15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ibigiye kuzabaho bitangaje bitigieze bibaho mu mateka y’abantu nk’uko byanditswe neza mu

Ijambo ry’ukuri.

Miller yaravuze ati: “Ubwo nari maze kwemezwa rwose ko Ibyanditswe Byera byose

byahumetswe n’Imana bifite umumaro wo kwigisha umuntu (2 Timoteyo 3;16); ko igihe

cyose bitigeze bizanwa n’ubushake bw’umuntu, ko ahubwo abantu b’Imana bavugaga

ibyavaga ku Mana bashorewe na Mwuka Muziranenge” (2Petero 1:21), kandi bikaba

byarandikiwe ‘kutwigisha, kugira ngo kwihangana no guhumurizwa bitangwa na byo

biduheshe ibyiringiro,’ (Abaroma 15:4), nta kindi nakoze uretse gufata ko imigabane

ikurikirana ya Bibiliya ari umugabane w’ijambo ry’Imana, kandi ko dukwiriye kubizirikana

cyane tukabiha agaciro nk’indi migabane yose y’Ibyanditswe Byera. Kubw’ibyo, numvise ko

mu gushishikarira gusobanukirwa icyo Imana, mu mbabazi zayo, yabonye ko bikwiriye ko

ibiduhishurira, niyumvisemo ko ntafite uburenganzira bwo kwirengagiza iby’ibihe

by’ubuhanuzi.” 426

Ubuhanuzi bwasaga n’ubuhishura neza kurutaho iby’igihe cyo kugaruka kwa Kristo, ni

ubuhanuzi bwa Daniyeli 8:14: “Bizageza iminsi ibihumbi bibiri na magana atatu uko bukeye

bukira: nyuma ubuturo bwera buzabone kwezwa.” Akurikije itegeko yagenderagaho ko

Ibyanditswe byisobanura ubwabyo, Miller yaje gusanga ko umunsi umwe mu mvugo ya

gihanuzi uhagarariye umwaka umwe ; 427 yabonye ko igihe cy’iminsi 2300 y’ubuhanuzi,

cyangwa se imyaka nyakuri, cyagombaga kurenga ku iherezo ry’igihe Abayuda bagombaga

gushyirwa kuri gahunda kubw’itegeko ry’ijuru, kubw’ibyo rero, iyo myaka ntishobora

kwerekeza ku buturo bw’icyo gihe cy’abayuda. Miller yahereye ko yemera igitekerezo

cyemerwaga muri rusange ko mu gihe cya Gikristo isi ari ubuturo, bityo asobanukirwa ko

kwezwa k’ubuturo kuvugwa muri Daniyeli 8:14, byerekeje ku kwezwa kw’isi yejeshwa

umuriro ubwo Kristo azaba agarutse. Niba bimeze bityo rero, hashobra kuboneka igihe

nyacyo cyo gutangira kw’iminsi 2300 maze Miller afata umwanzuro ko igihe cyo kugaruka

kwa Kristo gishobora guhita cyemezwa. Bityo rero, igihe cya kwa kurimbuka gukomeye

cyashoboraga guhishurwa, igihe ubwo uko isi iriho ubu, n’“ubwibone bwayo n’ubushobozi,

ikuzo n’ubwirasi, ubugome no kurenganya, byagombaga kugira iherezo;” ubwo umuvumo

“uzakurwa mu isi, urupfu rugakurwaho ubutazongera kubaho ukundi, igihe ingororano

zizahabwa abagaragu b’Imana, abahanuzi n’abera kimwe n’abatinya izina ryayo bose; kandi

abarimbura isi nabo bagatsembwaho.”- 428

Miller yakomeje kwiga ubuhanuzi afite ishyushyu n’umwete mwinshi, akamara iminsi

n’amajoro yiga ibyo yavumburaga ko ari ingenzi kandi bikwiriye kwitabwaho. Ariko mu gice

cya munani cy’igitabo cya Daniyeli ntiyashoboye kuhabona urufunguzo rumwereka itangiriro

ry’iminsi 2 300; nubwo marayika Gaburiyeli yatumwe gusobanurira Daniyeli iby’izo nzozi,

yamuhaye ubusobanuro butuzuye. Ubwo umuhanuzi yerekwaga itotezwa rikomeye

ryagombaga kugwira itorero, yacitse intege. Ntiyashobora kwihangana igihe kirekire mu

iyerekwa, maze marayika aba amuvuye hafi. Daniyeli “yacitse intege amara iminsi arwaye.”

Yaravuze ati: “natangajwe n’ibyo neretswe; nyamara nta muntu wabimenye.”

233

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!