15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

ukwihangana kwabo kudacogora kwaje gutsinda maze babona ubuhungiro ku nkengero

z’Igihugu cy’Ubuhorandi.

Mu buhungiro, bari barasize ingo zabo, ibintu byabo n’ibyababeshagaho byose. Bari

abanyamahanga mu gihugu cy’amahanga, bari hagati y’abantu bavuga urundi rurimi kandi

bafite indi mico. Kugira ngo bashobore kubona ikibatunga, byabaye ngombwa ko bashaka

imirimo batari bamenyereye gukora. Abagabo b’ibikwerere bari baramenyereye guhinga mu

mibereho yabo yose, noneho bagombaga kwiga imyuga. Ariko bemeye iyo mibereho

banezerewe maze ntibagira igihe batakaza mu bunebwe cyangwa kwivovota. Nubwo akenshi

bazahazwaga n’ubukene, bashimiraga Imana imigisha yabahaga kandi bagiriraga ibyishimo

mu gusabanira hamwe mu by’umwuka ntacyo bikanga. “Bari bazi neza ko ari abagenzi, ibyo

bigatuma iby’ubukene bafite batabyitaho ahubwo bagahanga amaso yabo mu ijuru, ari cyo

gihugu bakundaga kandi bari barangamiye kuruta ibindi byose, ibyo bigatuma bumva batuje

mu mitima yabo.” 333

Mu buhungiro n’uburushyi, urukundo rwabo no kwizera kwabo byarushijeho gukomera.

Biringiraga amasezerano y’Uhoraho kandi ntiyaburaga kubitaho mu bihe byagaba

bibakomeye. Abamarayika b’Uhoraho babaga iruhande rwabo kugira ngo babatere ubutwari

kandi babafashe. Igihe ukuboko k’Uwiteka kwaberekaga hakurya y’inyanja aho bashobora

gushinga Leta yabo kandi bakazasigira abana babo umurage ufite agaciro kenshi

w’umudendezo mu by’idini, bakurikiraga inzira Imana ibayoboyemo nta mususu.

Imana yari yaremeye ko ubwoko bwayo bunyura mu birushya kugira ngo ibutegurire

gusohoza imigambi myiza yari ibafitiye. Itorero ryacishijwe bugufi kugira ngo amaherezo

rizashyirwe hejuru. Imana yari iri hafi kuryereka ubushobozi bwayo, guha abatuye isi yose

ikindi gihamya cy’uko Imana itazigera ihana abayiringira. Imana yari yarayoboye ibyabayeho

kugira ngo itume uburakari bwa Satani ndetse n’ubugambanyi bw’abantu babi byamamaza

ikuzo ryayo kandi igeze ubwoko bwayo ahantu hari umutekano. Itoteza no guhunga

byafunguraga inzira yerekeza ku mudendezo.

Ubwo bahatirwaga bwa mbere gutandukana n’Itorero ry’Ubwongereza, nk’ubwoko

bw’Uhoraho bufite umudendezo, “Abaharanira Ubutungane” bari barifatanyirije hamwe mu

ndahiro ikomeye yo “kugendera hamwe mu nzira Ze zose basanzwe bazi cyangwa izo

Azabamenyesha.” 334 Aha niho herekanaga umwuka nyakuri w’ubugorozi n’ihame shingiro

ry’Ubuporotesitanti. Aba bagenzi bavuye mu Buholandi bafite uyu mugambi maze bajya

gushaka aho baba muri Amerika. Umupasitoro wabo witwaga Yohani Robinson, wabujijwe

kubaherekeza binyuze mu buryo bw’uburinzi bw’Imana, ubwo yavugaga ijambo ryo gusezera

kuri abo bahungaga yaragize ati:

“Bavandimwe nkunda, ubu mu kanya gato tugiye gutandukana kandi Imana ni Yo izi niba

nzaba nkiriho ngo nzongere kubabona. Ariko Imana yabyemera cyangwa itabyemera,

ndabingingira mu maso y’Imana n’Abamarayika bayo bera ngo muzankurikize

mudatandukiriye uko nakurikije Kristo. Imana nigira icyo ari cyo cyose ibahishurira

208

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!