15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

kwabo cyangwa ngo gikonjeshe urukundo rwabo? Muri icyo gihe cy’agahinda kenshi, bari

“barahumurijwe mu buryo bukomeye,” bahabwa ibyiringiro bimeze nk’igitsika umutima

gikomeye.” (Abaheburayo 6:18,19). Bari bariboneye n’amaso yabo ubwenge n’ubushobozi

by’Imana kandi bari bazi neza ko naho “rwaba urupfu, cyangwa ubugingo, cyangwa

abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaza cyangwa abafite

ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa

ikindi cyaremwe cyose,” bidashobora kubatandukanya “n’urukundo rw’Imana ruri muri

Kristo Yesu, Umwami wacu.” Baravugaga bati: “Oya, ahubwo muri ibyo byose,

turushishwaho kunesha n’uwadukunze.” 467 “Ijambo ry’Uwiteka rihoraho iteka” “Ni nde

uzaziciraho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye; ndetse akaba yarazutse ari iburyo

bw’Imana adusabira?” Abaroma 8:34.

Uhoraho yaravuze ati: “Ubwoko bwanjye ntibuzongera gukorwa n’isoni ukundi.” 468

“Kurira kwararira umuntu nijoro, ariko mu gitondo impundu zikavuga.” 469 Umunsi

yazutseho, igihe abo bigishwa babonaga Umukiza, kandi mu mitima yabo bakaba bari

bishimye ubwo bumvaga amagambo ye; ubwo bitegerezaga umutwe we, ibiganza bye

n’ibirenge bye byari byarakomerekejwe ku bwabo; igihe, mbere yo kujya mu ijuru Yesu

yabayoboye akabageza i Betaniya maze akazamura ibiganza bye akabaha umugisha,

yarababwiye ati: “Mujye mu bihugu byose, mwigishe abaremwe bose ubutumwa bwiza,”

yongeraho ati: “dore ndi kumwe namwe iminsi yose.” 470 Ubwo hari ku munsi wa Pentekote

Umuhumuriza wasezeranwe yarabamanukiye maze bagahabwa imbaraga mvajuru kandi

imitima y’abizera ishimishwa no kumva ko Umukiza wabo babonye ajya mu ijuru akiri

kumwe nabo iteka, - icyo gihe nubwo inzira yabo yerekezaga ku gutanga ubuzima bwabo no

kwicwa bazira ukwemera kwabo, nk’uko iy’Umukiza wabo yari imeze, mbese umurimo wo

kwamamaza ubutumwa bwiza bw’ubuntu bwe, ndetse n’“ikamba ryo gukiranuka”

bazambikwa ubwo azaba agarutse, bari kubigurana icyubahiro cy’ubwami bwo ku isi cyari

cyarigeze kuba ibyiringiro byabo mu myuzo yabo ya mbere yo kuyoboka Kristo? “Ufite

ubushobozi bwo gukora ibirenze ibyo dusaba ndetse n’ibyo twibwira,” binyuze mu gusangira

imibabaro ye, yari yabahaye gusangira ibyishimo bye: ari byo byishimo byo “kuzana abana

b’Imana benshi mu bwiza,” ibyishimo bitarondoreka, “ubwiza bw’iteka ryose” ari bwo

intumwa Pawulo avuga agira ati: “ntawabugereranya n’umubabaro wacu w’iki gihe w’agahe

gato.”

Ibyabaye ku bigishwa babwirije “ubutumwa bwiza bw’ubwami” mu gihe cyo kuza kwa

Kristo kwa mbere, bifitanye isano n’ibyabaye ku bamamaje ubutumwa bwo kugaruka kwe.

Nk’uko abigishwa bahagurutse bakajya kubwiriza bavuga bati: “Igihe kirasohoye, ubwami

bw’Imana buri hafi,” ni ko Miller n’abagenzi be bamamaje ko igihe kirekire kandi giheruka

cy’ubuhanuzi bwanditswe muri Bibiliya kigiye kurangira, kandi ko urubanza rwegereje

ndetse ko ubwami bw’iteka ryose bugiye kwimikwa. Kubwiriza kw’abigishwa ku byerekeye

iby’igihe, kwari gushingiye ku byumweru mirongo irindwi byo muri Daniyeli 9. Ubutumwa

bwavuzwe na Miller na bagenzi be bwavugaga iherezo ry’iminsi 2300 ivugwa muri Daniyeli

254

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!