15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

cy’imyaka cumi n’ibiri. Ubwo yari afite imyaka mirongo itatu n’ine y’ubukuru, Mwuka

Muziranenge yemeje umutima we ko ari umunyabyaha. Nta byiringiro yakuraga mu

myizerere ye ya kera by’uko nyuma yo gupfa abasha kuzagira umunezero. Ahazaza he hari

hijimye kandi hari ubwihebe. Nyuma y’aho, ubwo yavugaga uko yumvaga amerewe muri

icyo gihe, yaravuze ati:

“Gutekereza ibyo kurimbuka burundu byanteraga ubwoba ngahinda umushyitsi, kandi

gutekereza kuzabazwa ibyo umuntu yakoze byanyerekaga ko bizarimbuza abantu bose. Ijuru

ryari rimbereye nk’umuringa hejuru y’umutwe wanjye, kandi isi yari imbereye nk’icyuma

munsi y’ibirenge byanjye. Guhoraho iteka byari ibiki? Kuki urupfu rwariho? Uko

narushagaho kubitekereza, niko narushagaho kuba kure yo kubona ibisubizo. Uko

narushagaho gutekereza, ni ko narushagaho gufata imyanzuro itandukanye. Nagerageje

guhagarika gutekereza, ariko sinashoboraga gutegeka intekerezo zanjye. Nari umunyabyago

bihebuje ariko siniyumvishe impamvu. Narivugishaga kandi nkivovota ariko ntazi uwo

nivovotera. Nari nzi ko hariho ikibi, ariko sinari nzi uko nabona igitunganye ndetse n’aho

nakibona. Narariraga ariko nta byiringiro nari mfite.”

Yabayeho atyo abimaramo amezi runaka. Aravuga ati: “Bidatinze, imico y’Umukiza

yinjiye mu ntekerezo zanjye. Numva ko hagomba kuba hariho umuntu mwiza kandi

w’umunyampuhwe witangiye ngo atwezeho ibicumuro byacu, bityo akadukiza umubabaro

w’igihano cy’icyaha. Mperako numva ukuntu uwo muntu agomba kuba yuzuye urukundo,

kandi ntekereza ko nkwiriye kwishyira mu maboko ye kandi nkiringira imbabazi ze. Nyamara

muri njye havutse iki kibazo: Ese umuntu yagaragaza ate ko umuntu nk’uwo abaho? Uretse

kubona igisubizo muri Bibiliya gusa, nasanze ko ntashobora kubona igihamya cy’uko

Umukiza nk’uwo abaho, cyangwa iby’ubuzima bw’ahazaza. . .

“Nabonye ko Bibiliya yerekana uwo Mukiza nk’uko nabyifuzaga; kandi natangajwe no

kubona uko igitabo kitahumetswe cyashobora gusobanura amahame mu buryo butunganye

kandi buhuje rwose n’ubukene bw’isi yacumuye. Byabaye ngombwa ko nemera ko

Ibyanditswe Byera bigomba kuba ari ihishurwa ryavuye ku Mana. Ibyanditswe

byampindukiye umunezero kandi Yesu ambera incuti. Umukiza yampindukiye umutware

uruta abandi bose, kandi Ibyanditswe byari byarambereye umwijiima ndetse nkabibonamo

ibitekerezo bivuguruzanya, noneho byampindukiye itara rimurikira ibirenge byanjye

n’umucyo umurikira inzira yanjye. Intekerezo zanjye zaratuje kandi ndanyurwa. Mbona ko

Umwami Imana imbereye Igitare mu nyanja rwagati y’ubuzima. Noneho Bibiliya ni yo nigaga

ku mwanya wa mbere, kandi mu by’ukuri nshobora kuvuga ko, ‘Nayiganaga umunezero

mwinshi.’ Naje kuvumbura ko batari barambwiye n’icya kabiri cy’ibiyirimo. Nibajije

impamvu ntari narigeze mbona ubwiza bwayo mbere, kandi ntangazwa no kuba nari

narayirengagije. Ibintu byose umutima wanjye washoboraga kwifuza byarahishuwe, kandi

mbona n’umuti w’indwara yose y’ubugingo bwanjye. Sinongera kugira amatsiko yo gusoma

ibindi bintu byose, maze ndundurira umutima wanjye mu kwakira ubwenge buva ku Mana.”

414

229

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!