15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ruhame; ndetse yari aremerewe no no kumva ko adakwiriye gukora umurimo wari imbere ye.

Ariko kuva mu itangira, imirimo ye yahiriwe mu buryo bukomeye kubw’agakiza ka benshi.

Ukwigishiriza mu ruhame kwa mbere yagize kwakurikiwe no gukanguka mu byo kwizera

kuko muri iryo teraniro imiryango cumi n’itatu yose yarihannye, uretse abantu babiri gusa.

Bahise bamusaba kujya kwigisha no mu tundi turere, kandi ahantu hafi ya hose yajyaga

imirimo ye yatumaga habaho ububyutse mu murimo w’Imana. Abanyabyaha barahindukaga,

Abakristo bagakangukira kwiyegurira Imana biruseho, kandi abataremeraga ko Imana yitaye

ku bibera ku isi ndetse n’abatizera bakerekezwa ku kumenya ukuri kwa Bibiliya n’iby’idini

ya Gikristo. Ubuhamya bw’abo yabwirizaga bwari ubu ngo: “Ibyo avuga bigera ku itsinda

ry’abanyabwenge bidaciye ku bandi bantu.” 440 Yabwirizaga mu buryo bukangura

intekerezo z’abantu zikerekera ku ngingo zikomeye mu by’iyobokamana kandi agashegesha

imibereho yo gutwarwa n’ingeso z’isi n’irari byiganzaga muri icyo gihe.

Hafi muri buri mujyi wose, bamwe mu bantu amagana menshi barihanaga bitewe

n’ibibwirizwa bye. Ahantu henshi, amatorero atandukanye y’Abaporotesitanti hafi ya yose

yaramwakiraga, kandi ubutumire bwo kugira ngo azaze kwigisha bwavaga mu

bavugabutumwa bo mu matorero menshi atandukanye. Yari afite itegeko ridahinduka

agenderaho ko atagomba kujya kwigisha aho atararitswe, nyamara bidatinze aza kubona ko

atanagishoboye gusubiza nibura na kimwe cya kabiri cy’ubutumire yabaga yahawe ngo ajye

kubwiriza. Abantu benshi batemeraga ibyo yavugaga bihamya igihe ntarengwa Kristo

yagombaga kugarukiraho, bemeye ko kuza kwa Kristo ari ihame kandi ko kwegereje ndetse

ko ari ngombwa kwitegura. Mu mijyi imwe minini, umurimo we wakoze ku mitima ya benshi

mu buryo bukomeye. Abacuruzaga inzoga baretse ubwo bucuruzi ahubwo aho bacururizaga

bahahindura ibyumba byo gusengeramo; ibyumba byakinirwagamo urusimbi birafungwa;

abatarizeraga Imana, abizeraga ko ititaye ku bibera ku isi, abizeraga ko Imana kubw’ubuntu

bwayo izakiriza abantu bose mu bwami bwayo baba babi cyangwa beza, ndetse n’abantu bari

barahanebereye mu bibi baravuguruwe kandi bamwe muri bo bari bamaze imyaka myinshi

badakandagira ahasengerwa. Amatorero atandukanye yateranyaga amateraniro yo gusenga

mu mpande zitari zimwe z’umujyi kandi hafi ya buri saha, abacuruzi bahagarika imirimo yabo

buri saa sita z’amanywa bagateranira hamwe ngo basenge kandi basingize Imana. Nta

gutwarwa n’imico mibi byari biriho, ahubwo muri rusange intekerezo z’abantu zari

zuzuwemo kwitwararika. Umurimo wa Miller, kimwe n’uw’abagorozi ba mbere, werekezaga

ku kwemeza intekerezo z’abantu no gukangura umutimanama aho gukangura

amarangamutima gusa.

Mu mwaka wa 1833, Itorero ry’Ababatisita yari abereye umuyoboke ryamuhaye

uburenganzira bwo kujya abwiriza. Umubare munini w’ababwirizabutumwa bo mu itorero

rye bemeraga umurimo akora kandi kubwo kumushyigikira byatumye akomeza uwo murimo.

Yagendaga hirya no hino kandi agakomeza kubwiriza adahwema, nubwo imirimo ye yibanze

cyane cyane mu Bwongereza Bushya no muri Leta zo hagati. Mu gihe cy’imyaka myinshi,

yirihiriraga ibyo yakoreshaga byose akuye amafaranga mu mutungo we bwite, kandi nyuma

240

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!