15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

kuri Rekabu. Abo ntibanywa inzoga, ntibahinga inzabibu, ntibabiba imbuto iyo ariyo yose,

bibera mu mahema kandi bagahora bibuka umukurambere Yonadabu mwene Rekabu.

Babanaga n’abana ba Isirayeli bo mu muryango wa Dani . . . kimwe na bene Rekabu, bari

bategereje ukuza vuba kwa Mesiya aje ku bicu byo mu ijuru.” 486

Undi mubwirizabutumwa yaje gusanga imyizerere nk’iyo mu karere ka Tatary. Umupadiri

wo mu bwoko bw’abaturiye ako karere yabajije uwo mubwirizabutumwa igihe Kristo

azagarukira. Ubwo uwo mubwirizabutumwa yamusubizaga ko ntacyo abiziho, uwo mupadiri

yatangajwe cyane no kutamenya nk’uko k’umuntu uvuga ko yigisha abandi Bibiliya.

Yamubwiye ibyo we yizera bishingiye ku buhanuzi, ko Kristo yagombaga kuza mu mwaka

wa 1844.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 1826 ni ho ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bwatangiye

kubwirizwa mu Bwongereza. Mu Bwongereza, ubwo butumwa ntibwashinze imizi nko muri

Amerika; igihe nyacyo cyo kugaruka kwa Kristo nticyigishijwe abantu muri rusange, ariko

bamamazaga cyane ukuri gukomeye kuvuga ibyo kugaruka kwa Kristo kwegereje aje afite

ubutware n’ikuzo. Kandi ibi ntibabyigishaga mu bitandukanyije n’itorero n’abanze

kwifatanya naryo gusa. Umwanditsi w’umwongereza witwaga Murant Brock yavuze ko

ababwirizabutumwa bageze kuri magana arindwi bo mu itorero ry’Ubwongereza babwirizaga

ubwo “butumwa bwiza bw’Ubwami.” Ubutumwa bwavugaga umwaka 1844 nk’igihe cyo

kugaruka k’Umukiza bwabwirijwe na none mu Bwongereza. Ibitabo by’Abadiventisiti

biturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika byakwirakwijwe ahantu henshi. Ibitabo

n’ibinyamakuru bivuga iby’iyo ngingo bitangira gucapirwa mu Bwongereza. Mu mwaka wa

1842, uwitwaga Robert Winter wari umwongereza wari warakiriye ukwizera

kw’Abadiventisiti muri Amerika, yagarutse mu gihugu cy’Ubwongereza yavukiyemo kugira

ngo ahavuge ubutumwa bwo kugaruka k’Umukiza. Abantu benshi bafatanyije na we muri

uwo murimo maze ubutumwa buvuga iby’urubanza buvugwa mu bice bitandukanye

by’Ubwongereza.

Muri Amerika y’amajyepfo, mu bantu batateye imbere kandi harangwaga ubuyobozi

bw’abapadiri b’abagatorika, uwitwaga Lacunza wari umuyezuwiti w’Umwesipanyoli,

yacukumbuye mu Byanditswe maze yemera ukuri kuvuga ibyo kugaruka kwa Kristo

kwegereje. Yumvaga ahatirwa gutanga uwo muburo nyamara ntiyashakaga kugerwaho

n’ibihano bya Roma, nuko asohora inyandiko irimo ubutumwa bwe ifite izina rya “ Rabbi

Ben-Ezra.” Muri ubwo butumwa yigaragazaga ko ari Umuyahudi wahindutse. Lacunza

yabayeho mu kinyejana cya cumi n’umunani, ariko bigeze mu mwaka wa 1825 nibwo igitabo

cye cyageze mu Bwongereza, gisobanurwa mu Cyongereza. Gusohoka kw’icyo gitabo

kwarushijeho gushimangira ugukanguka kwari kwaratangiye mu Bwongereza ku byerekeye

ingingo yo kugaruka kwa Kristo.

Mu Budage, iyo nyigisho yari yarigishijwe mu kinyejana cya cumi n’umunani n’uwitwaga

Bengel wari umubwirizabutumwa mu Itorero ry’Abaluteri kandi akaba yari azwiho ubuhanga

263

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!