15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Kumusebya, kumubeshyera n’ibibi byose bamuregega byatumye anavugwa nabi

n’ibinyamakuru bindi bitari iby’amadini. “Gufata mu buryo bworoheje kandi bw’ibisetso

ingingo nk’iyi ifite agaciro gakomeye cyane n’ingaruka ziteye ubwoba, abantu b’isi bavuga

beruye ko atari ukugira urw’amenyo ibitekerezo by’abayamamaza kandi bayishyigikiye gusa,

ko ahubwo ari ukugira urw’amenyo umunsi w’urubanza, gukwena Imana ubwayo no

gusuzugura ibiteye ubwoba bizaba mu rukiko rwayo.” 449

Uwazanye ibibi byose ntiyashatse gusa gukoma mu nkokora impinduka zaterwaga

n’ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo, ahubwo yashatse kurimbura burundu intumwa

yabuvugaga ubwayo. Miller yatumye ukuri kwa Bibiliya guhinduka ukuri guhindura byinshi

mu mitima y’abamwumvaga, agacyaha ibyaha byabo kandi akababuza amahoro mu kumva

bihagije, ndetse amagambo ye yeruye kandi adakebakeba yatumaga bamwanga. Kurwanya

ubutumwa bwe kwakozwe n’abagize itorero byatumaga rubanda rugufi rurushaho guhaba;

maze abanzi ba Miller batangira kumugambanira ngo ubwo ari buve mu iteraniro baze

kumwica. Ariko abamarayika bera bari bari muri iyo mbaga y’abantu maze umwe wo muri

bo wari wafashe ishusho y’umuntu afata umugaragu w’Imana ukuboko amusohokana

amahoro mu mbaga y’abo bantu barakaye. Satani n’abakozi be bakozwe n’isoni mu mugambi

wabo.

Nyamara nubwo habayeho uko kurwanywa kose, abantu bari barakomeje kuyoboka

itsinda ry’abategereje kugaruka kwa Yesu babishishikariye. Ntabwo amatorero yari

akibarirwamo abantu makumyabiri cyangwa ijana ahubwo bariyongereye bagera mu bihumbi

byinshi. Amatorero atari amwe yakiraga abayoboke bashya benshi cyane, ariko nyuma y’igihe

gito umwuka wo kurwanya Miller ugaragarizwa n’abo bantu bashya bahindutse, amatorero

atangira gushyiraho uburyo bwo guhana abari baremeye inyigisho za Miller. Icyo gikorwa

cyateye Miller kugira ibyo yandikira Abakristo bo mu matorero yose avuga ko niba inyigisho

ze atari iz’ukuri, ko bagomba kumwereka ikosa rye bakoresheje Bibiliya.

Yaravuze ati: “Mbese ni iki twizeye tutigeze dutegekwa n’ijambo ry’Imana ko dukwiye

kucyizera, ko ari ryo mugenga wenyine rukumbi wo kwizera kwacu n’ibyo dukora? Twakoze

iki gituma turwanyirizwa mu buryo bukomeye cyane haba mu bibwirizwa no mu

bitangazanyamakuru, kandi kigatuma mwumva mufite ukuri ko kuduca mu matorero yanyu

no mu mushyikirano wanyu?” “Niba turi mu makosa, ndabinginze nimutwereke aho ikosa

ryacu riri. Mutwereke ko turi mu makosa mubikuye mu ijambo ry’Imana; mwatugize

urw’amenyo bihagije; ariko ibyo ntibizigera biduca intege ngo twumve ko turi mu makosa;

ijambo ry’Imana ryonyine ni ryo rishobora guhindura imitekerereze yacu. Imyanzuro

twafashe twayifashe tubyihitiyemo kandi dusenga, nk’uko twabonye igihamya mu

Byanditswe Byera.” 450

Mu bihe byose, imiburo Imana yagiye yoherereza abatuye isi ikoresheje abagaragu bayo

yagiye yakiranwa kwinangira no kutizera nk’uko. Igihe ibicumuro by’abo mu gihe cya mbere

y’umwuzure byateraga Imana kohereza umwuzure w’amazi ku isi, yabanje kubamenyesha

244

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!