15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

I Lisbone “humvikanye urusaku rw’inkuba ihindiye ikuzimu maze hahita hakurikiraho

umutingito ufite imbaraga nyinshi washenye umugabane munini w’uwo mujyi. Mu gihe

cy’iminota igera kuri itandatu, abantu ibihumbi mirongo itandatu barapfuye. Ubwa mbere,

amazi y’inyanja yasubiye inyuma asiga inkengero zumutse maze yongera kugarukana

ubukana afite ubuhagarike bwa metero cumi n’eshanu cyangwa zirenga ku rugero yari

asanzwe ariho.” “Mu bindi bintu bidasanzwe bivugwa ko byabaye i Lisbone muri icyo gihe

cy’akaga, ni ukurigita k’urukuta rushya aho amato yahagararaga, rwarigitiye mu nyanja.

Rwari rwarubakishijwe amabuye y’agaciro kandi rutwara umutungo munini. Abantu benshi

cyane bari bahahungiye kugira ngo bakire, ariko mu kanya gato, rwa rukuta rugari na rwo

rurarindimuka rurarigita, ku buryo nta murambo n’umwe washoboye kureremba hejuru

y’amazi.” 379

Uwo mutingito wahise ukurikirwa no gusenyuka kw’ibigo by’abapadiri n’insengero zose,

hafi y’amazu manini yose ya Leta, ndetse n’umugabane uruta kimwe cya kane cy’amazu

y’abaturage. Mu gihe kijya kugera ku masaha abiri nyuma y’ako kaga, umuriro wadutse mu

duce dutandukanye two muri uwo mujyi. Uwo muriro wari ukaze cyane kandi wamaze hafi

iminsi itatu ku buryo umujyi wose wari umaze kuba umusaka. Uwo mutingito wabaye ku

munsi mukuru, ubwo insengero n’ibigo by’abihaye Imana byari byuzuyemo abantu benshi,

kandi muri bo hashoboye kurokoka bake cyane.” 380 “Ubwoba abantu bari bafite nta wabona

uko abusobanura. Nta muntu wariraga kuko wari umubabaro urengeje kurira. Abantu

birukiraga hirya no hino, bafite ubwoba bwinshi no gutangara, bikubita mu maso no mu gituza

kandi batakamba bikomeye bati: ‘ Tugirire impuhwe! Isi igeze ku iherezo!’ Ababyeyi

bibagiwe abana babo maze birukira hirya no hino bambaye amashapure. Ikibabaje, abantu

benshi birukiraga mu nsengero ngo bahakirire; nyamara guhabwa ukarisitiya no guhobera za

aritari byabaye iby’ubusa kuko yaba amashusho, abapadiri, ndetse n’abaturage bose batikiriye

hamwe.” “Byavuzwe ko umubare w’abapfuye kuri uwo munsi uteye ubwoba waba ugera ku

bihumbi mirongo icyenda.”

Nyuma y’imyaka makumyabiri n’itanu ibyo bibaye, nibwo habonetse ikindi kimenyetso

cyavuzwe n’ubuhanuzi, ari cyo kwijima kw’izuba n’ukwezi. Icyatumye kandi icyo

kimenyetso kirushaho gutangaza, ni uko igihe cyo gusohora kwacyo kwari kwaravuzwe neza.

Mu kiganiro Umukiza yagiranye n’abigishwa be mu musozi wa Elayono, amaze kuvuga

iby’igihe cy’akaga itorero ry’Imana rizanyuramo, (ari yo myaka 1260 y’itoteza ryakozwe

n’ubupapa nyamara akaba yarasezeranye ko icyo gihe cy’umubabaro kizagirwa kigufi),

byatumye avuga ibyagombaga kubanziriza kugaruka kwe, kandi avuga n’igihe ibimenyetso

bya mbere byagombaga kubonekera: “Ariko muri iyo minsi, hanyuma y’uwo mubabaro, izuba

rizijima, n’ukwezi ntikuzava umwezi wako.” 381 Iyo minsi cyangwa imyaka 1260 yarangiye

mu mwaka wa 1798. Itoteza ryasaga n’iryahagaze mu myaka nka makumyabiri n’itanu mbere

y’aho. Nk’uko Kristo yavivuze, nyuma y’iryo toteza izuba ryagombaga kwijima. Ubu

buhanuzi bwasohoye ku wa 19 Gicurasi 1780.

219

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!