, butangaza kugwa kwa Babuloni bwerekeje ku madini

yahoze atunganye ariko ubu akaba yarahindanye. Kubera ko ubwo butumwa bukurikira

ubutumwa bw’imbuzi buvuga iby’urubanza, bugomba kwigishwa mu minsi iheruka. Bityo

rero ntibwerekeje ku itorero ry’i Roma gusa, kubera ko iryo torero rimaze imyaka amagana

menshi ryaraguye. Byongeye kandi mu gice cya cumi n’umunani cy’Ibyahishuwe,

dusangamo ko ubwoko bw’Imana buhamaragirwa gusohoka muri Babuloni. Dukurikije uwo

murongo, benshi mu bana b’Imana baracyari muri Babuloni. None se ni yahe matorero

abarizwamo umugabane munini w’abayoboke ba Kristo muri iki gihe? Nta gushidikanya bari

mu matorero menshi afite imyizerere ya Giporotesitanti. Mu gihe cy’itangira ry’ayo matorero,

yahagarariye Imana neza ndetse n’ukuri kandi imigisha y’Imana yari kuri yo. Ndetse

n’abatizera byabaye ngombwa ko babona umusaruro mwiza wavaga mu kwemera amahame

y’ubutumwa bwiza. Uwiteka yabwiye Abisirayeli abinyujije mu kanwa k’umuhanuzi ati:

“Maze kwamamara kwawe kugera mu mahanga bitewe n’ubwiza bwawe, kuko bwari

buhebuje, bwunguwe n’icyubahiro cyanjye naguhaye. Ni ko Umwami Uwiteka avuga.”

Nyamara ayo matorero yaraguye bitewe n’ibyifuzo nk’ibyatumye Isirayeli igerwaho

n’umuvumo kandi ikarimbuka. Icyo cyifuzo cyari icyo kwigana imikorere y’abatubaha Imana

no kugirana na bo ubucuti. “Wiringiye ubwiza bwawe, maze usambana ubitewe no kogezwa

kwawe.” (Ezekiyeli 16:14, 15).

278

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!