15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

buhanitse mu kumenya no gusesengura Bibiliya. Ubwo yari arangije amashuri ye, Bengel yari

“yarirunduriye mu kwiga iby’iyobokamana. Izo inyigisho zifatanyije n’uburere

n’ikinyabupfura yari yaratojwe akiri muto zabashije kumuhindura rwose. Kimwe n’abandi

basore bafite gutekereza neza, yabanje kurwana no gushidikanya n’ingorane zijyanye

n’iby’idini. Afite agahinda kenshi, yatekereje ku “myambi myinshi yahuranyije umutima we

bigatuma agira igihe cy’ubusore kibabaje.” Amaze kuba umwe mu bagize inama nkuru

y’abepesikopi y’i WÜrttemberg, yashigikiye iby’umudendezo mu by’idini. “Mu gihe

yashyigikiraga uburenganzira n’ibyo idini ryemerewe, yanaharaniraga kandi umudendezo

wose ufite ishingiro ugomba guhabwa abantu bose bumva bahatwa n’umutimanama wabo

gusohoka mu idini barimo.”- 487Kugeza n’uyu munsi ibyiza byavuye kuri icyo gitekerezo

biracyagaragara mu ntara Bengel avukamo.

Igihe kimwe ubwo yateguraga ikibwirizwa gishingiye ku gitabo cy’Ibyahishuwe 21

yagombaga kubwiriza ku Cyumweru cyari kigiye kuza, ni bwo umucyo ku byerekeye

kugaruka kwa Kristo warashe mu ntekerezo ze. Ubuhanuzi bwo mu Byahishuwe

bwasobanukiye intekerezo ze mu buryo atigeze amenya. Yumvise agize gutentebuka kubwo

kwumva ibikomeye kandi bitangaje ndetse n’ikuzo ritagereranywa umuhanuzi avuga ko

bizabaho. Byabaye ngombwa ko aba ahagaze mu gihe runaka kugira ngo ye gukomeza

gutekereza iby’iryo yerekwa. Nyamara ubwo yari ku ruhimbi bya bindi bivugwa mu buhanuzi

byongeye kugaruka mu ntekerezo ze nk’uko biri kandi mu buryo bukomeye. Kuva icyo gihe,

yirunduriye mu kwiga ubuhanuzi, cyane cyane ubwo mu Byahishuwe, maze bidatinze yemera

ko buvuga ko kugaruka kwa Kristo kwegereje nta shiti. Itariki yashyizeho ko ari bwo Kristo

azaza yari itandukanye mu myaka ho gato n’iyashyizweho na Miller.

Inyandiko za Bengel zakwirakwijwe ahantu hose harangwaga Ubukristo. Muri rusange

imyizerere ye ku by’ubuhanuzi yemewe n’abo muri Leta yavukagamo ya WÜrttemberg,

kandi inemerwa n’abo mu bindi bice by’Ubudage ku rwego runaka. Amaze gupfa, iyo

myizerere yarakomeje, kandi ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bukomeza kwigishwa mu

Budage ari na ko bwakururaga intekerezo za benshi mu bindi bihugu. Mu mizo ya mbere,

bamwe mu bizera bagiye mu Burusiya maze bahashinga amatsinda yabo magari barahatura

none na n’ubu kwizera ko Kristo ari hafi kugaruka biracyafitwe n’amatorero y’Abadage

abarizwa muri icyo gihugu.

Umucyo wageze no mu Bufaransa no mu Busuwisi. I Geneve aho Farel na Kaluvini bari

baramamaje ukuri k’Ubugorozi, uwitwa Gaussen yahabwirije ubutumwa bwo kugaruka kwa

Kristo. Mu gihe yari umunyeshuri, Gaussen yari yarandujwe n’inyigisho zishingira kwizera

ku bitekerezo by’umuntu zari zarabaye gikwira mu Burayi mu iherezo ry’ikinyejana cya cumi

n’umunani no mu itangiriro ry’ikinyejana cya cumi n’icyenda. Kandi igihe yinjiraga mu

murimo w’ibwirizabutumwa, ntabwo yari ataramenya icyo kwizera nyakuri icyo ari cyo gusa,

ahubwo yari akinafite umwuka w’ubuhakanyi bwo kutemera icyo atabanje kubona. Akiri

umusore, yari yaratwawe no kwiga ubuhanuzi. Ubwo yari amaze gusoma igitabo cy’uwitwa

Rollin cyitwaga “ Amateka ya Kera” 488 intekerezo ze zerekejwe ku gice cya kabiri

264

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!