15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

kwe, Umwana w’Isumbabyose yagombaga kugaragara imbere y’abantu afite icyubahiro

n’ikuzo bijyanye n’imico ye. Mbese abakomeye bo mu isi ntibagombaga guteranira mu

murwa mukuru wa Isiraheli kugira ngo bamwakire? Mbese ingabo nyinshi z’abamarayika

ntizari kumuherekeza zikamugeza imbere y’iteraniro rinini rimutegereje?

Umumarayika umwe yaje gusura isi kugira ngo arebe abiteguye kwakira Yesu. Ariko nta

kimenyetso yabonye cyo kumutegereza. Ntiyumvise ijwi ryo gusingiza no no kunesha

riririmba ko igihe cyo kuza kwa Mesiya kiri hafi. Umumarayika yamaze akanya aguruka

hejuru y’umurwa watoranyijwe ndetse n’urusengero, ahari haragiye hagaragara ubwiza

bw’Imana mu myaka myinshi; nyamara n’aho ubwaho hagaragaraga kutagira icyo bitaho.

Abatambyi, mu kwishyira hejuru n’ubwibone bwabo, bakomezaga gutambira mu rusengero

ibitambo bidatunganye. Abafarisayo bavuganaga ijwi rirenga babwira rubanda cyangwa

bakiherera mu mfuruka z’inzira bagasengana ubwirasi. Mu ngoro z’abami, mu biterane

by’abantu b’injijuke, mu mashuri y’abigisha bakuru b’idini, nta muntu n’umwe wazirikanaga

igihamya gitangaje cyari cyaratumye ijuru ryose ryuzura ibyishimo no guhimbaza cy’uko

Umucunguzi w’abantu agiye kuvukira ku isi.

Nta kimenyetso cyahamyaga ko Kristo ategerejwe, kandi nta myiteguro yakozwe yo

kwakira Igikomangoma gitanga ubugingo. Mu gutangara kwinshi, ya ntumwa y’ijuru yari

igiye gusubirayo ijyanye inkuru iteye isoni, ariko ibona itsinda ry’abashumba bari barinze

amatungo yabo nijoro, ubwo hari mu gicuku maze bakitegereza ikirere gitamirije inyenyeri,

biga iby’ubuhanuzi bwa Mesiya ugomba kuza ku isi kandi bategerezanyije amatsiko kuza

k’Umucunguzi w’isi. Aho niho yabonye abantu biteguye kwakira ubutumwa buvuye mu

ijuru. Uwo mwanya, umumarayika w’Uwiteka arababonekera maze ababwira inkuru nziza

itera umunezero mwinshi. Ikuzo ryo mu ijuru ryuzuye icyo kibaya, haboneka abamarayika

benshi batabarika, maze biba nk’aho iyo nkuru itangaje cyane ku buryo itavugwa n’intumwa

imwe ivuye mu ijuru, bityo amajwi menshi cyane aririmbira rimwe indirimbo izaririmbwa

umunsi umwe n’amahanga yose y’abacunguwe ivuga iti: “Mu ijuru icyubahiro kibe

icy’Imana, no mu isi amahoro abe mu bo yishimira.” 408

Mbega isomo tubona muri iki gitekerezo gitangaje cy’i Betelehemu! Mbega uburyo

gicyaha kutizera kwacu, ubwibone bwacu no kumwa twihagije! Mbega uburyo iki gitekerezo

kituburira ngo tube maso, kuko kubwo kwirengagiza kwacu bitewe n’ubugome, natwe

tunanirwa gusobanukirwa n’ibimenyetso by’ibihe bityo ntitumenye umunsi twasuriwemo.

Ntabwo ku misozi y’i Yudaya gusa, mu bashumba boroheje gusa, ari ho abamarayika

babonye abari bategereje ukuza kwa Mesiya. No mu bihugu by’abapagani hariyo

abamutegereje. Abo bari abanyabwenge, abatunzi, abakomeye ndetse n’abacurabwenge bo

mu Burasirazuba. Abigaga bakagenzura ibyaremwe, bari baraboneye Imana mu mirimo

y’intoke Zayo. Bari barize mu Byanditswe bya Giheburayo iby’Inyenyeri yagombaga

guturuka mu muryango wa Yakobo, 409 kandi bari bategerezanyije amatsiko ukuza kwe, We

utaragombaga kuba “Umuhumuriza wa Isirayeli,” gusa ahubwo akanaba “Umucyo uvira

225

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!