15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Nubwo Gaussen yari umwe mu babwiriza bavugaga Igifaransa b’ibyamamare kandi

bakunzwe cyane, nyuma y’igihe gito yaje guhagarikwa mu murimo we, kandi ikosa

ry’ingenzi yarezwe ni uko yari yaragiye yigisha urubyiruko akoreje Bibiliya aho kubigishiriza

muri gatigisimu y’itorero, igitabo cyoroshye kandi gishingiye ku mitekerereze ya muntu, gisa

n’ikitarangwamo ukwizera nyakuri. Nyuma y’aho yabaye umwigisha mu ishuri

ry’iby’iyobokamana. Muri icyo gihe yakomezaga umurimo we ku cyumweru yigisha

gatigisimu, akaganiriza abana kandi akabigisha Ibyanditswe. Ibitabo bye bivuga

iby’ubuhanuzi byanejeje abantu benshi. Nk’umwigisha, umwanditsi, ndetse no mu murimo

we yakundaga cyane yigisha abana, yamaze imyaka myinshi akomeza guteza impinduka

zikomeye kandi yagize umumaro mu gukangurira intekerezo za benshi kwiga ubuhanuzi

bwagaragazaga ko kugaruka k’Umukiza kwegereje.

Ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bwamamajwe no muri Scandinavia, kandi

burakundwa cyane. Abantu benshi barakanguwe bava mu byo bibwiraga ko ari umutekano

badafite icyo bitayeho maze batura ibyaha byabo kandi barabireka basaba imbabazi mu izina

rya Kristo. Ariko abayobozi b’itorero ku rwego rw’igihugu barwanya ibiri gukorwa maze

bitewe n’ububasha bwabo bamwe mu babwirizaga ubwo butumwa bashyirwa muri za gereza.

Ahantu henshi, aho ababwirizaga ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bagiye bacecekeshwa

muri ubwo buryo, Imana yanejejwe no kuhoreza ubutumwa mu buryo bw’igitangaza

ibunyujije mu bana bato. Kubera ko bari batarageza mu myaka y’ubukuru, itegeko rya Leta

ntiryashoboraga kubabuza kuvuga, bityo barabareka bavuga nta nkomyi.

Ibwirizabutumwa ryari ryibanze cyane muri rubanda rugufi, kandi abantu bateraniraga

ahantu horoheje mu ngo z’abahinzi kugira ngo bumve ayo magambo y’imbuzi. Abo babwiriza

b’abana ubwabo akenshi bakomokaga mu ngo za gikene. Bamwe muri bo bari hagati

y’imyaka itandatu n’umunani y’ubukuru; kandi nubwo imibereho yabo yahamyaga ko

bakunda Umukiza kandi bakaba barihatiraga kubaho bumvira amatageko yera y’Imana,

ntabwo muri rusange bari bafite ubwenge cyangwa ubushobozi butandukanye

n’ubw’ab’urungano rwabo. Ariko igihe babaga bahagaze imbere y’abantu, byagaragariraga

bose ko bakoreshwa n’imbaraga irenze impano zabo kavukire. Ijwi ryabo n’inyifato

byarahindutse maze bavuga bashize amanga bafite imbaraga, bavuga ubutumwa bw’imbuzi

bwerekeye urubanza ndetse bagakoresha amagambo ya Bibiliya bati: “Nimwubahe Imana,

muyihimbaze kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye.” Bamaganaga ibyaha biri mu

bantu, ntibacyahe gusayisha mu bibi n’ubuhehesi gusa, ahubwo bakanamagana ibyo gukunda

iby’isi no gusubira inyuma ndetse bagasaba ababateze amatwi kwihutira guhunga umujinya

wenda gutera.

Abantu babategaga amatwi bahinda umushyitsi. Mwuka w’Imana wemeza imitima

yavuganaga n’imitima yabo. Byateye abantu benshi umwete wo kwiga Ibyanditswe

babishishikariye, abataririndaga n’abari barataye imico mbonera bahinduye amatwara, abandi

bareka iby’uburyarya bakoraga, maze umurimo ukorwa mu buryo butangaje ku buryo

266

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!