15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

abizera bari “bahuje umutima” kandi “bakavuga ijambo ry’Imana bashize amanga,” bityo

“uko bukeye Umwami Imana ikabongerera abakizwa.” 501

Iyaba abavuga ko ari ubwoko bw’Imana bakiraga umucyo nk’uko ubarasira uturutse mu

ijambo ry’Imana, bagera kuri bwa bumwe Kristo yabasabiye ari nabwo intumwa Pawulo yise,

“ubumwe bw’Umwuka mu murunga w’amahoro.” Pawulo aravuga ati: “Hariho umubiri

umwe n’Umwuka umwe, nk’uko mwahamagariwe icyiringiro kimwe cyo guhamagarwa

kwanyu. Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n’umubatizo umwe.” 502

Ibyo ni byo byiza byuzuye umugisha abantu bemeye ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo

babonye. Bakomokaga mu matorero atandukanye ariko ibyabatandukanyaga bishingiye kuri

ayo matorero byarasenywe, imyizerere yabashyamiranyaga yose ihinduka ubusa; ibyiringiro

bidashingiye kuri Bibiliya byavugaga ko Kristo agiye kuza akamara imyaka igihumbi ari

umwami w’isi birarekwa; ibitekerezo bitari iby’ukuri ku byerekeye kugaruka k’Umukiza

birakosorwa; ubwibone no kwisanisha n’ab’isi birashira; amakosa arakosorwa; imitima

ihurizwa hamwe, kandi urukundo n’ibyishimo biraganza rwose. Niba iyi nyigisho yarakoze

ityo kuri bake bayakiriye, n’ubundi iba yarakoze ibimeze bityo ku bantu iyo baba

barayakiriye.

Ariko muri rusange amatorero ntiyemeye iyo miburo. Abayobozi bayo ari bo bari

nk’“abarinzi b’inzu ya Isirayeli,” bagombye kuba aba mbere mu gusobanukirwa

n’ibimenyetso byo kugaruka kwa Yesu, bari barananiwe kwiga ukuri bagukuye mu bihamya

byatanzwe n’abahanuzi cyangwa ku bimenyetso by’ibihe. Uko kwiringira iby’isi no

kubirangamira byuzuraga imitima yabo, gukunda Imana no kwizera ijambo ryayo

byagendaga bikendera; kandi ubwo inyigisho zivuga ibyo kugaruka kwa Kristo zigishwaga,

byakanguye urwikekwe rwabo no kwinangira. Impamvu bitwaje yo kurwanya ubwo butumwa

yari uko umugabane munini bwigishwaga n’abakorerabushake. Nk’uko aba kera babigenje,

ubuhamya bwumvikana bw’ijambo ry’Imana babwibazagaho batya bati: “Mbese hari

n’umwe mu bayobozi cyangwa mu Bafarisayo wabyemeye?” Abantu benshi babonye ko

kurwanya ingingo zavugwaga zishingiye ku bihe by’ubuhanuzi bitoroshye, barwanyije kwiga

ubuhanuzi, bakigisha ko ibitabo by’ubuhanuzi byafatanishijwe ikimenyetso kandi ko

bidashobora gusobanuka. Abantu benshi biringiraga abapasitoro babo mu buryo

bw’ubuhumyi, banze kumva umuburo; naho abandi nubwo bemeraga ukuri, ntibatinyukaga

kukuvuga “batinya gucibwa mu rusengero.” Ubutumwa Imana yohereje ngo bugerageze

itorero kandi buriboneze, bwerekanye ku mugaragaro ukuntu abantu batagira ingano

barunduriye imitima yabo ku by’isi mu mwanya wa Kristo. Imigozi yari ibahambiriye ku isi

yari ikomeye cyane kuruta uko bari barangamiye ijuru. Bahisemo kumva ijwi ry’ubwenge

bw’isi maze batera umugongo ubutumwa bw’ukuri bukora ku mutima.

Mu kwanga umuburo wa marayika wa mbere, banze uburyo bwo kubazahura Imana yari

yaratanze. Basuzuguye intumwa y’inyampuhwe yagombaga kuba yarakuyeho ibibi

byabatandukanyaga n’Imana, ahubwo n’umuhati mwinshi bahindukirira gushaka kugirana

276

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!