15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

n’abayobozi b’itorero ku rwego rw’igihugu byabaye ngombwa ko bemera ko ukuboko

kw’Imana kuri mu biri gukorwa.

Byari ubushake bw’Imana ko inkuru yo kugaruka k’Umukiza yamamazwa mu bihugu byo

mu karere ka Scandinavia; kandi ubwo amajwi y’abagaragu b’Umukiza yacecekeshwaga,

Imana yashyize Mwuka wayo mu bana kugira ngo umurimo wayo ubashe gukorwa. Igihe

Yesu yari agiye kugera i Yerusalemu ashagawe n’abantu benshi bishimye, batera hejuru

amajwi yo gutsinda, bazunguza amashami y’imikindo kandi bavuga ko ari Umwana wa

Dawidi, Abafarisayo b’abanyeshyari bamusabye gucecekesha abantu; ariko Yesu abasubiza

ko ibyo babona ari ibisohoza ubuhanuzi kandi ko nibaceceka amabuye ubwayo azaririmba.

Abantu batewe ubwoba n’ibikangisho by’abatambyi n’abategetsi, bahereye ko bahagarika

indirimbo zabo z’ibyishimo ubwo binjiraga mu marembo ya Yerusalemu; ariko bacecetse

abana bari bari mu mbuga y’urusengero baririmbye inyikirizo ya ya ndirimbo bazunguza

amashami y’imikindo bari bafite bati: “Hoziyana mwene Dawidi!” Ariko Abafarisayo

bararakara cyane, baramubwira bati: “Aho urumva ibyo aba bavuga?” Yesu arabasubiza ati:

“Yee, ntimwari mwasoma ngo: ‘Mu kanwa k’abana bato n’abonka wabonyemo ishimwe

ritagira inenge’?” 490 Nk’uko Imana yakoreye mu bana mu gihe cyo kuza kwa Kristo bwa

mbere, ni nako na none izakoresha abana mu kwamamaza ubutumwa bwo kugaruka kwe.

Ijambo ry’Imana rivuga ko kwamamazwa ubutumwa bwo kugaruka k’Umukiza bikwiriye

kugera mu mahanga yose, mu moko yose, mu ndimi no mu mahanga yose rigomba gusohora.

William Miller na bagenzi be bahawe umurimo wo kuvuga ubutumwa bw’imbuzi muri

Amerika. Iki gihugu cyahindutse ihuriro ry’umurimo mugari w’Abadiventisiti. Aho niho

ubuhanuzi buboneka mu butumwa bwa marayika wa mbere bwasohoreye mu buryo

butaziguye. Inyandiko za Miller na bagenzi be zajyanwe mu bihugu bya kure cyane. Inkuru

nziza yo kugaruka kwa Kristo kwegereje yamamajwe ahantu hose ababwirizabutumwa

bageze ku isi. Ubutumwa bwiza bw’iteka ryose buvuga ngo, “Nimwubahe Imana

muyihimbaze, kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye”, bwamamajwe hafi na kure.

Ubuhamya bw’ubuhanuzi bwasaga naho bushyiraho itariki yo kuza kwa Kristo mu gihe

cy’umuhindo w’umwaka 1844, bwacengeye cyane mu ntekerezo z’abantu. Uko ubwo

butumwa bwamamaraga buva muri Leta imwe bujya mu yindi; hirya no hino habayeho

ikanguka rikomeye. Abantu benshi bemeye ko ingingo zivugwa zerekeye ibihe by’ubuhanuzi

ari ukuri maze ibyo bari bishingikirijeho by’ubwibone barabireka bakirana umunezero uko

kuri. Ababwirizabutumwa bamwe baretse ibitekerezo byabo byo kwirema ibice, bemera

guhara imishahara yabo n’amatorero yabo maze bafatanya n’abandi kwamamaza ubutumwa

bwo kugaruka kwa Yesu Kristo. Nyamara ugereranyije ababwirizabutumwa bake cyane ni bo

bemeye ubwo butumwa bityo umugabane munini mu kubwamamaza bihabwa

abakorerabushake boroheje. Abahinzi baretse imirima yabo, abanyabukorikori bareka

ibikoresho byabo, abacuruzi bareka ubucuruzi bwabo, abakozi b’abanyamwuga bareka

imyanya yabo; nyamara umubare w’abakozi wabaye muto ugereranyije n’umurimo

wagombaga gukorwa. Imibereho y’itorero ritubahaga Imana ndetse n’isi yasaye mu bibi,

267

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!