15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ibimenyetso byo gusubira inyuma gutunguranye ariko gukomeye mu matorero hafi ya yose.

Nubwo nta muntu washoboye kuvuga impamvu zibiteye, ibyabaye ubwabyo byaragaragaraga

hirya no hino kandi bikavugwa mu bitangazamakuru no ku ruhimbi.

Mu materaniro amwe y’itorero ry’Abapresibiteriyeni bo mu mujyi wa Filadelifiya

(Philadelphia), uwitwa Barnes wanditse igitabo cy’ubusobanuro cyakoreshwaga cyane kandi

akaba yari umupasitoro wayoboraga rimwe mu matorero akomeye yo muri uwo mujyi

yaravuze ati: “Maze imyaka makumyabiri yose ndi umuyobozi w’itorero, ntibyigeze bimbaho

yuko igihe cyo gusangirira hamwe ifunguro ryera mbura abantu mu rusengero uretse

ubushize. Ariko muri iki gihe simbona ububyutse, nta no kwihana, nta no gukurira mu buntu

bw’Imana kugaragara mu bavuga ko ari abizera. Nta bantu bakinsanga aho nkorera ngo

tuganire iby’agakiza k’ubugingo bwabo. Gutwarwa n’iby’isi biragenda byiyongera bijyanye

no kwiyongera mu bukungu, ubucuruzi n’inganda. Uko niko bimeze mu matorero yose.” 499

Mu kwezi kwa Gashyantare k’uwo mwaka, umwigisha witwaga Finney wo mu ishuri rya

Oberlin yaravuze ati: “Dufite igihamya imbere yacu ko muri rusange amatorero

y’Abaporotesitanti mu gihugu cyacu atemera cyangwa arwanya amavugururwa mu mico

mbonera hafi ya yose abaho muri iki gihe. Hari umugabane muto gusa utari muri urwo

ruhande ariko ibyo ntibibuza kuvuga ko ari rusange. Dufite kandi n’ikindi gihamya

gishyigikiye ibyo tuvuga: Ni uko mu matorero yose muri rusange hatarangwa imbaraga

y’ububyutse. Ubukonje mu by’umwuka buragenda bucengera mu bantu hafi ya bose, kandi

burakabije biteye ubwoba. Ibitangazamakuru by’amadini mu gihugu cyose birabihamya. . .

Abayoboke b’amatorero bagenda batwarwa n’ibigezweho mu buryo bukabije,- bifatanya

n’abatubaha Imana mu minsi mikuru yo kwinezeza, mu mbyino, mu birori, n’ibindi. Ariko

ntibikwiye ko tubivugaho byinshi cyane igihe kirekire. Birahagije gusa yuko ibihamya

byiyongera kandi bigatamurura ijuru hejuru yacu byerekana ko muri rusange amatorero

agenda ahenebera mu buryo bubabaje. Yagiye kure cyane y’Umukiza maze nawe ayavamo

arigendera.”

Umwanditsi wo mu kinyamakuru cyarebaga kure mu by’idini500 nawe yarahamije ati:

“Ntabwo twigeze tubona gusubira inyuma mu by’idini kuri rusange nk’uko bimeze ubu. Mu

by’ukuri, itorero rikwiriye gukanguka maze rigashakisha impamvu y’aka kaga; kuko umuntu

wese ukunda Siyoni abona ko ari akaga. Iyo twibutse uburyo uguhinduka nyakuri ari guke

cyane ndetse hakanabaho agasuzuguro no kwinangira by’abanyabyaha bitagereranywa,

bidutera gutaka tuvuga tuti, ‘Mbese Imana yibagiwe kuba inyabuntu? Cyangwa se urugi

rw’imbabazi rwarakinzwe?’”

Ibyo ntibishobora kuba bidaturutse mu itorero ubwaryo. Umwijima mu by’umwuka

ugwirira amahanga, amatorero n’abantu ku giti cyabo ntabwo ku ruhande rw’Imana watewe

no gukurwaho k’ubufasha bw’ubuntu mvajuru, ahubwo watewe no kwirengagiza cyangwa

kwanga umucyo w’Imana ku ruhande rw’abantu. Icyitegererezo gikomeye cy’uko kuri

kigaragara mu mateka y’ishyanga ry’Abayahudi mu gihe cya Kristo. Kubwo kwirundurira

274

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!