15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Ariko Imana yari yabwiye intumwa yayo iti: “Sobanurira uwo muntu ibyo yeretswe.” Iryo

tegeko ryagombaga kubahirizwa. Kubwo kumvira iryo tegeko, marayika yagarutse kuri

Daniyeli nyuma y’igihe runaka maze aramubwira ati: “ubu nzanywe no kungura ubwenge

bwawe. . . Nuko iryo jambo uritekereze cyane, umenye n’ibyo weretswe.” 429 Mu iyerekwa

ryo mu gice cya 8 harimo ingingo imwe itarasobanuwe, ari yo yerekeranye n’igihe cy’iminsi

2 300. Bityo, ubwo marayika yasubukuraga ubusobanuro yamuhaga, yatinze cyane ku ngingo

y’igihe:

“Ibyumweru mirongo irindwi bitegekewe ubwoko bwawe n’umurwa wera . . .Nuko

ubimenye, ubyitegereze yuko uhereye igihe bazategekera kubaka i Yerusalemu bayisana

kugeza kuri Mesiya Umutware, hazabaho ibyumweru birindwi; maze habeho ibindi

byumweru mirongo itandatu na bibiri, bahubake basubizeho imiharuro n’impavu; ndetse

bizakorwa mu bihe biruhije. Ibyo byumweru uko ari mirongo itandatu na bibiri nibishira,

Mesiya azakurwaho, kandi ntacyo azaba asigaranye. . . Uwo mutware azasezerana na benshi

isezerano rikomeye, rimare icyumweru kimwe. Nikigera hagati, azabuzanya ibitambo

n’amaturo.”

Umumarayika yohererejwe Daniyeli kubw’umugambi udasanzwe wo kumusobanurira

icyo atari yasobanukiwe mu iyerekwa ryo mu gice cya munani, ari cyo: Ibyavuzwe

byerekeranye n’igihe, “kigeza ku minsi 2 300 uko bukeye bukira, nyuma ubuturo bwera

buzabone kwezwa.” Marayika amaze kubwira Daniyeli ati: “Umva yewe mwana w’umuntu

ibyo weretswe,” amagambo ya mbere yavuze ni aya ngo, “Ibyumweru mirongo irindwi

bitegekewe ubwoko bwawe n’umurwa wera.” Ijambo ryasobanuwe aha ngaha ngo

“byagenewe” cyangwa “bitegekewe” risobanura mu by’ukuri ngo, “byakuwe.” Marayika

avuga ko ibyumweru mirongo irindwi, bihwanye n’igihe cy’imyaka 490, bigomba

gukurwaho, kubwo kugenerwa Abayuda by’umwihariko. Ariko se byagombaga gukurwa

kuki? Kubera ko iminsi 2300 ari cyo gihe cyonyine kivugwa mu gice cya munani, kigomba

kuba ari cyo gihe ibyumweru mirongo irindwi byakuweho. Bityo rero ibyumweru mirongo

irindwi bigomba kuba ari umugabane umwe w’iminsi 2300, kandi ibyo bihe byombi bigomba

gutangirira hamwe. Marayika yavuze ko ibyumweru mirongo irindwi byagombaga

gutangirira igihe itegeko ryo gusana no kubaka Yerusalemu ryashyiriweho. Iyo tariki niba

ishobora kuboneka, bityo rero kumenya itangiriro ry’icyo gihe cy’iminsi 2 300

byarashobokaga.

Iryo tegeko riboneka mu gice cya karindwi cy’igitabo cya Ezira. 430 Ryatanzwe uko

ryakabaye n’umwami Aritazerusi w’Ubuperesi mu mwaka wa 457 mbere ya Yesu-Kristo.

Ariko muri Ezira 6:14 havuga ko inzu y’Uwiteka i Yerusalemu yubatswe “kubw’itegeko rya

Kuro na Dariyo ndetse n’irya Aritazerusi umwami w’Ubuperesi.” Abo bami batatu, mu

gushyiraho, kwemeza no kunonosora iryo tegeko, bahuje n’ibyo ubuhanuzi bwari bwaravuze

riba itangiriro ry’imyaka 2300. Iyo ufashe umwaka wa 457 mbere ya Yesu-Kristo, ari cyo

gihe iryo tegeko ryanonosowe rigashyirwaga mu bikorwa, nk’itariki yo gutanga iryo tegeko,

234

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!