15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

Create successful ePaper yourself

Turn your PDF publications into a flip-book with our unique Google optimized e-Paper software.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze

igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu

cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe,

abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye

umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi

gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

Abaturage bari barize amasomo yo kugira nabi no kwica urubozo Roma yigishije.

Amaherezo, igihe cyo gusarura ibyo babibye cyararageze. Ubu noneho ntabwo ari abigishwa

ba Yesu bashyirwaga muri za kasho kandi ngo bajyanwe kwicwa. Hari hashize igihe kirekire

abo bigishwa ba Yesu barabamariye ku icumu naho abandi barahunze. Noneho Roma

itaragiraga imbabazi yumvise imbaraga zirimbura z’abo yari yaratoje kwishimira gukora

ibikorwa byo kuvusha amaraso. “Urugero rubi rwo gutoteza abayobozi b’idini bo mu

Bufaransa batanze mu myaka myinshi, noneho rwabagarukiye rufite imbaraga zikomeye. Aho

biciraga abantu hatembaga imivu y’amaraso y’abapadiri. Amato na za gereza byari byarigeze

kuzuramo Abahugeno (Huguenots), noneho byari byuzuyemo ababatotezaga. Abayobozi

b’itorero Gatolika ry’i Roma babohewe ku ntebe zo mu mato, bakagashya mu buryo

bubaruhije maze nabo bagerwaho n’akaga itorero ryabo ryari ryaranyujijemo abantu bari

abagwaneza ryitaga abahakanyi.”

“Noneho haje kubaho igihe ubwo abari inkozi z’ibibi kurusha abandi mu nkiko zose ari

bo bashyiraga mu bikorwa amategeko yuzuye ubugome bw’indengakamere. Icyo gihe nta

muntu washoboraga gusuhuza mugenzi we cyangwa ngo ashobore gusenga ngo bibure

kumubera icyaha kimwicisha. Ingenza zabaga zihishe ahantu hose; buri gitondo inkerezo

zakoreshwaga baca abantu imitwe zakoraga ubudahwema. Za kasho zabaga zuzuye imfungwa

nk’uko ibyumba by’ubwato bwatwaraga inkoreragahato byabaga bimeze; icyo gihe

imiyoboro yatembaga imivu y’amaraso iyohereza mu ruzi rwitwa Seine. . . .Muri icyo gihe

ibimodoka bitunda abantu bagiye kwicwa byanyuraga buri munsi mu duhanda tw’i Paris

bibajyanye aho bari bwicirwe. Abayobozi batandukanye bari baroherejwe n’inama y’ibwami

ngo bajye gukora mu nzego zitandukanye, bishimiraga kwishora mu bwicanyi bukomeye

budakekwa kugeza no mu murwa mukuru. Cya cyuma cyakoreshwaga baca abantu imitwe

cyarazamukaga kikamanuka buboro buhoro maze kikarangiza umurimo bagikoreshaga.

Imirongo miremire y’ababaga bagiye kwicwa yanyuzwagamo urusasu bakarambarara hasi.

Amato yuzuwemo abajya kwicwa yatoborwagamo imyobo hasi. Umujyi wa Lyons

wahindutse ubutayu. Mu karere ka Arras, imfungwa zasabaga kwicwa urupfu rubi ariko

rwihuse nyamara ntibabyemererwe. Ahazengurutse Loire hose uhereye i Saumur ukageza ku

nyanja, ibisiga byose n’inkongoro byahazwaga no kurya imirambo yanamye ku gasozi nta

kenda kayikingirije, ihambiranije. Nta mpuhwe zishingiye ku gitsina cyangwa ku myaka

y’ubukuru zabagaho. Umubare w’abana b’abahungu n’abakobwa b’imyaka cumi n’irindwi

bishwe n’ubwo butegetsi bubi ubarirwa mu magana menshi. Impinja zikuwe ku mabere ya ba

203

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!