15.04.2023 Views

Umwuka W'Imijyi Ibiri

Umwami, abayobozi b’idini, n’ibikomangoma bari bategetswe kwicisha bugufi bakemera amahano yakorwaga n’abo baturage babaga bariye karungu. Inyota yo kwihimura yakanguwe cyane no kwicwa k’umwami; maze bidatinze abategetse ko yicwa nabo baramukurikira. Hakurikiyeho kwicisha inkota abantu bose bakekwagaho kutemera Impinduramatwara. Gereza zuzuye abantu ku buryo icyo gihe zari zirimo imfungwa zirenga ibihumbi magana abiri. Imijyi yo muri ubwo bwami yari yuzuwemo ibikorwa by’amahano ateye ubwoba. Ishyaka rimwe ry’abaharanira impinduramatwara ryahanganaga n’irindi maze Ubufaransa buhinduka urubuga rugari rw’abantu benshi bahanganye babaga bahinduwe nk’abasazi n’ibyifuzo byabo bibi. “Mu mujyi wa Paris, imyivumbagatanyo yarasimburanaga, abaturage bari baracitsemo ibice byinshi bitagendereye ikindi uretse kwicana ubwabo bakamarana.” Icyiyongeye kuri ako kaga kari rusange, ni uko igihugu cyose cyibonye mu ntambara yamaze igihe kirekire kandi yasenyaga cyarwanaga n’ibihugu bikomeye byo mu Burayi. “Igihugu cyari hafi yo gusenyuka burundu; abasirikare basabaga ibirarane by’imishahara batahembwe, abaturage bo mu mujyi wa Paris bibasiwe n’inzara ikabije, mu ntara hose hari harabaye umusaka kubera kuyogozwa n’ibisambo, kandi gutera imbere no kujijuka byari hafi gusibangana bigasimburwa n’imivurungano no kwigira ibyigenge.

SHOW MORE
SHOW LESS

You also want an ePaper? Increase the reach of your titles

YUMPU automatically turns print PDFs into web optimized ePapers that Google loves.

Umwuka W'Imijyi Ibiri

cyaramirijwe mu nama nkuru y’igihugu, kandi kiramywa n’abategetsi bakuru ba Leta

n’abahagarariye ubutabera! Umwanditsi umwe w’amateka yaranditse ati :“Umwe mu

mihango wo muri iki gihe cy’ubupfapfa ntuzigera wibagirana kubera urujijo rwari ruvanze no

kutubaha Imana. Imiryango y’icyumba cyaberagamo iyo nama yakinguriwe umutwe

w’abaririmbyi wari ubanjirijwe na bamwe mu bayobozi b’imijyi binjiye bari ku mwiyereko

bagenda baririmba basingiza umudendezo kandi, nk’umugambi wo kuramya kwabo wo mu

gihe cyari gukurikiraho, bari bashagaye umugore wari utwikirijwe umwenda w’ubukwe,

ndetse uwo mugore ni we bitaga ikigirwamanakazi cy’Ubwenge. Ubwo bari bamugejeje

imbere y’abari aho, wa mugore yatwikuruwe mu cyubahiro cyinshi, maze yicazwa iburyo

bwa perezida. Ubwo ni bwo muri rusange abantu bamenye ko ari umukobwa wari umubyinnyi

w’indirimbo zisekeje z’icyo gihe. . . . Nk’umuntu uhagarariye rwose bwa bwenge baramyaga,

abari mu nama nkuru y’Ubufaransa bahaye icyubahiro uwo mukobwa mu ruhame.

“Uwo muhango mubi kandi ukojeje isoni wamaze igihe runaka ukunzwe; kandi guhabwa

icyicaro kw’ikigirwamanakazi cy’Ubwenge byajyaga byongera gusubirwamo kandi

bikiganwa mu gihugu hose, bigakorerwa ahantu abaturage bashakaga kwerekanira ko

bashyigikiye Impinduramatwara.” 308

Uwafunguye umuhango wo kuramya ikigirwamanakazi cy’Ubwenge yaravuze ati: “Bantu

bashinga amategeko! Ubwaka bwavuye mu nzira maze ubwenge bubona icyanzu. Amaso

y’ubwaka yanyenyezaga ntiyashoboraga kwihanganira ukurabagirana k’umucyo. Uyu munsi

imbaraga y’abantu yateraniye munsi y’iki gisenge, kandi ku nshuro ya mbere, ijwi rivuga

ukuri ryongeye kumvikana. Aho ni ho Abafaransa bizihirije gusenga nyakuri kumwe rukumbi

- ari ko gusenga Umudendezo, gusenga Ubwenge (gushyira mu gaciro). Aho ni ho twemereje

ibyifuzo bizahesha inshya n’ihirwe ingabo za Repubulika. Aho ni ho twasezereye ku

bigirwamana bidafite ubuzima tubisimbuza Ubwenge, tuyoboka ya shusho ifite ubuzima, ari

yo ifite agaciro gakomeye kurusha ibindi bibaho.” 309

Ubwo cya kigirwamanakazi cyagezwaga muri iyo Nteko, umuntu w’intyoza yagifashe

ukuboko maze arahindukira areba iteraniro, aravuga ati: “Mwa bantu bapfa mwe,

ntimuzongere guhindira umushyitsi imbere y’inkuba zidafite imbaraga z’Imana abapadiri

banyu baremye. Kuva uyu munsi ntimuzongere kugira izindi mana mwemera uretse

Ubwenge. Dore ndabereka ishusho yayo y’igitangaza, kandi itunganye rwose. Niba mugomba

kugira ibigirwamana, mujye mutambira iki cyonyine. . . Nimwubarare imbere y’Inama

y’Umudendezo! Igitwikirizo cy’Ubwenge!

“Perezida amaze guhobera icyo kigirwamanakazi , bacyurije ifarashi y’akataraboneka,

maze ikinyurana mu mbaga y’abantu bari aho ikijyana kuri katederari ya Notre Dame, kugira

ngo gihabwe intebe y’Imana. Aho muri iyo katedarari, icyo kigirwamana barakizamuye

bagishyira ku ruhimbi rurerure cyane maze abari aho bose baragisenga.” 310

Mu kanya gato, uwo muhango wakurikiwe no gutwikira Bibiliya mu ruhame. Igihe kimwe

itsinda ry’abantu bashinzwe inzu ndangamurage binjiye mu cyumba cy’Inama batera hejuru

197

Hooray! Your file is uploaded and ready to be published.

Saved successfully!

Ooh no, something went wrong!