15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ngo bakize amagara yabo n’umujyi wabo, ndetse n’ahantu basengeraga. Nyamara kuri ayo

magambo yababwiye, bamusubije bamutuka cyane. Uwo muntu wababereye umuhuza

ubuheruka, bamuhundagajeho imyambi igihe yari ahagaze imbere yabo abinginga. Abayuda

bari baranze kwemera kwinginga k’Umwana w’Imana; bityo rero kujya inama na bo no

kubinginga byabateraga gusa kurushaho kwiyemeza kwihagararaho kugeza ku iherezo.

Umurava wa Titus wo kurwana ku ngoro y’Imana ntacyo wagezeho, kuko Umurusha

ubushobozi yari yarahanuye ko nta buye rizasigara rigeretse ku rindi.

Kutava ku izima kw’abategetsi b’Abayuda n’amarorerwa yakorerwaga muri uwo mujyi

wari ugoswe byakongeje uburakari n’umujinya by’Abanyaroma, maze Titus yiyemeza

kugaba igitero ku ngoro y’Imana no kuyigarurira. Icyakora, yiyemeje ko biramutse bishobotse

iyo ngoro itagomba gusenywa, ariko amabwiriza ye ntiyigeze akurikizwa. Nijoro, igihe yari

yisubiriye mu ihema rye, Abayuda basohotse mu ngoro bagaba igitero ku ngabo zari hanze.

Muri iyo mirwano, umusirikare yajugunye igishirira kinyura mu idirishya ryo mu ibaraza

maze ibyumba byubakishije imyerezi byari bikikije iyo ngoro nziranenge bihita bishya

biragurumana.

Titus yihutiye kuhagera akurikiwe n’abasirikare be bakuru ndetse n’ingabo ze ibihumbi

n’uduhumbi maze ategeka abasirikare be kuhazimya. Amagambo ye ntiyigeze yitabwaho.

Abasirikare bari barakaye bajugunye ibishashi by’umuriro mu byumba byari bibangikanye

n’ingoro y’Imana, maze bicisha inkota abantu benshi cyane bari bahahungiye. Imivu

y’amaraso yamanutse ku ngazi z’ingoro atemba nk’amazi. Abayuda ibihumbi byinshi

barahatikiriye. Uretse induru y’imirwano, humvikanaga n’amajwi avuga ngo : « Ikabodi! »

bisobanura ngo : « Icyubahiro gishize kuri Isiraheli ”

“Titus yabonye ko adashobora guhosha uburakari bw’abasirikare; yinjiranye mu ngoro

n’abakuru b’ingabo be maze bitegereza uko iyo nyubako yari iteye imbere. Ubwiza bwayo

bwarabatangaje, maze kuko ibirimi by’umuriro byari bitaragera ahera, agerageza ubuheruka

gukora iyo bwabaga kugira ngo batayisenya, nuko asohotse arongera yinginga abasirikare ngo

bahagarike inkongi y’umuriro bawubuze gukwira hose. Liberalis wari umukapiteni

w’umutwe w’abasirikare ijana yagerageje guhatira abasirikare be kumwumvira akoresheje

inkoni ye y’ubuyobozi; nyamara no kubaha umwami w’abami ubwabyo byari byasimbuwe

n’umujinya w’inkazi bari bafitiye Abayuda, gushishikazwa n’imirwano kuzuye ubugome

ndetse no kurangamira gusahura. Abasirikare babonaga ibibazengurutse byose birabagirana

zahabu yabengeraniraga cyane mu mucyo ukaze w’ibirimi by’umuriro; bibwiye ko mu buturo

bwera hahunitswemo ubutunzi butabarika. Umusirikare batamenye uwo ari we yajugunye

igiti cyaka umuriro kinyura hagati y’amapata y’urugi, maze inyubako y’ingoro yose ihita

ifatwa n’inkongi y’umuriro. Umwotsi n’umuriro byahumaga amaso byatumye abakuru

b’ingabo bisubirirayo, maze iyo nyubako y’agahebuzo igerwaho n’akaga kari kayirindiriye.

“Byakuye Abanyaroma umutima, ubwo se byacuze iki ku Bayuda ? Impinga yose

y’umusozi wari wubatsweho umujyi yagurumanye umuriro nk’ikirunga. Amazu yagwiriranye

18

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!