15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ni ko kwatumye abatuye isi baba abahakana Kristo, kandi ubwo itorero ryahanaga abahakanyi

nta kibi ryakoze.” 339 Abakoloni bari batuye muri Amerika batoye itegeko rivuga ko abantu

babarizwa mu itorero ari bo bonyine bagomba kugira ijambo mu butegetsi bwa Leta.

Hashyizweho ubutegetsi bwa Leta bugendera ku mahame y’itorero, abaturage bose basabwa

gutanga umusanzu wo kunganira ubuyobozi bw’idini kandi abacamanza bahabwa

uburenganzira bwo gukuraho ubuhakanyi. Muri ubwo buryo, ubutegetsi bw’iby’isi bwari buri

mu maboko y’itorero. Ntibyatinze izo ngamba ziza kubyara itoteza ari ryo ryabaye ingaruka

simusiga.

Imyaka cumi n’umwe hamaze gushingwa intara ya mbere y’ubukoloni, nibwo uwitwa

Roger Williams yaje muri Amerika (Icyo gihe bayitaga Isi Nshya). Kimwe na ba Bagenzi

bahageze mbere, yari azanwe n’umugambi wo gushaka umudendezo mu by’iyobokamana;

ariko ibinyuranye n’ibyabo, yabashije kubona ibyo bake cyane bari barashoboye kubona mu

gihe cye, yuko uwo mudendezo ari uburenganzira butavuguruzwa bwa buri muntu hatitawe

ku myizerere ye. Yashakashakaga ukuri abishishikariye, kandi akizera kimwe na Robinsons

ko bidashoboka ko umucyo wose wo mu ijambo ry’Imana waba waramaze kwakirwa.

Williams “yabaye uwa mbere mu turere twari tugezweho tw’Ubukristo, washingiye

ubutegetsi bwa Leta ku ihame ryo kugira umudendezo mu gukurikiza umutimanama ndetse

n’uburinganire bwo gutanga ibitekerezo imbere y’amategeko.” 340 Yavugaga ko inshingano

y’abacamanza ari iyo gukumira ibyaha, ko atari iyo kugenga umutimanama. Yaravuze ati:

“Rubanda cyangwa abacamanza bashobora gufata umwanzuro ku cyo umuntu akwiriye

gukorera mugenzi we; ariko igihe bagerageje gushyiraho inshingano umuntu afite ku Mana,

baba barengereye kandi iyo bimeze bityo nta mutekano ushobora kuboneka; kubera ko

byumvikana ko niba umucamanza afite ububasha, uyu munsi ashobora gushyiraho itegeko

rishingiye ku bitekerezo runaka cyangwa imyizerere, ejo agashyiraho irindi nk’uko byagiye

bikorwa n’abami n’abamikazi batandukanye mu Bwongereza ndetse bikanakorwa n’abapapa

banyuranye n’inama zitari zimwe mu itorero ry’i Roma, ku buryo imyizerere yahinduka

uruhurirane rw’urujijo.” 341

Kujya muri gahunda zo gusenga z’itorero ryariho byari bitegetswe abantu utabikoze

agacibwa igihano cyangwa agafungwa. “Williams ntiyemeraga iryo tegeko. Ryari itegeko ribi

kuruta ayandi yose mu mategeko y’Ubwongereza kuko ryahatiraga abantu kujya gusenga mu

itorero rya Leta. Guhatira abantu kwifatanya n’abo badahuje imyizerere we yabifataga ko ari

ukuvogera uburenganzira bw’umuntu ku mugaragaro; kandi kujyana gusenga abatizera

n’abatabishaka ku ngufu, kuri we byari ukubasaba gukora uburyarya. . . Yongeyeho ati: ‘Nta

muntu ukwiriye guhatirwa kujya gusenga, cyangwa kwemera uburyo bw’imisengere

atabyiyemereye.’ Abataravugaga rumwe na we batangajwe n’ibyo yavugaga maze baravuga

bati: ‘Bishoboka bite? mbese umukozi ntakwiriye igihembo cye?” Na we yarabasubije ati:

‘Yee, ariko agihabwa n’abamukoresha.” 342

Roger Williams yarubahwaga kandi agakundirwa ko yari umugabura w’umwizerwa, ufite

impano utabona muri benshi, akaba indahemuka n’umunyabuntu; nyamara uko guhakana

210

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!