15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

yivuye inyuma uburenganzira abacamanza ba Leta bafite ku itorero, ndetse no gusaba ko

abantu bagira umudendezo mu by’idini, ntibyari kubasha kwihanganirwa. Bakekaga ko

gukurikiza izo nyigisho nshya bishobora “guhirika Leta ndetse n’ubutegetsi bwose

bw’igihugu.” 343 Baherako bamucira urubanza rwo kumuca agakurwa muri koloni zabo,

maze amaherezo atinye ko yafatwa, biba ngombwa ko ahungira mu mashyamba y’inzitane

mu gihe cy’ubukonje bwinshi n’imiyaga ikaze.

Yaravuze ati : “Mu byumweru cumi na bine nazereraga mu gihe kibi cyane, ntarya kandi

ntagoheka. Ariko ibikona ni byo byangabuririye mu butayu,” kandi akenshi ibiti

by’inganzamarumbo bifite imyobo ni byo yikingagamo. 344 Nguko uko yakomezaga

guhunga bimubabaje anyura mu rubura no mu mashyamba y’inzitane kugeza ubwo

yashoboye kubona ubuhungiro mu bwoko bumwe bw’Abahinde baje kumugirira icyizere

kandi baramukunda ubwo yihatiraga kubigisha ukuri k’ubutumwa bwiza.

Nyuma y’amezi menshi yo kugenda yimuka azerera hirya no hino, amaherezo yaje kugera

ku nkengero z’ikigobe cya Narragansett, aho ni ho yashinze urufatiro rwa Leta ya mbere

y’ibihe by’amajyambere yemeraga uburenganzira bw’umuntu bwo kugira umudendezo mu

by’idini. Ihame shingiro y’iyo koloni ya Roger Williams ryari uko, “umuntu wese akwiriye

kugira umudendezo wo kuramya Imana akurikije umucyo w’umutimanama we.” 345 Iyo Leta

ye ntoya yitwaga Rhode Island, yahereye ko ihinduka ubuhungiro bw’abakandamizwaga

bose, maze irakura, irakungahara kugeza ubwo ya mahame yayo shingiro ari yo —

umudendezo mu by’ubutegetsi bwa Leta n’umudendezo mu by’idini — byaje guhinduka

amabuye-fatizo Repubulika ya Amerika ishingiyeho.

Muri iyo nyandiko nini imaze igihe abashinze Repubulika ya Amerika basohoye yari

ikubiyemo uburenganzira bwabo,- ari yo bise, “Itangazwa ry’Ubwigenge” 346 -bavuzemo

batya bati: “Kuko ari ukuri kudashidikanywaho, twemera ko abantu bose baremwe kimwe;

ko bose bahawe n’Umuremyi wabo uburenganzira budahinduka; kandi ko muri bwo harimo

: ubuzima, umudendezo no gushakisha ibyabanezeza.” Kandi mu magambo asobanutse neza,

itegeko-nshinga ryemeza ko umutimanama w’umuntu utavogerwa rigira riti: “Nta genzura

mu by’idini rizigera risabwa ngo ribe icyangombwa umuntu akwiriye kuzuza ngo abone

umwanya cyangwa umurimo uwo ari wo wose mu butegetsi bwa Leta muri Leta Zunze

Ubumwe za Amerika.” “Inama nkuru ntizigera ishyiraho itegeko ryerekeranye no gushyiraho

idini cyangwa itegeko ribuzanya gukora iby’idini uko umuntu ashatse.”

“Abatunganyije Itegeko-nshinga bazirikanye ihame ridakuka rivuga ko imibanire

y’umuntu n’Imana ye iri hejuru y’amategeko ashyirwaho n’abantu, kandi ko uburenganzira

bw’umutimanama budakuka. Gushyiraho uku kuri ntibyasabaga kubanza kugarirwaho abantu

bashyira mu gaciro, kuko buri wese akuzi mu mutima we. Uko kuri k’umutimanama ni ko

kwakomeje abahowe ukwizera kwabo benshi cyane ubwo bicwaga urubozo kandi

bagatwikwa kubwo kutumvira amategeko yashyizweho n’abantu. Bumvaga ko inshingano

yabo ku Mana iruta cyane amategeko y’abantu, kandi ko abantu badafite uburenganzira bwo

211

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!