15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Kristo, yahakanaga ibiteye ubwoba bizaba ku munsi w’Imana. Nyamara uko iki gitekerezo

cyaba kinejeje kose, kinyuranye n’inyigisho za Kristo n’abigishwa be bavuze ko ingano

n’urukungu bigomba gukurana kugeza ku isarura, ari wo munsi w’imperuka y’isi; kandi ko

“abantu babi n’abashukanyi bazarushaho kuba babi,” kandi ko “mu minsi y’imperuka hazaza

ibihe birushya;” 417 ko ubwami bw’umwijima buzakomeza kubaho kugeza igihe cyo

kugaruka k’Umukiza, kandi ko ubwo bwami azaburimbuza umwuka uva mu kanwa ke, kandi

akabutsembesha kuboneka k’ubwiza bwe. 418

Inyigisho yavugaga ko isi izahindurwa kandi hakabaho ubwami bw’umwuka bwa Kristo

ntiyemerwaga n’itorero ry’intumwa. Muri rusange iyo nyigisho ntiyari yaremewe n’abakristo

kugeza hafi mu itangira cy’ikinyejana cya cumi n’umunani. Kimwe n’andi makosa yose, nayo

yateje ingaruka mbi. Yigishije abantu kureba kure mu gihe kizaza bagategereza kuza

k’Umukiza kandi ikababuza kwita ku bimenyetso bibanziriza kuza kwe. Iyo nyigisho yateye

abantu kumva bafite ibyiringiro n’umutekano bidafite aho bishingiye kandi ituma benshi

bakerensa umwiteguro wa ngombwa kugira ngo bazasanganire Umukiza wabo.

Miller yabonye ko Ibyanditswe byigisha byeruye ibyo kuza kwa Kristo ku mugaragaro

yiyiziye ubwe. Intumwa Pawulo aravuga ati: “Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu

ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana . . .

” Kandi Umukiza nawe yaravuze ati: “Ubwo nibwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu

kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu

aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi.” “Kuko nk’uko umurabyo

urabiriza iburasirazuba ukabonekera aho rirengera, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu

kuzaba.” Azaba aherekejwe n’ingabo zose zo mu ijuru. “Umwana w’umuntu ubwo azazana

n’abamarayika bose, afite ubwiza bwe . . .” “Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga

ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru ukageza iyindi mpera

yaryo.” 419

Ubwo azaba aje, abakiranutsi bazaba barapfuye bazazurwa, kandi abakiranutsi bazaba

bakiri bazima bazahindurwa. Pawulo yaravuze ati: “Dore, mbamenere ibanga: ntituzasinzira

twese, ahubwo twese tuzahindurwa, mu kanya gato, ndetse mu kanya nk’ako guhumbya,

ubwo impanda y’imperuka izavuga. Impanda izavuga koko, abapfuye bazurwe ubutazongera

kubora, natwe duhindurwe; kuko uyu mubiri ubora ukwiriye kuzambikwa kutabora, kandi

uyu mubiri upfa ukwiriye kuzambikwa kudapfa.” 420 Kandi mu rwandiko rwe yandikiye

Abanyatesalonike, ubwo yari amaze kuvuga ibyo kugaruka kwa Kristo, yaravuze ati:

“Abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka: maze natwe abazaba bakiriho basigaye,

duhereko tujyananwe na bo tuzamuwe mu bicu, gusanganira Umwami mu kirere. Nuko

tuzabana n’Umwami iteka ryose.” 421

Ubwoko bw’Imana ntibushobora kubona ubwami igihe Kristo ubwe azaba agarutse

kitageze. Umukiza yaravuze ati: “Umwana w’umuntu ubwo azaba aje azazana n’abamarayika

bose, afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe: amahanga yose azateranirizwa

231

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!