15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Abamarayika b’Imana bakurikiranaga umusaruro wavaga muri ubwo butumwa bw’imbuzi

babyitayeho. Ubwo muri rusange amatorero yangaga ubwo butumwa, abamarayika

bisubiriragayo bababaye. Nyamara, hari hakiriho abantu benshi bari batarashungurwa ku

byerekeye ukuri ko kugaruka kwa Kristo. Benshi bayobejwe n’abagabo babo cyangwa

abagore babo, ababyeyi babo cyangwa abana babo, maze babemeza ko no gutega amatwi

inyigisho bitaga iz’ubuyobe nk’izo zigishwaga n’Abadiventisiti ari icyaha. Abamarayika

batumwe kurinda abo bantu b’indahemuka, kubera ko undi mucyo wendaga kubarasira

uturutse ku ntebe y’ubwami y’Imana.

Abari baramaze kwakira ubwo butumwa bari bategereje kuza k’Umukiza wabo babifitiye

amatsiko bitavugwa. Igihe bari biteze kumubona cyari bugufi rwose. Begerezaga icyo gihe

bafite ituza ritangaje. Bakomeje kugirana umushyikirano uhamye n’Imana, barangamiye

amahoro bari bagiye guhabwa mu ijuru. Nta muntu n’umwe wagize ibyo byiringiro ushobora

kwibagirwa ibihe byiza bitangaje byo gutegereza bagize. Mu gihe cy’ibyumweru bike

byabanzirizaga uwo munsi, ahenshi imirimo ijyana n’iby’isi yararetswe. Abizera nyakuri

bagenzuraga igitekerezo cyose n’amarangamutima bibarimo nk’abari ku mariri yabo benda

gupfa kandi bagiye gufunga amaso yabo ubutazongera kubona ibibera ku isi. Ntibyari

ngombwa kudodesha “amakanzu yo kuzamukana gusanganira Umukiza;” 497 ariko bose

bumvaga bakeneye igihamya cy’imbere mu mutima kibemeza ko biteguye gusanganira

Umukiza. Amakanzu yabo yera yari ubutungane bw’ubugingo,- imico yejejwemo icyaha

n’amaraso yeza ya Kristo. Abavuga ko ari ubwoko bw’Imana mbese ntibakwiriye kuba bafite

umwuka nk’uwo w’umutima witanga, bakagira kumaramaza nk’uko ndetse no kwizera

kudakebakeba! Iyo bakomeza kwicisha bugufi batyo imbere y’Umukiza wabo kandi

bagakomeza gusuka amasengesho yabo ku ntebe y’imbabazi, bajyaga kugira imibereho

irushijeho gukungahara kuruta iyo bafite ubu. Hariho gusenga ku rugero ruto cyane, kwemera

nyakuri ibyaha byabo ku rugero ruto, kandi kutagira ukwizera kuzima bisiga benshi batagira

ubuntu butangwa n’Umucunguzi wacu ku rugero rusendereye.

Imana yashakaga kugerageza ubwoko bwayo. Ikiganza cyayo cyatwikiriye ikosa bagiraga

mu byerekeye ibihe by’ubuhanuzi. Ntabwo Abadiventisiti bashoboye gutahura iryo kosa,

kandi nta n’ubwo ryashoboye gutahurwa n’intiti zo mu babarwanyaga. Ababarwanyaga

baravuze bati: “Uko mugaragaza ibihe by’ubuhanuzi ni ukuri rwose. Bigaragara ko hari ikintu

gikomeye kigiye kubaho; ariko si icyo Miller yavuze; ahubwo ni uguhinduka kw’abatuye isi

aho kuba kugaruka kwa Kristo.”

Igihe bari biteze cyarahise nyamara Kristo ntiyaza gucungura ubwoko bwe. Abari

barategereje Umukiza wabo bafite kwizera nyakuri n’urukundo rutaryarya, bacitse intege

bikomeye cyane. Ariko kandi imigambi y’Imana yagerwagaho. Imana yageragezaga imitima

y’abavugaga ko bategereje ukuza k’Umukiza. Muri bo hari harimo benshi bari baragiye

bakangurwa n’ubwoba gusa nta yindi mpamvu iruta iyo ibibateye. Ibyo bahamyaga ko bizeye

ntibyari byaragize icyo bikora ku mitima yabo cyangwa ku mibereho yabo. Ubwo ibyo bari

biteze ko bizabaho bitabaga, abo bantu bavuze ko bo batakozwe n’isoni. Bavugaga ko

271

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!