15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

wo kwandika Bibiliya mu Bwongereza no mu bihugu by’amahanga washinzwe. Ibi byaje

gukurikirwa n’indi miryango ikora n’ibindi bijyanye n’icyo gikorwa ifite amashami menshi

cyane ku mugabane w’Uburayi. Mu mwaka wa 1816, hakurikiyeho ishingwa ry’Umuryango

wa Bibiliya muri Amerika. Igihe Umuryango wa Bibiliya mu Bwongereza washyirwagaho,

Bibiliya yaracapwe yoherezwa mu ndimi mirongo itanu. Kuva icyo gihe yasobanuwe mu

ndimi amagana menshi.

Mu myaka mirongo itanu yabanjirije umwaka wa 1792, ntibitaye cyane ku butumwa

bwajyanwaga mu mahanga ya kure. Nta yandi mashyirahamwe mashya yashyizweho, kandi

habayeho amatorero make cyane yagize umuhati wo gukwirakwiza Ubukristo mu bihugu

by’abapagani. Ariko ahagana mu iherezo ry’ikinyejana cya cumi n’umunani habayeho

impinduka zikomeye. Abantu bazinutswe ingaruka zo kwishingikiriza ku bwenge maze

babona ko guhishurirwa n’Imana ndetse n’idini igaragarira mu bikorwa ari ingenzi. Kuva

ubwo umurimo wo kwamamaza ubutumwa mu mahanga wateye imbere mu buryo butigeze

bubaho.

Iterambere ry’amazu y’icapiro ryatumye umurimo wo gukwirakwiza Bibiliya ugira

imbaraga nyinshi. Uburyo bwinshi bwo koherezanya amakuru hagati y’ibihugu bitandukanye,

gusenyuka kw’inzitizi za kera zaterwaga n’urwikekwe no kuba nyamwigendaho kw’ibihugu,

ndetse no kuba umuyobozi mukuru w’itorero ry’i Roma yari yatakaje imbaraga yahabwaga

n’ubutegetsi bw’isi, ibyo byose byakinguriye amarembo Ijambo ry’Imana. Mu myaka runaka

Bibiliya yagiye igurishwa nta mbogamizi mu mihanda yose y’i Roma kandi ikwirakwizwa

mu turere twose tw’isi twari dutuwe.

Umunsi umwe Voltaire wahakanaga Imana, yavuganye ubwirasi agira ati: “Ndambiwe

kumva abantu basubiramo ko abagabo cumi na babiri ari bo bashinze idini rya Gikristo.

Nzabereka ko umuntu umwe wenyine ahagije kugira ngo arisenye.” Kuva Voltaire apfuye

hashize imyaka myinshi. Abantu miliyoni nyinshi bagiye mu rugamba rwo kurwanya

Bibiliya. Nyamara ntawashoboye kugera ubwo ayizimangatanya, ku buryo ahantu

habarizwaga Bibiliya ijana mu gihe cya Voltaire, ubu hari amakopi ibihumbi ijana y’igitabo

cy’Imana. Mu magambo y’umugorozi umwe wavuze ibyerekeye itorero rya Gikristo,

yaravuze ati, “Bibiliya ni ibuye ry’umucuzi ryasazishije inyundo nyinshi.” Uhoraho yaravuze

ati: “Ariko nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara; kandi ururimi rwose

ruzaguhagurikira kukuburanya uzarutsinda.” 327

“Ijambo ry’Imana yacu rizahoraho iteka ryose.” “Amategeko ye yose ni ayo kwiringirwa.

Ahoraho iteka ryose ntahindagurika, ashingiye ku murava no ku butungane.” 328 Ibyubakwa

byose ku bushobozi bw’umuntu bizasenyuka; ariko ibyubakwa ku rutare ari ryo jambo

ry’Imana ridahinduka, bizahoraho iteka ryose.

206

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!