15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

umugambi yayo, kugira ngo bagire igihe cyo guhindukira bakareka inzira mbi barimo.

Hashize igihe cy’imyaka ijana na makumyabiri bumva imiburo ibararikira kwihana, bitaba

ibyo bakagaragarizwa umujinya w’Imana barimbuka. Ariko ubwo butumwa bwababereye

nk’umugani udafite ishingiro maze ntibabwemera. Binangiriye mu bugome bwabo, bakwena

intumwa y’Imana, ibyo yabingingiraga babigira ubusa, ndetse bamurega kwigerezaho.

Baravugaga bati; “bishoboka bite ko umuntu umwe yatinyuka kurwanya abakomeye bose bo

ku isi? Niba ubutumwa Nowa avuga ari ukuri, kuki abatuye isi bose batabubonye kandi ngo

babwemere? Bishoboka bite ko ibyo umuntu umwe yemeza byahabana n’ubwenge bw’abantu

igihumbi!” Ntibashatse kwemera umuburo cyangwa ngo bashakire ubwihisho mu nkuge.

Abakobanyi batungaga urutoki mu byaremwe n’ibibaho- ku gukurikirana kw’ibihe

kutahindukaga, ku kirere cy’ubururu kitari cyarigeze kigusha imvura, ku mirima yari

itohagiye kuko yavomererwaga n’ikime cya nijoro, - maze bakiyamira bati: “Aho Nowa

ntavuga aca imigani?” Mu rwego rwo kumusuzugura, bavuze ko uwo mubwiriza

w’iby’ubutungane ari umuntu watwawe udafite ibitekerezo bitunganye; bityo bakomeza

kurushaho kwimbika mu gushakisha ibibanezeza, barushaho gukabya mu nzira zabo mbi

kurusha mbere. Nyamara kutizera kwabo ntikwahagaritse gusohora kw’ibyari byaravuzwe.

Imana yihanganiye ububi bwabo igihe kirekire, ibaha amahirwe ahagije yo kwihana; ariko

igihe kigeze, urubanza rwayo rugera ku banze imbabazi zayo.

Kristo yavuze ko hazabaho ukutizera nk’uko ku byerekeye ukugaruka kwe. Nk’uko abantu

bo mu gihe cya Nowa “batigeze babimenya kugeza aho umwuzure uziye ukabatwara bose, ni

ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.” 451 Igihe abavuga ko ari abana b’Imana

bazifatanya n’ab’isi, bakabaho nk’uko ab’isi babaho, kandi bakifatanya na bo mu bibanezeza

byabuzanyijwe; igihe ibinezeza ab’isi ari nabyo bizaba binezeza itorero; inzogera

zihamagarira abantu kujya mu bukwe zikaba zivuga, kandi abantu bose bakaba barangamiye

imyaka myinshi yo kugubwa neza kw’isi, - icyo gihe mu kanya gato nk’uko umurabyo

urabiriza mu ijuru, nibwo bazabona iherezo ry’ibyo bari batezeho amakiriro ndetse

n’ibyiringiro byabo biyoyotse.

Nk’uko Imana yohereje umugaragu wayo kuburira isi iby’umwuzure wari wegereje, ni

nako yohereje intumwa yatoranyije kugira ngo zimenyeshe abantu ko urubanza ruheruka

rwegereje. Kandi nk’uko abo mu gihe cya Nowa basekaga bagakwena ibyo umubwiriza wo

gukiranuka yavugaga, ni ko n’abantu benshi bo mu gihe cya Miller bahaye urw’amenyo

amagambo y’imiburo, ndetse bamwe bari abo mu bwoko bw’Imana.

Ni mpamvu ki inyigisho n’ibibwirizwa byerekeye ukugaruka kwa Kristo bitakiriwe neza

n’amatorero? Mu gihe ukugaruka kwa Kristo kuzanira abanyabyaha ibyago no kurimbuka,

intungane zo kuzizanira ibyishimo n’ibyiringiro. Uko kuri gukomeye kwakomeje kubera

ihumure indahemuka ku Mana zo mu bihe byose. Ni mpamvu ki, nk’uko biri ku

wakwandikishije, uko kuri kwahindutse “ibuye risitaza” ndetse “n’urutare rugusha” ku

bavuga bose ko ari ubwoko bwe? Umukiza wacu ubwe ni we wasezeraniye abigishwa be ati:

245

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!