15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

1810 Iminsi / Imyaka = Igikorwa cya Yesu kristo wacu nkumutambyi mukuru mu cyumba

cyera cyo mwijuru. 14 Nuko ubwo dufite umutambyi mukuru ukomeye wagiye mu ijuru, ari

we Yesu Umwana w'Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura. 15 Kuko tudafite umutambyi

mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose

nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha. 16 Nuko rero, twegere intebe y'ubuntu tudatinya,

kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye (Abeheburayo

4:14-16)

“Azasezerana na benshi isezerano rikomeye rimare icyumweru kimwe.” “Icyumweru”

kivugwa ahangaha, ni cyo giheruka ibyumweru mirongo irindwi; ni ukuvuga imyaka irindwi

iheruka igihe cyahawe Abayuda by’umwihariko. Muri iki gihe, uhereye muri 27 kugeza muri

34 nyuma ya Yesu-Kristo, bwabaye ubwa mbere Kristo ubwe atanga irarika ry’ubutumwa

bwiza yoherereje Abayuda by’umwihariko kandi nyuma yaho akurikirwa n’abigishwa be.

Ubwo abigishwa bagendaga bajyanye inkuru nziza y’ubwami, amabwiriza Umukiza

yabahaye ni aya ngo: “Ntimuzajye mu bapagani cyangwa mu midugudu y’Abasamariya,

ahubwo mujye mu ntama zazimiye z’umuryango wa Isirayeli.” 434

“Icyumweru nikigera hagati, azabuzanya ibitambo n’amaturo.” Mu mwaka wa 31, imyaka

itatu n’igice nyuma y’umubatizo we, Umukiza wacu yarabambwe. Gahunda y’ibitambo yari

imaze imyaka ibihumbi bine yerekeza kuri Ntama w’Imana yarangiranye n’igitambo gihebuje

ibindi cyatangiwe i Karuvali. Uwashushanywaga mu bigereranyo yari abonetse, bityo

ibitambo byose n’amaturo byatangwaga muri gahunda y’imihango byagombaga guhagararira

aho.

Nk’uko twabibonye, ibyumweru mirongo irindwi cyangwa imyaka 490, byahariwe

ubwoko bw’Abayuda byarangiye mu mwaka wa 34 w’igihe turimo. Muri uwo mwaka,

binyuze mu gikorwa cy’urukiko rukuru rw’Abayuda, ubwo bwoko bwahamije ko bwanze

burundu ubutumwa bwiza bubinyujije mu kwicisha Sitefano amabuye no kurenganya

abayoboke ba Kristo. Bityo, ubutumwa bw’agakiza ntibwaba bukigenewe ubwoko

bwatoranyijwe gusa, ahubwo buhabwa abatuye isi yose. Abigishwa bahunze bakava muri

Yerusalemu bitewe n’itotezwa “bagiye hirya no hino bagenda bamamaza ijambo ry’Imana.”

“Filipo aramanuka ajya mu mudugudu w’i Samariya, ababwiriza ibya Kristo.” 435 Petero

ayobowe n’Imana, yabwirije ubutumwa bwiza umusirikare utegeka abandi ijana w’i

Kayizariya witwaga Koruneliyo kandi wubahaga Imana. Kandi na Pawulo wakoranaga

umwete waje kwizera Kristo, yatumwe kujyana ubutumwa bwiza bw’agakiza “kure mu

banyamahanga.”

Uko ni ko ikintu cyose cyavuzwe n’ubuhanuzi cyasohoye, kandi intangiriro y’ibyumweru

mirongo irindwi igaragara ko yabayeho rwose mu mwaka 457 mbere ya Yesu-Kristo kandi

ko byarangiye mu mwaka wa 34 nyuma ya Kristo. Iyo ibyo bishingiweho, nta ngorane zindi

ziboneka mu kubona iherezo ry’iminsi 2300. Ibyumweru mirongo irindwi, cyangwa iminsi

490, byavanwe ku minsi 2300 bityo hasigara iminsi 1810. Nyuma y’iherezo ry’iminsi 490

237

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!