15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

yabasezeranyije. Yesu yaravuze ati : «Ariko ubwo muzabona i Yerusalemu hagoswe

n’ingabo, muzamenye yuko kurimbuka kwaho kwenda gusohora. Icyo gihe abazaba bari i

Yudaya bazahungire ku misozi miremire, n’abazaba bari hagati muri Yerusalemu

bazayivemo, n’abazaba bari imusozi ntibazayijyemo.” Luka 21:20,21.

Abasirikare b’Abanyaroma bari bayobowe na Cestius bamaze kugota umujyi, bagize

batya bava mu birindiro byabo mu buryo butunguranye mu gihe ahubwo cyari igihe cyiza cyo

guhita bagaba igitero. Igihe uwo mugaba w’ingabo z’Abanyaroma yakuraga ingabo ze mu

birindiro byazo kandi nta mpamvu na ntoya ibimuteye yagaragaraga, abari bagotewe mu

mujyi bari bamaze kwiheba babona ko kwihagararaho kwabo ntacyo bizabagezaho, bari

biteguye kumanika amaboko ngo bemere ko batsinzwe. Ariko uburinzi bukomeye n’imbabazi

Imana igira ni byo byari biyoboye iyo gahunda kubera ineza igirira ubwoko bwayo. Abakristo

bari bategereje bari bamaze guhabwa ikimenyetso bari barasezeraniwe, icyo gihe rero

umwanya wo kumvira imiburo y’Umukiza wari ubonetse ku bantu bose babyifuzaga.

Ibyabaga byari biyobowe ku buryo nta Bayuda cyangwa Abanyaroma bari kubuza Abakristo

guhunga. Igihe Cestius yavaga mu birindiro bye, Abayuda basohotse muri Yerusalemu

bakurikira abasirikare be bari bisubiriye iwabo.

Igihe rero abasirikare b’impande zombi bari bahugiye mu mirwano, Abakristo bose

babonye agahenge ko kwiyufura bahunga uwo mujyi. Muri icyo gihe igihugu na cyo cyari

cyarakize abanzi bari kubabuza guhunga. Igihe umujyi wagotwaga, Abayuda bari bateraniye

i Yerusalemu mu minsi mikuru y’ingando, bityo rero Abakristo bahatuye bashoboye guhunga

nta ngorane. Bahunze badatindiganyije bahungira ahantu hari umutekano mu mujyi wa Pella,

muri Pereya, hakurya ya Yorodani.

Abasirikare b’Abayuda bakurikiye Cestius n’ingabo ze, bahingukiye ku bari inyuma

babarwanya bafite ubukana benda kubatsemba. Abo Banyaroma babashije gusubira iwabo

ariko bibagoye cyane. Abayuda barokotse urwo rugamba hafi ya bose maze bagaruka i

Yerusalemu bazanye iminyago banyaze Abanyaroma kandi batahanye insinzi. Nyamara uko

gusa n’aho batsinze kwabaviriyemo akaga gusa. Kwabateye umutima wo gutsimbarara ku

gushaka kurwanya Abanyaroma ari byo bidatinze byabazaniye kugerwaho n’amahano

atarondoreka yagwiriye umujyi wabo waciriweho iteka.

Igihe Yerusalemu yongeraga kugotwa na Titus, yagwiriwe n’ibyago biteye ubwoba.

Umujyi wagoswe mu minsi yo kwizihiza Pasika igihe Abayuda miliyoni nyinshi bari

bawukoraniyemo imbere. Ibiribwa bari barahunitse byashoboraga gutunga abaturage imyaka

myinshi iyo bibikwa neza, byari byarangijwe n’ishyari no kwihorera by’udutsiko twabaga

dushyamiranye, bityo rero igihe umujyi wari ugoswe bagezweho n’amakuba yose aterwa

n’amapfa. Urugero rw’ifu y’ingano rwaguraga italanto*. Inzara yacaga ibintu cyane ku buryo

abantu bageze aho barya impu zo ku mikandara yabo no ku nkweto zabo za sandari ndetse

n’impu zabaga ziri ku ngabo bikingiraga ku rugamba. Abantu benshi bageragezaga gucika

mu ijoro bakajya gusoroma ibyatsi byo mu gisambu byameze hanze y’inkike z’umujyi, nubwo

16

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!