15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

bidashobora gucogozwa n’umubabaro cyangwa ngo ibigeragezo bibikureho. Igihe babaga

bari mu mibabaro n’akarengane, isezerano ryo “kugaruka kw’Imana ikomeye n’Umukiza

wacu Yesu-Kristo” ni ryo ryababeraga “ibyiringiro by’umugisha.” Igihe Abakristo b’i

Tesalonike bari bashenguwe n’agahinda ubwo bahambaga incuti zabo bakundaga kandi

zariringiraga ko zizaba zikiriho zikabona Umukiza agarutse, Pawulo wari umwigisha wabo

yerekeje intekerezo zabo ku muzuko uzabaho ubwo Umukiza azaba agarutse. Icyo gihe ni

bwo abapfira muri Kristo bazazuka maze bazamukane n’abazaba bakiri bazima, bajye

gusanganira Umukiza mu kirere. Yarababwiye ati: “Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka

ryose. Nuko mumaranishe imibabaro kubwirana ayo magambo.” 365

Ubwo yari ku kirwa cy’ibihanamanga cya Patimosi, umwigishwa wakundwaga yumvise

iri sezerano ngo: “Dore ndaza vuba,” maze igisubizo cye cyarimo urukumbuzi cyatura

isengesho ry’itorero riri mu rugendo ati: “Amen, ngwino Mwami Yesu.” 366

Muri za gereza, ku mambo, no mu mbago, intungane n’abishwe bazira kwizera kwabo

bahamirije ukuri, uko imyaka ihita indi igataha, ni ko haturuka amagambo yatura kwizera

kwabo n’ibyiringiro bari bafite. “Amaze kwemera bidasubirwaho iby’umuzuko wa Kristo,

kandi ko kubw’ibyo na we azazuka ubwo Kristo azaba agarutse, umwe muri abo Bakristo

yaravuze ati: “basuzuguraga urupfu, bakagaragara ko barurusha imbaraga.” 367

Bishimiraga kumanuka bajya mu gituro, kuko “bagombaga kuzavamo banesheje.” 368

Bari bategereje “Umukiza ugomba kuva mu ijuru aje mu bicu no mu ikuzo rya Se,” “maze

akazanira intungane ingoma izahoraho.” Abawalidense na bo bari bafite uko kwizera. 369

Wycliffe yari ategereje kugaruka kw’Umucunguzi nk’ibyiringiro by’itorero. 370

Luteri yaravuze ati: “Niringira rwose ntashidikanya ko imyaka magana atatu itazuzura

umunsi w’urubanza utaragera. Imana ntishaka kandi ntishobora gukomeza kwihanganira iyi

si yacumuye.” “Umunsi ukomeye ubwo ingoma y’ibibi izakurwaho uregereje.” 371

Melanchthon yaravuze ati: “Iyi si ishaje iri hafi kugera ku iherezo ryayo.” Kaluvini

arararikira Abakristo “kudashidikanya ngo babure kwifuza cyane umunsi wo kugaruka kwa

Kristo uzaba ari uw’umunezero uruta iyindi yose yabayeho,” kandi avuga ko, “umuryango

wose w’abizera utazabura kubona uwo munsi.” “Tugomba gusonzera kuzabona Kristo,

tugomba kumushaka, kumutegereza, kugeza mu museke w’uwo munsi ukomeye, ubwo

Umukiza wacu azerekana byuzuye ubwiza bw’ubwami Bwe.” 372

Umugorozi Knox wo muri Sikotilandi na we yaravuze ati: “Mbese Umukiza wacu Yesu—

Kristo ntiyajyanye umubiri wacu mu ijuru? Mbese ntazagaruka? Tuzi ko azagaruka kandi

ntazatinda.” Ridley na Latimer, bemeye guhara ubuzima bwabo bazira ukuri, bari barategereje

kugaruka k’Umukiza bizeye. Ridley yaranditse ati: “Nta gushidikanya isi igeze ku musozo;

ibyo ndabyizeye rwose. Nimutyo dufatanye n’umugaragu w’Imana Yohana, maze

turangururire mu mitima yacu tubwira Umukiza wacu Yesu Kristo tuti, “ngwino Mwami

Yesu!” 373

217

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!