15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

umubano uhamye na Soko y’ubwenge. Yari umuntu w’inyangamugayo mu rwego rwo hejuru

utaraburaga kubahwa no guhabwa agaciro ahantu hose ubupfura n’imico mbonera

bishyigikirwa. Kubera ko yari afite umutima mwiza ufatanyije no kwicisha bugufi bya

Gikristo ndetse no kwitegeka, byatumaga atega amatwi, abantu bose bakamwisanzuraho,

agahora yiteguye kumva ibitekerezo by’abandi no gusesengura ibyo bavuga. Yasuzumaga

inyigisho zose n’amahame akoresheje ijambo ry’Imana adahubutse cyangwa ngo atwarwe

n’amarangamutima, kandi imitekerereze ye itunganye no kumenya Ibyanditswe neza

byamufashaga kurwanya amakosa no gushyira ibinyoma ahagaragara.

Nyamara ntiyakoraga umurimo we ngo abure guhura n’abamurwanya mu buryo

bukomeye. Nk’uko byagendekeye abagorozi ba mbere, ukuri yigishaga ntikwakiriwe neza

n’abigisha mu by’iyobokamana bari bazwi na rubanda. Kubera ko abo bigisha batashoboraga

gushyigikira inyigisho zabo bifashishije Ibyanditswe, bihutiye kwifashisha imigani

mihimbano, inyigisho z’abantu n’imigenzo y’Abapadiri. Nyamara ijambo ry’Imana ni ryo

gihamya cyonyine rukumbi cyemerwaga n’ababwirizaga ukuri ko kugaruka k’Umukiza.

Intero yabo yari iyi ngo: “Bibiliya, Bibiliya yonyine.” Kubera ko ababarwanyaga batari bafite

ingingo zibashyigikira zishingiye ku Byanditswe, byatumye bifashisha kubagira urw’amenyo

no kubakwena. Igihe, amafaranga n’impano zabo babikoreshaga mu gusebya abashinjwaga

icyaha kimwe gusa cyo kuba bategerezanyije ibyishimo kugaruka k’Umukiza wabo kandi

bakaba baraharaniraga kugira imibereho itunganye no kurarikira abandi kwitegura ukuza

kwe.

Hakoreshejwe imbaraga nyinshi kugira ngo intekerezo z’abantu ze kwerekera ku ngingo

ivuga ibyo kugaruka k’Umukiza. Kwiga ubuhanuzi buvuga ibyo kugaruka kwa Kristo

n’imperuka y’isi byagizwe icyaha ndetse n’ikintu gikojeje isoni uwagikoraga. Uko ni ko

imyigishirize yari yarabaye gikwira yasenyaga ukwizera ibyo ijambo ry’Imana rivuga.

Imyigishirize yabo yatumye abantu bareka kwizera Imana, kandi benshi baboneraho

kwiberaho uko bishakiye bakurikije irari ryabo. Nuko abatumye ibyo bibaho, babyitirira

Abadiventisiti ko ari bo babiteye.

Nubwo Miller yahururirwaga n’abantu benshi b’abahanga kandi bashaka kumutega

amatwi, izina rye ryavugwaga rimwe na rimwe mu bitangazamakuru by’amadini kandi

n’igihe bimuvuzeho akaba ari uburyo bwo kumusuzugura no kumwamagana. Mu muhati

mwinshi bari bafite wo kumusuzugura ubwe ku giti cye n’umurimo akora, abatagira icyo

bitaho n’abahakana Imana, batijwe umurindi n’abigisha mu by’iyobokamana, bishoye mu

bikorwa byo kumusebya no kumwandagaza. Uwo musaza wari ufite imvi wari waravuye mu

rugo rwe rumuguye neza akajya ajya hirya no hino akoresheje umutungo we, ava mu mujyi

ajya mu wundi, akora ubudatuza ashyiriye abatuye isi umuburo ukomeye werekeye urubanza

rwegereje, yangwaga urunuka agafatwa ko ari umwaka, umubeshyi n’umushukanyi udafite

ibitekerezo bihamye.

243

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!