15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

kumanuka ngo yinjire mu nzu ye, bona yemwe no kwinjiramo ajyanywe no kuvanamo

ubutunzi burusha ubundi agaciro mu bwo yari kuba afite bwose. Abari kuba bari gukora mu

mirima yabo cyagwa mu mizabibu yabo, ntibagombaga gusubira inyuma ngo bajye gufata

imyambaro barambitse hasi mu gihe bari kuba bahinga ku manywa hariho icyokere.

Ntibagombaga kugira akanya na gato bapfusha ubusa kugira ngo batarimbukana na rubanda

rwose.

Ku ngoma y’umwami Herode, ntabwo Yerusalemu yari yararimbishijwe gusa, ahubwo

bitewe n’uko kuyubakaho iminara, inkike ndetse n’ibihome byari byarongereye gukomera

yari isanganywe, byari byaratumye igaragara nk’idashobora guterwa no kuvogerwa. Muri

icyo gihe, uwari kuvuga ku mugaragaro ko izarimbuka yari kwitwa umuterabwoba urwaye

mu mutwe nk’uko Nowa yiswe n’abo mu gihe cye. Ariko Kristo yari yaravuze ati : «Ijuru

n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye ntazashira na hato”. Matayo 24:35. Ibyaha by’ab’i

Yerusalemu ni byo byari byaratumye ibwirwa ko izagerwaho n’uburakari bw’Imana, kandi

kwinangira mu kutizera kwabo kwatumye akaga kari kayirindiriye kaba impamo.

Imana yari yaravugiye mu muhanuzi Mika iti : « Nimwumve ibi batware b’inzu ya Yakobo

n’abacamanza b’inzu ya Isirayeli, mwanga imanza zitabera mukagoreka ibitunganye byose.

Bubakishije i Siyoni amaraso bavushije, n’i Yerusalemu bakahubakisha gukiranirwa.

Abatware baho bacira imanza impongano, n’abatambyi baho bigishiriza ibihembo,

n’abahanuzi baho baragurira ingemu, nyamara bisunga Uwiteka bakavuga bati « Mbese

Uwiteka ntari muri twe ? Nta kibi kizatuzaho.” Mika 3:9-11.

Aya magambo yerekanaga neza imiterere y’abaturage b’i Yerusalemu bari barasaye mu

bibi kandi bakigira intungane. Nubwo bavugaga ko bubahiriza amategeko y’Imana

badakebakeba, bacumuraga ku mahame yose ayakubiyemo. Banze Kristo bamuziza ko

ubutungane n’ubuziranenge bwe bwashyiraga ahagaragara gukiranirwa kwabo; nuko

bakamurega ko ari we nkuruzi y’ibyago byose byari byarabagezeho nk’ingaruka z’ibyaha

byabo. Nubwo bari bazi neza ko nta cyaha agira, bari baravuze ko akwiriye gupfa kugira ngo

bo nk’ishyanga babone umutekano. Abayobozi b’Abayuda baravuze bati: « Nitumureka dutya

bose bazamwizera, kandi Abaroma bazaza barimbure umurwa wacu n’ubwoko bwacu. »

Yohana 11:48.

Bumvaga ko Kristo nabambwa bazongera bakaba ishyanga rikomeye kandi rishyize

hamwe. Nguko uko bibwiraga maze bashyigikira umwanzuro wafashwe n’umutambyi

mukuru wabo, ko ibyiza ari uko umuntu umwe yapfa aho kugira ngo igihugu cyose kirimbuke.

Uko ni ko abakuru b’Abayuda bubakishije « Siyoni amaraso bavushije, n’i Yerusalemu

bakahubakisha gukiranirwa.» Mika 3:10. Nyamara igihe babambishaga Umukiza bamuhora

ko abacyaha kubera ibyaha byabo, bigize intungane ku buryo bifashe nk’ishyanga Imana

yatonesheje bityo bakibwira ko izabavana mu bubata bw’abanzi babo. Umuhanuzi

yarakomeje aravuga ati « Kubera ibyo mukora, Siyoni izahinduka nk’intabire. Yeruzalemu

izahinduka amatongo, umusozi wubatsweho Ingoro y’Uhoraho uzahinduka ishyamba.»15

13

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!