15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Palesitina, Siriya, Ubuperesi, Bokahara n’Ubuhinde. Yasuye na Leta Zunze Ubumwe za

Amerika kandi ubwo yajyagayo, yahagaze ku kirwa cya Mutagatifu Helene arahabwiriza.

Yageze mu mujyi wa New York mu kwezi kwa Kanama 1837. Amaze kwigishiriza muri uwo

mujyi, yabwiririje mu mijyi ya Filaderifiya (Philadeliphia) n’i Baltimore hanyuma arangiriza

uruzinduko rwe i Washington. Aravuga ati: “Biturutse ku cyifuzo cyatanzwe na John Quincy

Adams wahoze ari Perezida, mu nama imwe y’Inteko yari yateranye, abari bayigize bose

bemeye kumpa uburenganzira bwo gukoresha Inzu iteraniramo Inteko Nkuru kugira ngo

nyigishirizemo icyigisho natanze ari ku wa karindwi (ku isabato), maze mpahererwa

icyubahiro ubwo abagize Inteko Nkuru bose bazaga kunyumva, ndetse haza n’Umwepisikopi

w’i Virginia n’abayobozi mu by’idini n’abaturage b’i Washington. Icyubahiro nk’icyo

nagihawe kandi n’abayobozi ba Leta ya New-Jersey na Pensylvania, abo nigishirije imbere

yabo iby’ubushakashatsi nakoreye muri Aziya, kandi mpavugira iby’ingoma ya Yesu Kristo.”

482

Dr. Wolff yazengurutse mu bihugu byinshi bitari byarateye imbere byarangwagamo

ubugome atarinzwe n’ubutegetsi ubwo ari bwo bwose bwo mu Burayi, akihanganira imiruho

myinshi yahuraga na yo kandi yabaga akikijwe na byinshi biteye akaga. Yarakubiswe kandi

yicishwa inzara, agurishwa nk’imbata, kandi yaciriwe urwo gupfa incuro eshatu. Yagiye

yibasirwa n’abambuzi kandi rimwe na rimwe yagiye agera ubwo yenda gupfa azize inyota.

Umunsi umwe, yacujwe ibyo yari afite byose maze asigara agomba kugenda ibirometero

byinshi cyane n’amaguru mu misozi, nta nkweto, anyagirwa n’urubura kandi ibirenge bye

bitambaye inketo bigagazwa no kugenda ku butaka butwikiriwe n’ububura.

Ubwo bamugiraga inama yo kutishora mu bantu buzuye ubugome kandi b’abanyamahane

adafite intwaro, Wolff yababwiye ko afite intwaro ari zo: “isengesho, ishyaka rya Kristo

n’ibyiringiro ko afashwa na Kristo.” Yaravuze ati: “Ikindi kandi nuzuje umutima wanjye

urukundo nkunda Imana na bagenzi banjye, kandi mfite Bibiliya mu ntoke zanjye.” 483 Aho

yajyaga hose yagendanaga Bibiliya iri mu rurimi rw’Igiheburayo n’indi yo mu Cyongereza.

Yavuze kuri rumwe mu ngendo ze ziheruka ati: “Nakomezaga kugumana Bibiliya irambuye

mu ntoke zanjye. Numvaga imbaraga zanjye ziri muri Bibiliya kandi ko ubushobozi bwayo

bugomba kunkomeza.” 484

Uko ni ko yakomeje kwihangana mu miruho ye kugeza ubwo ubutumwa buvuga

iby’urubanza bugeze ahantu henshi hatuwe ku isi. Yakwirakwije ijambo ry’Imana mu

Bayahudi, Abanyaturukiya, Abaperesi, Abahindu ndetse n’andi mahanga n’amoko menshi ari

nako aho yajyaga hose yagendaga abwiriza iby’ubwami bwa Mesiya bugiye gushingwa.

Mu ngendo ze i Bokhara yahasanze inyigisho ivuga ibyo kugaruka k’Umukiza kwegereje

yizerwaga n’abantu bari batuye mu cyaro bonyine. Yaravuze ati: “Abarabu bo muri Yemen

bari bafite igitabo cyitwa “Seera”, kivuga ibyo kugaruka kwa Kristo n’ibyo kwima ingoma

kwe afite ikuzo; kandi bari biteze ibintu bikomeye byagombaga kubaho mu mwaka wa 1840.”

485 Akomeza avuga ati: “Muri Yemen nahamaze iminsi itandatu ndi kumwe n’abakomoka

262

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!