Umwuka W'Imijyi Ibiri
Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge. Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.
Umwuka W'Imijyi Ibiri kumenyekanisha. “Barondoraga babishimikiriye,” “bakarondora igihe icyo ari cyo n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’Umwuka wa Kristo wari muri bo.” Mbega icyigisho cyahawe ubwoko bw’Imana bwo mu gihe cya Gikristo, kandi ari kubw’inyungu zabo ubwo buhanuzi bwanyujijwe mu bagaragu bayo! “Kandi bahishuriwe ko ubwo buhanuzi atari bo bwagenewe ko ahubwo ari ku bwacu bwatangiwe.” Nimurebe abo bantu bera b’Imana “bashakashaka bashimikiriye” ibyerekaye ibyo babaga bahishuriwe byerekeye abantu bo mu bisekuru byari bitarabaho. Gereranya umwete utunganye w’abo bantu n’ubunebwe bwo kutagira ibyo bitaho abantu bagiriwe ubuntu bo mu myaka yakurikiyeho bagaragaje mu buryo bafata iyi mpano y’Ijuru. Mbega gucyaha kwahawe abakunda ibiboroheye gusa no kutagira icyo bitaho bikundira iby’isi kandi banezezwa no kuvuga ko ubuhanuzi budashobora gusobanurwa ngo bwumvikane! Nubwo ubwenge bwa kimuntu bufite aho bugarukira budashobora gucengera ngo burondore inama z’Imana ihoraho, cyangwa se ngo busobanukirwe neza uko Imana isohoza imigambi yayo, nyamara akenshi biterwa n’amakosa amwe n’amwe bakora cyangwa se uko birengagiza uruhare rwabo ku buryo basobanukirwa nabi n’ubutumwa mvajuru. Si rimwe na rimwe bijya bibaho ko intekerezo z’abantu, zaba n’iz’abagaragu b’Imana, zijya zigwa mu buhumyi kubw’ibitekerezo bya kimuntu, imigenzo n’inyigisho z’abantu z’ibinyoma ku buryo baba bashobora gusobanukirwa by’igice gusa ibintu bikomeye Imana yahishuye mu ijambo ryayo. Uko niko byagendekeye n’abigishwa ba Kristo, ndetse n’igihe Umukiza yari akiri kumwe na bo imbona-nkubone. Intekerezo zabo zari zuzuyemo imyumvire nk’iya rubanda ku byerekeye Mesiya yuko azaba umwami w’igihe gito, ko yagombaga kuzamura Isirayeli akayigeza ku ntebe y’ubwami bw’isi yose, kandi ntibashoboraga kumva ubusobanuro bw’amagambo ye yababwiraga avuga iby’umubabaro n’urupfu bye byagombaga kuzabaho. Kristo ubwe ni we wari yarabohereje abahaye ubu butumwa ngo: “Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri hafi: nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.” 460 Ubwo butumwa bwari bushingiye ku buhanuzi bwa Daniyeli igice cya 9. Umumarayika yari yavuze ko ibyumweru mirongo itandatu n’icyenda bizageza kuri “Mesiya Umutware.” Bityo n’ibyiringiro bihebuje ndetse n’ibyo bari barangamiye binejeje, abigishwa bari bategereje guhangwa kw’ingoma ya Mesiya i Yerusalemu kugira ngo ategeke isi yose. Babwirije ubutumwa Kristo yari yarabasigiye, nubwo nabo ubwabo bari badasobanukiwe neza icyo buvuze. Nubwo ibyo bavugaga byari bishingiye muri Daniyeli 9:25, ntibashoboye kubona ko mu murongo w’iki gice ukurikira uyu havuga ko Mesiya azakurwaho. Kuva bakivuka imitima yabo yari yararangamiye ikuzo ry’ubwami bwo ku isi, maze ibyo bihuma intekerezo zabo ntizasobanukirwa ibyo ubuhanuzi bwari bwaravuze ndetse n’amagambo ya Kristo ubwe. Bakoze inshingano yabo bashyira ishyanga ry’Abayuda irarika ryuzuye imbabazi, kandi mu gihe bari bategereje kubona Umutware wabo yicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi, babonye afatwa nk’umugizi wa nabi, arakubitwa, arashinyagurirwa, acirwa urwo gupfa maze 250
Umwuka W'Imijyi Ibiri abambwa ku musaraba i Kaluvali. Mbega kwiheba n’agahinda imitima y’abo bigishwa yagize mu minsi Umwami wabo yari asinziriye mu gituro! Kristo yari yaraje ku gihe nyacyo no mu buryo bihwanye rwose n’uko byari byarahanuwe. Ubuhamya bw’Ibyanditswe bwari bwarasohoye mu byagiye biba mu murimo we byose. Yari yarabwirije ubutumwa bw’agakiza kandi “ijambo rye ryagiraga imbaraga.” Imitima y’abamutegaga amatwi yari yarabonye ko ubutumwa bwe buvuye ku Mana. Ijambo ry’Imana na Mwuka wayo byahamije ko Umwana w’Imana yatumwe na Yo. Abigishwa bakomeje kunga ubumwe n’Umwigisha wabo bakundaga bafatanyijwe n’umurunga udacika w’urukundo. Nyamara intekerezo zabo zari zitwikiriwe no gushidikanya no kutemera. Mu gahinda kabo, ntabwo babashije kwibuka amagambo ya Kristo yerekezaga ku mibabaro ye n’urupfu rwe. Iyo Yesu Kristo w’i Nazareti aza kuba Mesiya nyakuri, mbese bajyaga kugwa mu mubabaro no gicika intege? Iki ni cyo kibazo cyashenguraga ubugingo bwabo, mu gihe Umukiza yari aryamye mu gituro, mu gihe cy’amasaha yuzuye umubabaro yaranze iyo Sabato yabayeho hagati y’urupfu rwe n’umuzuko we. Nyamara nubwo ijoro ry’agahinda ryari ryijimye ribundikiye abo bayoboke ba Yesu, ntabwo bari batereranywe. Umuhanuzi yaravuze ati: “Ninicara mu mwijima, Uwiteka azambera umucyo . . . Azansohora anjyane mu mucyo, mbone kureba gukiranuka kwe.” “N’umwijima ntugira icyo uguhisha, ahubwo ijoro riva nk’amanywa, umwijima n’umucyo kuri wowe ni kimwe.” “Abatunganye umucyo ubavira mu mwijima.” “Impumyi nzaziyobora inzira zitazi, nzinyuze mu tuyira zitigeze kumenya; umwijima nzawuhindurira umucyo imbere yazo, n’ahagoramye nzahagorora. Ibyo nzabibakorera kandi sinzabahana.” 461 Itangazo abigishwa bari baravuze mu izina rya Yesu ryari iry’ukuri mu ngingo zaryo zose, kandi ibyo ryerekezagaho byasohoraga muri icyo gihe. Ubutumwa bwabo bwari ubu ngo: “Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri bugufi.” Ku iherezo ry’“igihe”, - ari cyo gihe cy’ibyumweru mirongo itandatu n’icyenda byo muri Daniyeli 9, byagombaga kugeza igihe cyo kuza kwa Mesiya, “Wasizwe”, - Kristo yasizwe na Mwuka Muziranenge akimara kubatizwa na Yohana Umubatiza muri Yorodani. Kandi “ubwami bw’Imana” bari baravuze ko buri hafi, bwatangijwe n’urupfu rwa Kristo. Ubwo bwami ntabwo bwari ubw’iyi si nk’uko bari barigishijwe kwizera. Nta nubwo kandi bwari ubwami butegerejwe kuzaza, butazashira, ari bwo buzimikwa igihe “ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose buri munsi y’ijuru bizahabwa ubwoko bw’abera b’Isumbabyose;” bwa bwami 462buzahoraho iteka, aho “ubutware bwose buzajya buyikorera kandi bukayumvira.” Nk’uko iyo mvugo ngo: “Ubwami bw’Imana,” yakoreshejwe muri Bibiliya, ikoreshwa havugwa ubwami bw’ubuntu n’ubwami bw’ubwiza. Pawulo avuga iby’ubwami bw’ubuntu n’iby’ubwami bw’ubwiza mu rwandiko yandikiye Abaheburayo. Amaze kuvuga iby’uko Kristo ari umuhuza w’umunyampuhwe, “ubasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu,” intumwa Pawulo aravuga ati: “Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiye.” Intebe y’ubwami y’ubuntu yerekena ubwami bw’ubuntu; kuko kubaho 251
- Page 208 and 209: Umwuka W'Imijyi Ibiri Umujyi wa Par
- Page 210 and 211: Umwuka W'Imijyi Ibiri bari bamaze i
- Page 212 and 213: Umwuka W'Imijyi Ibiri nyina zajugun
- Page 214 and 215: Umwuka W'Imijyi Ibiri wo kwandika B
- Page 216 and 217: Umwuka W'Imijyi Ibiri ukwihangana k
- Page 218 and 219: Umwuka W'Imijyi Ibiri ni ko kwatumy
- Page 220 and 221: Umwuka W'Imijyi Ibiri gutegeka umut
- Page 222 and 223: Umwuka W'Imijyi Ibiri Satani amaze
- Page 224 and 225: Umwuka W'Imijyi Ibiri ngo ugendere
- Page 226 and 227: Umwuka W'Imijyi Ibiri Uwitwa Baxist
- Page 228 and 229: Umwuka W'Imijyi Ibiri “Umunsi w
- Page 230 and 231: Umwuka W'Imijyi Ibiri n’ibyiringi
- Page 232 and 233: Umwuka W'Imijyi Ibiri Ntabwo ab’i
- Page 234 and 235: Umwuka W'Imijyi Ibiri Abanyamahanga
- Page 236 and 237: Umwuka W'Imijyi Ibiri Igice Cya 18
- Page 238 and 239: Umwuka W'Imijyi Ibiri Kuva ubwo, Mi
- Page 240 and 241: Umwuka W'Imijyi Ibiri imbere ye, ab
- Page 242 and 243: Umwuka W'Imijyi Ibiri Ariko Imana y
- Page 244 and 245: Umwuka W'Imijyi Ibiri iyo, uzaryami
- Page 246 and 247: Umwuka W'Imijyi Ibiri hari hasigaye
- Page 248 and 249: Umwuka W'Imijyi Ibiri ruhame; ndets
- Page 250 and 251: Umwuka W'Imijyi Ibiri cy’ejo hash
- Page 252 and 253: Umwuka W'Imijyi Ibiri Kumusebya, ku
- Page 254 and 255: Umwuka W'Imijyi Ibiri “Kandi ubwo
- Page 256 and 257: Umwuka W'Imijyi Ibiri None se kuki
- Page 260 and 261: Umwuka W'Imijyi Ibiri kw’ 463inte
- Page 262 and 263: Umwuka W'Imijyi Ibiri kwabo cyangwa
- Page 264 and 265: Umwuka W'Imijyi Ibiri gikwira muri
- Page 266 and 267: Umwuka W'Imijyi Ibiri Igice Cya 20
- Page 268 and 269: Umwuka W'Imijyi Ibiri ko Yesu Krist
- Page 270 and 271: Umwuka W'Imijyi Ibiri Palesitina, S
- Page 272 and 273: Umwuka W'Imijyi Ibiri buhanitse mu
- Page 274 and 275: Umwuka W'Imijyi Ibiri Nubwo Gaussen
- Page 276 and 277: Umwuka W'Imijyi Ibiri byashenguraga
- Page 278 and 279: Umwuka W'Imijyi Ibiri Kristo azafat
- Page 280 and 281: Umwuka W'Imijyi Ibiri n’ubundi ba
- Page 282 and 283: Umwuka W'Imijyi Ibiri ibimenyetso b
- Page 284 and 285: Umwuka W'Imijyi Ibiri abizera bari
- Page 286 and 287: Umwuka W'Imijyi Ibiri y’ubusamban
- Page 288 and 289: Umwuka W'Imijyi Ibiri no gushyigiki
- Page 290 and 291: Umwuka W'Imijyi Ibiri bikorwa byo g
- Page 292 and 293: Umwuka W'Imijyi Ibiri wa kabiri, ka
- Page 294 and 295: Umwuka W'Imijyi Ibiri iratinze, kan
- Page 296 and 297: Umwuka W'Imijyi Ibiri Akoresheje ub
- Page 298 and 299: Umwuka W'Imijyi Ibiri mu buryo buta
- Page 300 and 301: Umwuka W'Imijyi Ibiri mukuru utabas
- Page 302 and 303: Umwuka W'Imijyi Ibiri kwihana ibibi
- Page 304 and 305: Umwuka W'Imijyi Ibiri cyarahise, Um
- Page 306 and 307: Umwuka W'Imijyi Ibiri Imyumvire y
Umwuka W'Imijyi Ibiri

abambwa ku musaraba i Kaluvali. Mbega kwiheba n’agahinda imitima y’abo bigishwa yagize

mu minsi Umwami wabo yari asinziriye mu gituro!

Kristo yari yaraje ku gihe nyacyo no mu buryo bihwanye rwose n’uko byari byarahanuwe.

Ubuhamya bw’Ibyanditswe bwari bwarasohoye mu byagiye biba mu murimo we byose. Yari

yarabwirije ubutumwa bw’agakiza kandi “ijambo rye ryagiraga imbaraga.” Imitima

y’abamutegaga amatwi yari yarabonye ko ubutumwa bwe buvuye ku Mana. Ijambo ry’Imana

na Mwuka wayo byahamije ko Umwana w’Imana yatumwe na Yo.

Abigishwa bakomeje kunga ubumwe n’Umwigisha wabo bakundaga bafatanyijwe

n’umurunga udacika w’urukundo. Nyamara intekerezo zabo zari zitwikiriwe no gushidikanya

no kutemera. Mu gahinda kabo, ntabwo babashije kwibuka amagambo ya Kristo yerekezaga

ku mibabaro ye n’urupfu rwe. Iyo Yesu Kristo w’i Nazareti aza kuba Mesiya nyakuri, mbese

bajyaga kugwa mu mubabaro no gicika intege? Iki ni cyo kibazo cyashenguraga ubugingo

bwabo, mu gihe Umukiza yari aryamye mu gituro, mu gihe cy’amasaha yuzuye umubabaro

yaranze iyo Sabato yabayeho hagati y’urupfu rwe n’umuzuko we.

Nyamara nubwo ijoro ry’agahinda ryari ryijimye ribundikiye abo bayoboke ba Yesu,

ntabwo bari batereranywe. Umuhanuzi yaravuze ati: “Ninicara mu mwijima, Uwiteka

azambera umucyo . . . Azansohora anjyane mu mucyo, mbone kureba gukiranuka kwe.”

“N’umwijima ntugira icyo uguhisha, ahubwo ijoro riva nk’amanywa, umwijima n’umucyo

kuri wowe ni kimwe.” “Abatunganye umucyo ubavira mu mwijima.” “Impumyi nzaziyobora

inzira zitazi, nzinyuze mu tuyira zitigeze kumenya; umwijima nzawuhindurira umucyo

imbere yazo, n’ahagoramye nzahagorora. Ibyo nzabibakorera kandi sinzabahana.” 461

Itangazo abigishwa bari baravuze mu izina rya Yesu ryari iry’ukuri mu ngingo zaryo zose,

kandi ibyo ryerekezagaho byasohoraga muri icyo gihe. Ubutumwa bwabo bwari ubu ngo:

“Igihe kirasohoye, ubwami bw’Imana buri bugufi.” Ku iherezo ry’“igihe”, - ari cyo gihe

cy’ibyumweru mirongo itandatu n’icyenda byo muri Daniyeli 9, byagombaga kugeza igihe

cyo kuza kwa Mesiya, “Wasizwe”, - Kristo yasizwe na Mwuka Muziranenge akimara

kubatizwa na Yohana Umubatiza muri Yorodani. Kandi “ubwami bw’Imana” bari baravuze

ko buri hafi, bwatangijwe n’urupfu rwa Kristo. Ubwo bwami ntabwo bwari ubw’iyi si nk’uko

bari barigishijwe kwizera. Nta nubwo kandi bwari ubwami butegerejwe kuzaza, butazashira,

ari bwo buzimikwa igihe “ubwami n’ubutware n’icyubahiro cy’ubwami bwose buri munsi

y’ijuru bizahabwa ubwoko bw’abera b’Isumbabyose;” bwa bwami 462buzahoraho iteka, aho

“ubutware bwose buzajya buyikorera kandi bukayumvira.” Nk’uko iyo mvugo ngo: “Ubwami

bw’Imana,” yakoreshejwe muri Bibiliya, ikoreshwa havugwa ubwami bw’ubuntu n’ubwami

bw’ubwiza. Pawulo avuga iby’ubwami bw’ubuntu n’iby’ubwami bw’ubwiza mu rwandiko

yandikiye Abaheburayo. Amaze kuvuga iby’uko Kristo ari umuhuza w’umunyampuhwe,

“ubasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu,” intumwa Pawulo aravuga ati: “Nuko rero,

twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara

mu gihe gikwiye.” Intebe y’ubwami y’ubuntu yerekena ubwami bw’ubuntu; kuko kubaho

251