15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Mu myaka hafi mirongo ine nyuma yuko Kristo ubwe avuze akaga kazagera kuri

Yerusalemu, Umukiza yagiye atinza ibihano yari yarakatiye uwo mujyi n’icyo gihugu.

Kwihangana Imana yagiriye abantu banze ubutumwa bwayo bwiza kandi bakica Umwana

wayo kwari agahebuzo. Umugani w’igiti cy’umutini kiteraga imbuto werekanaga ibyo Imana

yagiriye ishyanga ry’Abayuda. Hari haratanzwe itegeko rivuga ngo «Uwuce, urakomeza

kunyunyuriza iki ubutaka?» (Luka 3:17), nyamara imbabazi z’Imana zari zaragiye zireka icyo

giti kikagumya kubaho kitaranduwe. Mu Bayuda hari hakirimo benshi bari bataramenya

imico n’umurimo bya Kristo. Abana bari batarabona amahirwe kandi batarakira umucyo

ababyeyi babo bari baranze bakanasuzugura. Binyuze mu gikorwa cyo kubwiriza ubutumwa

cy’intumwa ndetse n’abazifashaga, Imana yari gutuma barasirwa n’umucyo. Yari kubemerera

kwibonera ukuntu ubuhanuzi bwagiye busohora bitari gusa mu ivuka rya Yesu no mu

mibereho ye, ahubwo no mu rupfu rwe no kuzuka kwe. Ntabwo abo bana bahowe ibyaha

by’abayeyi babo; ariko igihe bamaraga kumenya umucyo wose ababyeyi babo bahawe, maze

bakanga kwemera uwiyongereyeho na bo ubwabo bahawe, bahindutse abafatanyacyaha

n’ababyeyi babo, maze buzuza urugero rw’ibibi byabo.

Kuba Imana yarihanganiye ab’i Yerusalemu ntacyo byabamariye ahubwo byashimangiye

Abayuda mu gutsimbarara ku kutihana kwabo. Mu kwanga abigishwa ba Yesu no kubagirira

nabi, banze kwakira imbabazi ziheruka bari bahawe. Icyakurikiyeho rero ni uko Imana

yabakuyeho uburinzi bwayo kandi ibakuraho imbaraga yayo yabakingiraga Satani

n’abamarayika be maze igihugu gisigara kiri mu maboko y’umuyobozi bihitiyemo. Abaturage

bacyo bari barahinyuye ubuntu bwa Kristo bwajyaga kubabashisha gutsinda ingeso mbi zabo,

none ni zo zari zisigaye zibitegekera. Satani yabyukije ibyifuzo by’ubugome n’ubuhenebere

bukabije mu mitima yabo. Abantu ntibari bagitekereza, bari bararenze igaruriro—basigaye

bayoborwa n’ibibajemo n’ibisazi. Babaye aba Satani mu bugome bwabo. Mu miryango no

mu gihugu cyose, mu bantu bo mu nzego zo hejuru n’abo mu zo hasi, hariho kutizerana,

kugirirana ishyari, kwangana, amakimbirane, ubwigomeke ndetse n’ubwicanyi. Nta hantu na

hamwe hari umutekano. Abari incuti ndetse n’abari bafitanye isano baragambaniranaga.

Ababyeyi bahotoraga abana babo, abana na bo bagahotora ababyeyi babo. Abategetsi b’iryo

shyanga ntibari bashoboye kwiyobora ubwabo. Ibyifuzo by‘abo batashoboraga gutegeka

byari byarabagize abategetsi b’abanyagitugu. Abayuda bari baremeye ubuhamya

bw’ibinyoma kugira ngo bicishe Umwana w’Imana utagira inenge. Muri icyo gihe rero

ibirego by’ibinyoma byari bitumye ubuzima bwabo bubura ishyikizo n’umutekano. Binyuze

muri ibyo bikorwa byabo, bari bamaze igihe kirekire bavuga ngo «mutume Umuziranenge wa

Isirayeli atuvamo rwose. »Yesaya 30:11. Icyo gihe bahawe icyo bifuzaga. Kubaha Imana

ntibyari bikibahangayikishije. Satani ni we ubwe wari wiyoboreye icyo gihugu kandi ni we

wakoreshaga abategetsi bo ku rwego rwo hejuru bayoboraga abaturage ku rwego rwa leta

n’urw’idini.

Hari igihe abakuru b’udutsiko twabaga duhanganye bishyiraga hamwe kugira ngo

banyage kandi bice urubozo abo bafashe mpiri, maze na none ingabo zabo zikongera

14

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!