15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ko hari idini ubarizwamo ari byo byashingirwagaho kugira ngo ushobore gutora kandi ubone

umwanya mu butegetsi, byatumye abantu benshi babaga bakuruwe n’impamvu za politiki

y’isi gusa bifatanya n’itorero nyamara batigeze bahinduka mu mitima. Uko ni ko ku rwego

ruhambaye amatorero yaje kuzurwa n’abantu batihanye by’ukuri, ndetse no mu

bavugabutumwa ntiharimo abemera inyigisho z’ibinyoma gusa, ahubwo ntibari banazi

imbaraga ya Mwuka Muziranenge ihindura umuntu akaba mushya. Bityo hongeye kugaragara

ingaruka mbi, nk’izagiye zigaragara kenshi mu mateka y’itorero uhereye mu gihe cya

Konsitantine kugeza igihe cya none. Izo ngaruka zabaye izo kugerageza kubaka itorero

hakoreshejwe ubufasha bwa Leta ndetse no kwiyambaza imbaraga z’ab’isi mu gushyigikira

ubutumwa bwiza bw’uwavuze ati: “Ubwami bwanjye si ubw’iyi si.” 350 Ukwifatanya

kw’itorero na Leta, uko kwaba kuri ku rwego ruto cyane kose, nubwo kubasha kugaragara ko

kwatuma ab’isi begera itorero, mu by’ukuri icyo gukora ni ugutuma itorero ari ryo ryegera

isi.

Ihame ry’ingenzi Robinson na Roger Williams bari bashyigikiye cyane, ryavugaga ko

ukuri guhora gutera imbere kandi ko Abakristo bakwiriye guhora biteguye kwemera umucyo

wose ubasha kurasa uva mu ijambo ryera ry’Imana, ababakomotseho baje kuriteshukaho.

Amatorero y’Abaporotesitanti muri Amerika n’ayo mu Burayi, nubwo yari yarahiriwe cyane

kubwo kwakira imigisha yakomotse ku Bugorozi, yaje kunanirwa gukomeza gukurikira inzira

y’ubugorozi. Nubwo uko ibihe byahaga ibindi abantu b’indakemwa bahagurukaga

bakamamaza ukuri gushya kandi bakagaragaza amakosa yabaga yarabaye akarande, nk’uko

byagendekeye Abayuda mu gihe cya Kristo cyangwa abayoboke ba Papa mu gihe cya Luteri,

umubare munini w’abantu wishimiraga kwemera ibyo ba sekuruza babo bemeraga no kubaho

nk’uko babagaho. Bityo, idini ryongeye gusubira mu mihango gusa, bituma ryizirika kandi

rikundwakaza amakosa n’imigenzo y’ibinyoma, byagombaga kuba byararetswe iyo rikomeza

kugendera mu mucyo w’ijambo ry’Imana. Uko ni ko umwuka watangijwe n’Ubugorozi

wagiye ukendera buhoro buhoro kugeza ubwo habayeho ubukene bukomeye cyane

bw’ivugurura mu matorero ya Giporotesitanti nk’uko byari bimeze mu Itorero ry’i Roma mu

bihe bya Luteri. Nk’uko byari biri mu gihe cya mbere, icyo gihe hariho gukunda iby’isi no

gusinzira mu by’umwuka, hariho kandi guha agaciro ibitekerezo by’abantu no gusimbuza

inyigisho z’ijambo ry’Imana amahame y’abantu.

Ikwirakwizwa rikomeye rya Bibiliya mu itangira ry’ikinyejana cya cumi n’icyenda, ndetse

n’umucyo utangaje wamurikishirijwe abatuye isi yose muri ubwo buryo, ntibyakurikiwe

n’amajyambere yo kumenya ukuri kwahishuwe, cyangwa iyobokamana rigaragarira mu

bikorwa. Nk’uko byari byaragenze mu bihe byabanje, Satani ntiyari agishoboye gukura

ijambo ry’Imana mu bantu; ryari rifitwe na bose; ariko kugira ngo agere ku mugambi we,

yateye benshi kuriha agaciro gake. Abantu bakerensaga kwiga Ibyanditswe, maze kubw’ibyo

bakomeza kwemera ubusobanuro butari bwo ndetse no gukomera ku mahame adafite

ishingiro muri Bibiliya.

213

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!