15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

kumenyekanisha. “Barondoraga babishimikiriye,” “bakarondora igihe icyo ari cyo

n’ibimenyetso byacyo, byerekanwaga n’Umwuka wa Kristo wari muri bo.” Mbega icyigisho

cyahawe ubwoko bw’Imana bwo mu gihe cya Gikristo, kandi ari kubw’inyungu zabo ubwo

buhanuzi bwanyujijwe mu bagaragu bayo! “Kandi bahishuriwe ko ubwo buhanuzi atari bo

bwagenewe ko ahubwo ari ku bwacu bwatangiwe.” Nimurebe abo bantu bera b’Imana

“bashakashaka bashimikiriye” ibyerekaye ibyo babaga bahishuriwe byerekeye abantu bo mu

bisekuru byari bitarabaho. Gereranya umwete utunganye w’abo bantu n’ubunebwe bwo

kutagira ibyo bitaho abantu bagiriwe ubuntu bo mu myaka yakurikiyeho bagaragaje mu buryo

bafata iyi mpano y’Ijuru. Mbega gucyaha kwahawe abakunda ibiboroheye gusa no kutagira

icyo bitaho bikundira iby’isi kandi banezezwa no kuvuga ko ubuhanuzi budashobora

gusobanurwa ngo bwumvikane!

Nubwo ubwenge bwa kimuntu bufite aho bugarukira budashobora gucengera ngo

burondore inama z’Imana ihoraho, cyangwa se ngo busobanukirwe neza uko Imana isohoza

imigambi yayo, nyamara akenshi biterwa n’amakosa amwe n’amwe bakora cyangwa se uko

birengagiza uruhare rwabo ku buryo basobanukirwa nabi n’ubutumwa mvajuru. Si rimwe na

rimwe bijya bibaho ko intekerezo z’abantu, zaba n’iz’abagaragu b’Imana, zijya zigwa mu

buhumyi kubw’ibitekerezo bya kimuntu, imigenzo n’inyigisho z’abantu z’ibinyoma ku buryo

baba bashobora gusobanukirwa by’igice gusa ibintu bikomeye Imana yahishuye mu ijambo

ryayo. Uko niko byagendekeye n’abigishwa ba Kristo, ndetse n’igihe Umukiza yari akiri

kumwe na bo imbona-nkubone. Intekerezo zabo zari zuzuyemo imyumvire nk’iya rubanda ku

byerekeye Mesiya yuko azaba umwami w’igihe gito, ko yagombaga kuzamura Isirayeli

akayigeza ku ntebe y’ubwami bw’isi yose, kandi ntibashoboraga kumva ubusobanuro

bw’amagambo ye yababwiraga avuga iby’umubabaro n’urupfu bye byagombaga kuzabaho.

Kristo ubwe ni we wari yarabohereje abahaye ubu butumwa ngo: “Igihe kirasohoye,

ubwami bw’Imana buri hafi: nuko mwihane, mwemere ubutumwa bwiza.” 460 Ubwo

butumwa bwari bushingiye ku buhanuzi bwa Daniyeli igice cya 9. Umumarayika yari yavuze

ko ibyumweru mirongo itandatu n’icyenda bizageza kuri “Mesiya Umutware.” Bityo

n’ibyiringiro bihebuje ndetse n’ibyo bari barangamiye binejeje, abigishwa bari bategereje

guhangwa kw’ingoma ya Mesiya i Yerusalemu kugira ngo ategeke isi yose.

Babwirije ubutumwa Kristo yari yarabasigiye, nubwo nabo ubwabo bari badasobanukiwe

neza icyo buvuze. Nubwo ibyo bavugaga byari bishingiye muri Daniyeli 9:25, ntibashoboye

kubona ko mu murongo w’iki gice ukurikira uyu havuga ko Mesiya azakurwaho. Kuva

bakivuka imitima yabo yari yararangamiye ikuzo ry’ubwami bwo ku isi, maze ibyo bihuma

intekerezo zabo ntizasobanukirwa ibyo ubuhanuzi bwari bwaravuze ndetse n’amagambo ya

Kristo ubwe.

Bakoze inshingano yabo bashyira ishyanga ry’Abayuda irarika ryuzuye imbabazi, kandi

mu gihe bari bategereje kubona Umutware wabo yicara ku ntebe y’ubwami ya Dawidi,

babonye afatwa nk’umugizi wa nabi, arakubitwa, arashinyagurirwa, acirwa urwo gupfa maze

250

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!