15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene: intama azazishyira

iburyo bwe, naho ihene azishyire ibumoso. Maze Umwami azabwira abari iburyo bwe ati:

‘Nimuze mwebwe abo Data yahaye umugisha, muragwe ubwami bwabatunganirijwe uhereye

ku kuremwa kw’isi.” 422 Muri aya masomo, tumaze kubona ko ubwo Umwana w’umuntu

azaza, abapfuye bazazuka ubutazongera kubora kandi ko abazaba bakiriho bazahindurwa.

Kubw’uko guhindurwa gukomeye, bazaba biteguye kuragwa ubwami; kuko Pawulo avuga

ati: “Abafite umubiri n’amaraso bisa ntibabasha kuragwa ubwami bw’Imana, kandi ibibora

ntibibasha kuragwa ibitabora.” 423 Umuntu uko ateye muri iki gihe, ni ikiremwa gipfa,

arangirika; ariko ubwami bw’Imana ntibuzangirika, buzabaho iteka ryose. Kubw’iyo

mpamvu, umuntu uko ateye ubu ntashobora kwinjira mu bwami bw’Imana. Ariko ubwo Yesu

azaba aje, azaha abantu be kudapfa; maze abahamagare ngo baragwe ubwami bwabateguriwe.

Ayo masomo n’andi asa na yo yagaragarije neza intekerezo za Miller ko ibitegerejwe muri

rusange kubaho mbere yo kugaruka kwa Kristo, nk’ubwami bw’amahoro ku isi yose ndetse

no gushyirwaho k’ubwami bw’Imana ku isi, ko atari ko bimeze, ahubwo ko bizakurikira

kugaruka kwe. Byongeye kandi, ibimenyetso byose by’ibihe n’uko isi yari imeze byari bihuje

rwose n’ibyahanuwe bivuga ibihe biheruka. Ahereye ku byo yize mu Byanditswe byonyine,

Miller yageze ku mwanzuro uvuga ko igihe cyahawe isi ngo ibe uko yari imeze icyo gihe

cyari kigiye kurangira.

Yaravuze ati: “Ikindi gihamya cyakoze ku ntekerezo zanjye mu buryo bukomeye ni

uruhererekane rw’Ibyanditswe ... Nabonye ko ibyari byaravuzwe ko bizaba byasohoye mu

gihe cyashize, akenshi byabagaho mu gihe nyacyo byari byarahanuwe ko bizaba. Niko

byabaye ku myaka ijana na makumyabiri yahanuriwe umwuzure (Itang. 6:3); iminsi irindwi

yagomba kuwubanziriza, n’iminsi mirongo ine y’imvura yahanuwe (Itang. 7:4); imyaka

magana ane urubyaro rwa Aburahamu ruzamara muri Egiputa (Itang. 15:13); iminsi itatu yo

mu nzozi z’umuhereza wa vino n’iz’umuhereza w’imitsima (Itang. 40:12-20); imyaka irindwi

ya Farawo ( Itang. 41:28-54); imyaka mirongo ine mu butayu (Kubara14:34), imyaka itatu

n’igice y’inzara (1Abami 17:1) . . imyaka mirongo irindwi yo kuba mu bunyage (Yeremiya

25:11); ibihe birindwi (imyaka) byahawe Nebukadinezari (Daniyeli 4:13-16); ibyumweru

birindwi, ibyumweru mirongo itandatu na bibiri n’icyumweru kimwe byose bikoze

ibyumweru mirongo irindwi byagenewe Abayuda (Daniyeli 9:24-27). Ibintu byabayeho

byavuzwe igihe bizabera muri ibi bihe tubonye byose byari ibihe by’ubuhanuzi, kandi

byasohoye nk’uko byari byarahanuwe.” 424

Kubw’iyo mpamvu, ubwo Miller yigaga Bibiliya, yabonye ibihe bitandukanye

bikurikirana byagombaga kugera ku gihe cyo kugaruka kwa Kristo, akurikije uko

yabyumvaga mu bwenge bwe, nta kindi yakoze uretse kubifata ko “ibihe byagenwe mbere,”

ibyo Imana yari yarahishuriye abagaragu bayo. Mose yaravuze ati: “Ibihishwe ni iby’Uwiteka

Imana yacu, ariko ibyahishuwe ni ibyacu n’urubyaro rwacu iteka,” 425 kandi Umukiza

yavugiye mu kanwa k’umuhanuzi Amosi ati: “Imana ntizagira icyo ikora itabanje guhishurira

abagaragu bayo.” Bityo rero, abiga ijambo ry’Imana bashobora gutegerezanya ibyiringiro

232

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!