15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

hari hasigaye iminsi 1810 igomba nayo gusohora. Iyo ubaze imyaka 1810 uhereye mu mwaka

wa 34 nyuma ya Kristo, usanga irangira mu mwaka wa 1844. Kubw’ibyo rero, iminsi 2300

yo muri Daniyeli 8:14 irangira mu mwaka wa 1844. Dukurikije ibyavuzwe na marayika

w’Imana, ku iherezo ry’iki gihe kirekire cy’ubuhanuzi “ubuturo bwera bwagombaga

kwezwa.” Bityo rero igihe cyo kwezwa k’ubuturo bwera — cyemerwaga hafi na bose ko

kizabaho Kristo agarutse — cyagaragajwe nta shiti.

Miller n’abo bari bafatanyije babanje kwizera ko iminsi 2300 izarangira mu itumba ryo

mu mwaka wa 1844, mu gihe ubuhanuzi bushyira iherezo ry’icyo gihe mu muhindo w’uwo

mwaka. Ikosa ryakozwe kuri iyo ngingo ryateje gucika intege no guhangayika no kwiheba ku

bari barashyize igihe cyo kugaruka kwa Kristo ku itariki ya mbere. Nyamara ibyo

ntibyadohoye igitekerezo cyerekanaga ko iminsi 2300 yarangiye mu mwaka wa 1844, kandi

ko igikorwa gikomeye cyagereranyijwe no kwezwa k’ubuturo bwera kigomba kubaho.

Miller yagiye kwiga Ibyanditswe Byera nk’uko yari yarabikoze, afite umugambi wo

kumenya ko byahishuwe n’Imana koko. Agitangira Miller ntiyari yiteze na gato kugera ku

mwanzuro yagezeho. Nawe ubwe kwizera ibyo agezeho byaramugoye. Ariko igihamya

cy’Ibyanditswe byera cyarumvikanaga cyane kandi gifite imbaraga ku buryo

cyakwirengagizwa.

Yari amaze imyaka ibiri yiga Bibiliya, ubwo mu mwaka wa 1818 yageraga ku mwanzuro

ukomeye ko hafi mu myaka makumyabiri n’itanu, Kristo yagombaga kuza gucungura ubwoko

bwe. Miller yaravuze ati: “Ntabwo nshobora kuvuga iby’ibyishimo byuzuye umutima wanjye

kubwo gutekereza icyo nari ntegereje kinejeje, cyangwa ngo mvuge iby’urukumbuzi rwuzuye

ubugingo bwanjye rwo kuzishimana n’abacunguwe. Noneho Bibiliya yari imbereye igitabo

gishya. Yari ibaye aho ubwenge buhagirizwa; ibyahoze ari umwijima, amayobera kuri njye

mu byo Bibiliya yigisha, byari byamaze gutamuruka mu ntekerezo zanjye mbere y’uko

umucyo urabagirana urasa uturuka mu mpapuro zayo zera. Oh, mbega uburyo ukuri

kwarabagiranaga kandi kukambera kwiza! Ibyavuguruzanyanga n’ibitarumvikanaga najyaga

mbona mbere mu ijambo ry’Imana byarashize; kandi n’ubwo hari hakiriho imigabane myinshi

y’iryo jambo nari ntaranyurwa n’ibyo ivuga noneho narasobanukiwe muburyo bwuzuye.

Umucyo mwinshi wari wavuye muri iryo jambo kugira ngo umurikire ubwenge bwanjye

bwari busanzwe mu mwijima, ku buryo numvise nezejwe no kwiga Ibyanditswe ntari narigeze

nibwira ko bishobora gukomoka mu byo Bibiliya yigisha.” 436

“Maze kwemera nta shiti yuko ibizabaho uko bivugwa mu Byanditswe, bigomba gusohora

muri icyo gihe gito, kandi nshingiye ku gihamya cyari cyakoze ku ntekerezo zanjye, nagize

ikibazo kinkomereye cyerekeranye n’inshingano mfite ku batuye iyi si.” 437 Ntiyashoboraga

kwiyambura umutima umwumvisha ko afite inshingano yo kugeza ku bandi umucyo yari

amaze kubona. Yari yiteze guhura n’abamurwanya baturutse mu batubaha Imana, ariko yari

afite ibyiringiro yuko Abakristo bose bazashimishwa n’ibyiringiro byo kubona Umukiza

bavugaga ko bakunda. Ubwoba yari afite gusa bwari uko, muri uko kwishimira cyane

238

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!